Digiqole ad

CNLG yagaye abahunga igihugu mu gihe cy'icyunamo

Mu kiganiro CNLG yageneye abanyeshuri baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye kuri uyu wa 03 Mata byatangajwe ko rumwe mu rubyiruko rubishoboye ndetse na bamwe mu bagize imiryango ikize bava mu gihugu mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mucyo Jean de Dieu
Mucyo Jean de Dieu

Mucyo Jean de Dieu umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yavuze ko ibi byagaragaye mu bihe byashize ubwo abantu bamwe bahitagamo kwigira mu bihugu bidukikije kwishimisha aho kuguma mu gihugu ngo kiri mu cyunamo.

Uyu muco utari mwiza ngo wakozwe n’abantu barimo n’abarokotse Jenoside bakabaye aribo bafata iya mbere mu kwibuka ibyabaye mu gihugu, ahubwo bagafata inzira bakigira hanze nta gahunda zindi zifatika bahafite uretse guhunga icyunamo.

Mucyo ati “ birababaje cyane guhunga igihugu ngo ni uko kiri mu bihe byo kwibuka amateka mabi, niba udashaka kwibuka amateka mabi ntabwo wagera cyangwa ngo umenye aho ugana.”

Mucyo yasabye cyane cyane urubyiruko kugira uruhare mu kwibuka ku nshuro ya 19 aho bizajya bibera ku midugudu ngo mu rwego rwo kugirango byegere buri wese n’uwavugaga ko byaberaga kure ye.

Muri iyi nama yateguwe ku bufatanye n’umushinga wa Never Again Rwanda, habayeho ibibazo byabajijwe n’urubyiruko rwagaragazaga impungenge ko uko iminsi igenda ishira igikorwa cyo kwibuka kigenda kigabanyirizwa imbaraga.

abanyeshuri babaza ibibazo
abanyeshuri babaza ibibazo

Aha Mucyo Jean de Dieu akaba yavuze ko kwibuka bitagabanyirizwa imbaraga gusa bishobora gukorwa mu buryo butandukanye n’uko byakozwe ubushize ariko byose ari ukwibuka, yashimangiye ko Leta y’u Rwanda izahora yibuka Jenoside yakorewe abatutsi kandi itazabitezukaho.

Muri iyi nama abanyarwanda basabwe kwirinda amagambo asesereza, kwitabira ibikorwa byo kwibuka bizabera ku rwego rw’umudugudu no gufasha abacitse ku icumu bashobora kugira ibibazo by’ihungabana.

Kuri iyi nshuro ya 19 u Rwada rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 insanganyamatsiko iragira iti “Duharanire Kwigira”.

Urubyiruko nirwo rwari rwatumiwe ahanini muri iki kiganiro
Urubyiruko nirwo rwari rwatumiwe ahanini muri iki kiganiro
Hari n'abandi bafatanyabikorwa ba CNLG
Hari n’abandi bafatanyabikorwa ba CNLG
Mucyo Jean de Dieu mu ijambo
Mucyo Jean de Dieu mu ijambo

Photos/

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nyakubahwa Mucyo, ushobora kuba ntabyo uzi cg se ukaba ubyirengagiza.Mugihe cy’icyunamo abarokotse jenoside baba biyenza kuburyo utarayirokotse uwo ariwe wese(yaba umukire cg umukene, uwize cg se utarize,umwana cg umukuru…) aba yiteguye gufungwa any time with or without reason.No mu mashuri nabonye mwarabibacengejemo.Ubwo se uwabona aho aba yikinze ntiyagenda ko aho gupfa none wapfa ejo?Ibyo byose se simwe mubipanga?Munabishatse byahinduka mukareka gufata utararokotse wese(nanze kuvuga abahutu kuko bitemewe)nk’aho ari umwicanyi.Ahubwo abarokotse bo baba bajyahe?

  • Genocide, nibyo ikwiye kwibukwa aha ho numva abanyarwanda twese tubyumva kimwe, ariko niba bigeze aho abantu bahunga, icyunamo ni ukuvuga ko hari ikitagenda neza cyagombye guhinduka, nkaba numva inzego z’ubutegetsi zibishinzwe zagombye kubyigaho.Reka umwaka utaha hazakorwe mugihe hazaba hashize imyaka 20 hazabe igikorwa cyo kwibuka gitandukanye nibyajyaga biba, reka twumve ibitekerezo bya bose noneho dukuremo ikintu twazagenderaho icyo gihe dutegura urwibutso,reka hatangire ibiganiro ninyigisho zo kumvisha umuhutu n’umututsi ko twese turi umunyarwanda, reka dusobanurire ruriya rubyiruko cyane cyane ko batari banavuka, amakosa yabaye kugirango genocide ibe hato ayo makosa atazongera kuba.I do have a lot of ideas, about how we ca come together about this issue…sorry no space ….

  • Mwaramutse? Ibishobora gutuma abantu bahunga ni byinshi harimo no guhunga igisa no kwicira urubanza ku bayikoze cyangwa abiyumva ku ruhande rwayikoze, hari no guhunga guhangana no kwibuka ibikomeye umuntu yabayemo cyangwa yabonye biba ku bayikorewe n’abiyumva kuri uru ruhande. Babyita kwihunga cyangwa kugerageza gutura inyuma y’iwawe (u mutima). Mu byukuri ntaho wakwihungira ngo ntawuhunga akamurimo, naho bajya ni ngombwa nta mahoro baba bafite. Ibi byose rero birerekana ko hakenewe uburyo bwo gufasha abantu b’impande zombi kwiyakira bakiyubakamo imbaraga zo guhangana no kubana n’ukuri kuko nta cyaguhindura. La prise en charge psychologique nishyirwemo ingufu kuko irakenewe, ihungabana ni inzitizi ku kwigirira icyizere ari nacyo kiremamo umuntu ukwigira muvuga, bityo umuntu akabasha no kugira icyo afasha abandi, Igihugu ndetse n’Isi. Ntibipfa kwizana hari ikigomba gukorwa.Nyakwubahwa Mucyo rero umupira ndasanga ugaruka iwanyu, ngicyo igitekerezo cyanjye. Mukomere kandi muhumure Imana ikunda u Rwanda n’abanyarwanda.

  • Mwaramutse? Ikindi gica abantu intege zo kwitabira gahunda zo kwibuka, ni uburyo bisigaye bitegurwa. Hashize imyaka itari mike, ugasanga kuri sitade Amahoro bazanye imizindaro idakora neza, ubundi ugasanga ubuhamya butangwa ntibufasha abantu kwibuka neza.Iki cya nyuma gishobora kuba gikorwa ababitegura bibwira ko birinda ihungabana, nyamara biraryongera bikanarihindurira n’isura. Ubusanzwe hagitangwa ubuhamya bugaragaza uko jenoside yakozwe n’uko yarangiye nta guca ku ruhande nk’uko byakorwaga, byafashaga abantu gusohora agahinda ishavu n’intimba ku bayikorewe, naho aho batangiriye kubica hejuru biremamo umuntu umujinya, imitwe idakira n’izindi ndwara agasanga birutwa no kutabyumva, ikindi abato ntibamenya neza iyo jenoside ivugwa uko iteye n’ububi bwayo.Bikwiye gusubirwamo. N’ubusanzwe icyongera ihungabana ni ukutavuga ibikurimo, ruriya nirwo rwari urubuga rwabyo rw’ingenzi.

  • Mukomeze kwihangana,
    Iganze,Humure, ngarutse kuri ino nyandiko nsagaho ibi bitekerezo banyu byiza, nti re nanjye ngire ikindi nongeraho.Kagambage yari yavuze impamvu y’ihunga ry’icyunamo, Iganze wongeyeho izindi mpamvu ndetse nibitekerezo, Humure nawe utaze icyiyumviro cyawe nibitekerezo byiza.Nyakubahwa Mucyo, ndifuza ko iki kibazo giterwa n’icyunamo mwareka kigacyemurwa na bene cyo, Aha ndavuga abakoze n’abakorewe Genocide.Iki kiganiro mpora njye mpora nsaba cyavugirwamo ukuri, hakabamo ibabara n’ibabarirwa noneho ibivuyemo bikzashyirwa mu bikorwa nyuma y’sabukuru y’imyaka 20 icyunamo kigategurwa kubundi buryo butuma impande zombi zitagihunga.None se Humure? Niba kuri stade Amahoro batakizana imizindaro ivuga neza, kandi n’ubutumwa butangwa bukaba budafasha abantu, uwatekereza kujya twibuka abacu en groupe? aha ndavuga: Abahanzi bagategura igitaramo cyo keibuka abahanzi badusize, abazi ni uko, abacuruzi, abihaye imana, abahinzi n’borozi….Noneho umuntu akajya mu gitaramo kimwibutsa abe aho guhunga kubera ubuhamya cyangwa imizindaro itameze neza?sinarangiza ntashyigikiye Iganze kukintu cya “La prise en charge psychologique ” ikintu niba bataragitangira kirihutirwa niba nakumvise neza washatse kuvuga ” La Therapie”
    UMUNSI MWIZA KANDI DUKOMEZE TWIHANGANE.

Comments are closed.

en_USEnglish