Digiqole ad

COGEBANQUE yabaye iya kabiri mu gutanga serivisi nziza muri EXPO 2013

Kubera imikorere inoze, COGEBANQUE yashimiwe ku wa kabiri mu gutanga serivisi nziza muri EXPO 2013 iherutse gusozwa yaberaga i Gikondo mu cyanya cyagenewe imurikagurisha.

Abakozi ba COGEBANQUE bamurika igihembo bahawe

Abakozi ba COGEBANQUE bamurika igihembo bahawe

COGEBANQUE yashimiwe cyane gutanga serivisi nziza muri EXPO ariko abayigana bemeza ko no ku mashami yayo ahatandukanye ari banki yakira abayigana neza cyane.

Iyi EXPO ishojwe yarimo ibigo by’ubucuruzi byinshi, abikorera ku giti cyabo benshi ndetse n’abanyamahanga benshi baje kumurika buri wese ibyo akora no kwerekana serivisi atanga n’uburyo yakira abamugana.

COGEBANQUE ikaba yahize benshi muri abo ikaza ku mwanya wa kabiri mu gutanga serivisi nziza, ikaba ari nayo mu mabanki iza imbere y’izindi zose.

Abakozi ba COGEBANQUE bari muri iri murikagurisha bavuga ko nubwo umwanya wa kabiri ari mwiza, ariko bifuzaga kuza ku mwanya wa mbere wafashwe na Inyange Industries.

Bavuga ko serivisi nziza bagiye kuzikomereza ku mashami yabo ahatandukanye mu gihugu maze mu imurikagurisha ry’umwaka utaha bakizaba aba mbere.

COGEBANQUE ni banki y’ubucuruzi yashinzwe mu 1999, Ikicaro gikuru cya COGEBANQUE uzagisanga mu igorofa ya mbere iya gatatu n’iya kane mu nyubako ya CENTENARY HO– USE rwagati mu mujyi wa Kigali.

DSC_0485

Bavuga ko ubutaha bifuza kuba aba mbere

DSC_0487

Igikombe bahawe

DSC_0498

Na seritifika yo gushimwa ibyo bakoze

 

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • bapfa kwirinda kurindagiza abacrients bakavugisha ukuri cyane kubijyanye n’inguzanyo,ntibajye bemerera abantu ibyo batazabakorera ngo ni ukubareshya.

Comments are closed.

en_USEnglish