Digiqole ad

CNLG iramagana irekurwa rya Dr Gérard Ntakirutimana

Nyuma y’uko ku itariki 29 Mata, nibwo umucamanza Theodor Meron yafashe icyemezo cyo gufungura Dr Gérard Ntakirutimana wahamwe n’icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, agakatirwa igifungo cy’imyaka 25, akaba yari afungiye mu gihugu cya Benin, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jeoside ‘CNLG’ yamaganye iri rekurwa.

Dr Gérard Ntakirutimana warekuwe.
Dr Gérard Ntakirutimana warekuwe.

Mu itangazo CNLG yasohoye yibukije ko uyu Dr Gérard Ntakirutimana yakoreye Jenoside ku bitaro bya Mugonero mu cyahoze ari Kibuye, ubwo bwicanyi akaba yarabukoranye na Se, Pasteur Elizaphan Ntakirutimana nawe wahamwe n’icyaha cya Jenoside akaba yaranaguye muri gereza.

Iki cyemezo cyo kurekura Dr Gérard Ntakirutimana kikaba gifashwe mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje kwibuka ku ncuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nako bafata mu mugongo abarokotse Jenoside.

CNLG ivuga ko kuva aho umucamanza Theodor Meron ayoboreye urugereko rw’ubujurire rw’urukiko mpana byaha rwashyiriweho u Rwanda, yakunze kurangwa no kurekura abo yita ba ruharwa cyangwa se cyangwase akabagabanyiriza ibihano.

Aha ikavuga nka Colonel Theoneste Bagosora, Colonel Anatole Nsengiyumva bagabanirijwe ibihano mu buryo budashingiye ku mategeko, akanarekura abitwa ba Zigiranyirazo, Mugenzi, Mugiraneza, General Ndindiriyimana na Major Nzuwonemeye.

Kubera ibyo bikorwa rero CNLG NGO ihangayikishijwe cyane n’ibi byemezo by’uyu mucamanza afata ku giti cye atitaye ku buremere bw’icyaha cya Jenoside, atitaye no ku bitekerezo by’ubushinjacyaha, n’iby’abandi bacamanza b’uru rukiko.

Iri tangazo ryanashyizweho umukono n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Jean de Dieu Mucyo riramagana ibi cyemezo by’umucamanza Theodor Meron, by’umwihariko n’iki cyo kurekura Dr Gérard Ntakirutimana.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside kandi irashimira ibihugu bikomeje gufata no gucira imanza abakoze Jenoside, ikamagana yivuye inyuma ibyemezo by’umucamanza Theodor Meron kuko bipfobya bikanatiza umurindi abakoze Jenoside n’abakomeje kuyihakana no kuyipfobya.

Kuri iki kibazo, Alain Mukurariranda, Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yatangarije imwe mu iradiyo zikorera mu Mujyi wa Kigali ko uyu mwanzuro w’umucamanza kimwe n’indi myanzuro y’inkiko Abanyarwanda bakwiye kuyubaha kuko iba ishingiye ku mategeko kandi mu gihe itegeko riteganya ko mu gihe runaka, umugororwa aramutse agaragaje imyitwarire myiza yarekurwa ngo ntakibazo mu gihe bikozwe.

Dr Gérard Ntakirutimana na Se Pasteur Elizaphan Ntakirutimana bari mu rukiko.
Dr Gérard Ntakirutimana na Se Pasteur Elizaphan Ntakirutimana bari mu rukiko.
Itangazo CNLG yasohoye.
Itangazo CNLG yasohoye.

 ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ubwo se umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’igihugu ntavugana na bagenzi be bo muli CNLG kugirango basohore ibisangiye umurongo? Mbese uyu Mukurarinda utubwira ngo dukwiye kubaha imyanzuro y’umucamanza upfobya jenoside, yamenyesha abanyarwanda ibihano amategeko agenera abateguye bakanayobora jenoside? Mbese ayo n’ayahe mategeko? Na ya Loni, n’ayu’Rwanda? Yashyizweho n’iyehe nteko, mw’izina ryande? Tugendeye kuli precedents zasinzwe na Nuremberg na Tokyo Trials, abenshi muli aba uyu Meron ariho afungura bagombaga kuba baranyonzwe. None mu myaka 20 gusa, tukinashyingura inzirakarengane bishe cyangwa bicishije aba ngo n’abacamanza tutazi, tutigeze tugira uruhare mubyo kubashyiraho bariho barabyinira hejuru y’imva cyangwa ibisigarirwa by’abacu noneho umuntu akatubwira ngo nitubyubahirize? Aho kubyubahiriza abanyarwanda tubihagurukire tumenyeshe abadutsindagiho uyu mushinyaguzi yuko tumaze kuruha agahinda iteka duterwa na Loni n’imikorere yayo ihora igira ingaruka mbi ku abanyarwanda.

    • ICTR yasinyanye amasezerano na Leta y’u Rwanda ajyanye no kubahiriza imyanzuro yavuye mu rukiko. nibaza ko ariyo mpamvu Mr Mukurarinda yavuze muri buriya buryo. Meanwhile ndumva iyi nkuru ituzuye neza, impamvu afunguwe ni iyihe? yari amaze igihe kingana iki afunze, etc.. 

      • Haliho imyanzuro idashobora kujyana nayo masezerano, nko gufungura abahamijwe n’ibyaha kiremwamuntu yashizehejuru nk’ibirenze ibindi byose, uko gufungurwa bigakorwa nu buryo bw’imikino ya politike. Icyo gihe akazi k’umuvugizi w’ubushinjacyaha w’igihugu cyacu s’ukurengera ubwo bucamanza budukinira kumubyimba bukora mu ibisebe byabanyarwanda. Akazi ke kagombye kuba kudusobanulira ibyo leta, cyane cyane abashinzwe iyi dosiye bose, bariho bakora ngo uyu ushyigikiye abajenosideri witwa ngo n’umucamanza akurwa ku kazi cyangwa ngo u Rwanda ruve mu masezerano atadufitiye akamaro kuko nta butabera buboneka buva mu kitwa urukiko Loni yatugeretse hejuru. Ikindi naho byaba byo yuko hali amasezerano byaba bite yuko CNLG ivuga bimwe Ubushinjacyaha buvuga ikindi? Ibyo byerekana yuko habuze ubufatanyabikorwa hagati y’inzego za leta zisangiye dosiye. Ibyo ntibikwiye na gato.

  • Ubuze ay’iburyo akama ay’ibumoso!No kuba ruriya rukiko rwarashyizweho na Loni byatewe n’ikimwaro cyaturutse ku maraso y’inzirakarengane yametse barebera ntibatabara.Naho ubundi umuntu arigira kandi agatabarwa n’Imana ikoresheje abantu.Abicanyi bazibarizwa igihe cy’urubanza rutabera!Banyarwanda ko mwishe abatutsi ngo n’abanyamahanga nibabavire mu gihugu none aho mwahungiye ko batabica kandi noneho muri n’abanyamahanga bya nyabyo! Imana itabare u Rwanda n’Abanyarwanda! 

  • Abanyarwanda sibwo tugiye kujya turwanya imyanzuro y’inkiko?! None se niba yari arangije 1/2 cy’igifungo yakatiwe bigende bite?! Niba mu Rwanda iryo tegeko ritubahirizwa abandi ntibaryubahirize kandi ryanditse mu mategeko?! Ni akumiro!

    • Wowe Katali, mbwira; mu bihugu byinshi wica umuntu UMWE rudoli bakakunyonga, cyangwa nkuko byabaye icyumweru gishize muli leta zunzwe ubumwe bakagutera inshinge zo kukwica. Abanyarwanda abaduhekuye ibihumbi by’abakecuru, abasaza, abasore, abana b’ingaragu ndetse n’imhinja, halimo nabalibarakatiwe burundu barabafungula buli munsi. Barafungurwa n’urukiko rutigeze rushyirwaho n’abanyarwanda, ruticara m’u Rwanda, niyo bafunzwe barabafungila kure y’u Rwanda aho bakoreye amahano, ugatinyuka ukabwira iby’amategeko aho kuvuga agashinyagulo? Ndabyumva yuko ushyigikiye abajenosideri, niba nawe utali yo, ariko rekeraho kunyigisha iby’amategeko. Nta mategeko agira ishingiro adafite legitimacy mubo agomba gukemulira ibyaha. Aya mategeko atarashyizweho nabo nitoreye ngo bayashinge, adashyirwa mu bikorwa n’abanyarwanda, kandi ngo ashyirwe muli ibyo bikorwa mu Rwanda aho amahano bavuga ko bahana yakorewe, byanarangiza abahanwa ntibahanirwe mu Rwanda, kuli jye ayo s’amategeko n’ibishishwa bidafite ikibilimo. Rekeraho rero kubyinira abantu ku mugongo, ujye gusangira champagne na benewanyu Meron ariho agira abera nkaho ashobora kubahanagula amaraso y’urugaga rw’abanyarwanda abajojoba ku ntoki, anabuze imitima yaboze.

  • BANYARWANDA IGIHUGU KIBAHO KIKAGIRA AMATEGEKO ABENEGIHUGU BAGENDERAHO. IMIRYANGO(ASSOCIATIONS) BYASHINGWA BIKAGIRA AMATEGEKO BIGENDERAHO. KU MATEGEKO YANDITSE HIYONGERAHO UMUCO, INYANDIKO Z’ ABAHANGA( DOCTRINES), NDETSE N’ AMAHAME NGENDERWAHO MU BY, AMATEGEKO( GENERAL PRINCIPLES OF LAW) IKIBAZO CY’ IFUNGURWA RYA DR. NTAKIRUTIMANA S’ IKIBAZO NIBA RIKURIKIJE AMATEGEKO , BYABA IKIBAZO NIBA IBYO URIYA MUCAMANZA YAKOZE CG IBYO AKORA BINYURANYIJE N’ AMATEGEKO. ITEGEKO RIREBA BURI WESE KANDI RIKARENGERA KIMWE ABANTU BOSE. NTAWAKWIRENGAGIZA UBURENGANZIRA AMATEGEKO AHA UWAHOHOTEWE KIMWE NI UKO NTAWAKWIRENGAGIZA UBURENGANZIRA UWAKOZE ICYAHA AGOMBA GUHABWA. UBU BURENGANZIRA BWOSE BUTEGANYWA MU MATEGEKO Y’ U RWANDA NDETSE N’ANDI MATEGEKO U RWANDA RUGENDERANO. BUTEGANYWA KANDI NO MUMASEZERANO MPUZAMAHANGA YAGIYE YEMEZWA. GUSA IGIHARI UKO AMATEGEKO YABA AKOZE KOSE NTABWO ABANTU BAYUMVA KIMWE BITEWE N’ INYUNGU CG SE IGIHOMBO BURI WESE AYABONABO. IKINDI MWAMEYA NI UKO ICYEMEZO CYAFASHWE IYO KITAJURIRIWE MU GIHE BISHOBOKA KIBA ITEGEKO KANDI UWO ARIWE WESE ATEGETSWE KUCYUBAHIRIZA.

Comments are closed.

en_USEnglish