Congo Brazaville: Sassou Nguesso yongeye gutorerwa kuba perezida
Perezida wa Congo Brazaville Denis Sassou Nguesso kuri uyu wa kane niwe byatangajwe ko yatsinze amatora y’umukuru, amatora abatavuga rumwe bavuze ko yabayemo uburiganya.
Aganira na televiziyo y’igihugu Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Congo Brazaville Raymond Zephyrin Mboulou yavuze ko Sassou Nguesso yongeye gutorerwa kuyobora iki gihu n’amajwi hejuru ya 60%.
Denis Sassou Nguesso w’imyaka 72 yongeye kwiyamamaza nyuma y’uko Itegekonshinga ry’iki gihugu rivuguruwe kuko ritamwemereraga kongera kwiyamamaza.
Muri aya matora uwaje amugwa mu ntege yagize amajwi 15%.
Abatavuga rumwe na Leta bavuze ko muri aya matora habayemo ubujura bukabije bwo kwiba majwi.
Guy-Brice Parfait Kolelas niwe wabaye uwa kabiri n’amajwi 15% naho Gen. Jean-Marie Michel Mokoko aba uwa gatatu n’amajwi 14%.
Denis Sassou Nguesso yatangiye kuyobora Congo Brazaville kuva mu 1979 havuyemo imyaka 5 yari yatsinzwe amatora mu 1992.
Umunsi wabanjirije amatora Minisitiri w’ibikorwa mu gihugu yari yategetse amasiyete yose y’itumanaho guhagarika uburyo bwo guhamagara no kohereza ubutumwa na Internet kugira ngo hatazagira utangaza mbere y’inzego zibishinzwe.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ejo bavuzeko bazazindukira mumuhanda kwamagana uyu munyagitugu
Umunyagitugu ki se kdi yatowe n’abenegihugu. Ko batamaganye se? Mujye mureka ibihuhwa. Niba abenegihugu bamwemera se muravunwa n’iki. Baramushimye nibamukomereho bazi impavu nziza zibibatera kumukunda.
Njya gusoma statment ya USA aho yavuzeko iyi leta ireka gutoteza abanyamakuru nabandi bose bari guhagaranira uburenganzira bwabo muri make, basabyeko leta itabangamita abashaka kwigaragambya.
uyu dictator azakurwaho n isasu
Comments are closed.