Digiqole ad

Claire yitabye Imana ubwo yirukaga London Marathon 2012

Ku myaka 30 Claire Squires yitabye Imana nyuma yo kwitura hasi ubwo yari bugufi gusoza aho yirukaga mu irushanwa rya London Marathon ryaraye rishojwe ku cyumweru tariki 22 Mata i Londres.

Claire Squires witabye Imana agerageza gushaka inkunga zo gufasha
Claire Squires witabye Imana agerageza gushaka inkunga zo gufasha

Claire yituye hasi ahitwa Birdcage Walk hafi ya St James Park ku birometero 26 byaho marathon yatangiriye.

Nubwo yatabawe vuba, ariko ntibyamubujije kwitaba Imana iminota micye cyane nyuma yo kwitura hasi, abaganga ntibaratangaza impamvu nyayo yateye urupfu rw’uyu mugore wasiganwaga.

Claire Squires abaye umuntu wa 10 witabye Imana muri London Marathon kuva yatangira mu 1981.

Iri rushanwa ryegukanywe n’abanya Kenya Wilson Kipsang na Mary Keitany mu bagabo n’abagore, ryarangiye mu byishimo bigereranyije nyuma y’uko benshi bamenye urupfu rwa Claire wasiganwaga yishimisha.

Craire Squires wari usanzwe atunganya imisantsi ahitwa i Leicester City akaba yari yitabiriye iri rushanwa mu rwego rwo kwishimisha no gushakisha inkunga yo gufasha umushinga we wa Chatiry Samaritan nkuko bitangazwa na justgiving.com.

Squires akaba yaraguye hasi nyuma yo kwirukanka ibi rometero bigera kuri 25.

Mu 2007 nibwo haherukaga gupfa umuntu mu irushanwa rya London Marathon yari umusore w’imyaka 22.

Wanzagh
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Imana imwakire mubayo

  • RIP

Comments are closed.

en_USEnglish