Digiqole ad

Clinton yatangaje ko ashyigikiye ubuyobozi bwa Perezida Kagame

Uwahoze ari Perezida wa Leta  z’unze ubumwe z’America Bill Clinton aratangaza ko ibyo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu itangaza ku Rwanda ruri mu nzira itari yo ngo ntabona ishingiro ryabyo kuko abona ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame buri mu murongo ukwiriye.

Perezida Kagame n'uwahoze ari Perezida wa USA Bill Clinton mu munsi

Perezida Kagame n’uwahoze ari Perezida wa USA Bill Clinton mu munsi

Avugana na BBC nyuma yo kurangiza uruzinduko rwe mu Rwanda aho yasuraga ibikorwa bitandukanye ateramo inkunga u Rwanda, Bill Clinton yavuze ko amakuru y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yaba abogamye ndetse gushinja u Rwanda  gufasha inyeshyamba zo muri Congo byaba  ari ibinyoma.

Clinton yavuze ko ikibazo u Rwanda rufitanye na Congo abona ari abasize bakoze ubwicanyi banga kugaruka mu Rwanda kuko babazwa ibyo bakoze. Bakaba bari muri Congo aho nta kibazo bafite ahubwo bifuza guhungabanya u Rwanda.

Clinton ati“Ndabyumva bamwe abagize imiryango mpuzamahanga bibaza ko ibyiza biri mu Rwanda byose  byasigwa icyasha n’ibyo bavuga ko u Rwanda  rwaba rukora muri Congo

Avuga ku bivugwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ko nta bwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda ndetse ko Leta itemera imitwe itavuga rumwe nayo, Clinton yavuze ko we yibaza aho iyo miryango yari iri mu 1994 mu gihe itangazamakuru mu Rwanda ryifashishwaga mu koreka imbaga ariko imiryango mpuzamahanga ntigire icyo ivuga.

Asubiza uwamubajije Clinton yagize ati “nkiri Perezida  nakoze iyo bwabaga ngo itangazamakuru  ndihe ubwisanzure ariko byatumye ryita ku bizima bwite bwanjye kurusha ibifitiye akamaro abaturage.

Ntekereza ko abanyepolitiki bareba kure ari nabo bakunda kuvugwaho ibintu bitandukanye, ntekereza ko dukwiye kureba kure kuko iyo muba abanyarwanda ntimwajya mwumva ibintu muri ubu buryo..”

Clinton yavuze ko ashyigikiye ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda, ko atifuza ko uburenganzira bwa muntu muri Congo buhutazwa kandi ko hari ibyo yavuganye n’ubuyobozi bw’u Rwanda ngo ibibazo hagati y’ibihugu byombi birangire mu mahoro.

Bill Clinton niwe muyobozi wo mu bihugu byo mu burengerazuba bikomeye wasabye bwa mbere imbabazi u Rwanda ku kuba igihugu yari ayoboye kitaratabaye u Rwanda mu gihe rwari muri Jenoside.

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Erega ibye twarabitahuye niwe nyirabayazana w’aka kangaratete turimo.Imana izabimubaza.

  • Ntabwi Clinton aliwe urbera isi yose kandi ntago clinton aruta ibihugu duturanye??? ntakintu mbona na gito avuze ku rwanda.
    Tubanze turebe niba tumeranye neza nabo duhana imbibi ndavuga UBURUNDI, TANZANIA , UGANDA, CONGO,,,
    Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish