CICR Rwanda iramagana abatekamutwe bakoresha izina ryayo bagashuka abantu
Umwe mu batekewe imitwe yariwe ibihumbi 60;
RIB igira abantu inama yo kugira amakenga ku bantu babizeza isoko cyangwa akazi,
*CICR igira inama abantu kujya babanza kubaza amakuru kuri 0788300509; 0788313665.
* Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeza ko ubutekamutwe bwiyongereye, abantu ngo bagire amakenga.
Komite Mpuzamahanaga ya Croix-Rouge mu Rwanda – CICR iraburira Abanyarwanda bose ko muri iyi minsi hari abatekamutwe bayiyitirira bavuga ko ari abakozi bayo cyangwa bakorana na yo bakizeza abantu kubaha akazi, ibiraka cyangwa amasoko, maze bakabarya amafaranga, bamwe mu batekewe umutwe bavuga ko abo bashukanyi baba ari ‘benshi’.
Umuseke waganiriye na bamwe mu batetsweho imitwe babeshywe ko bazahabwa amasoko muri CICR, umwe muri aba yatanze frw 60,000 ataratahura ko yatekewe umutwe, cyakora undi yabivumbuye ataratanga amafaranga.
Uwatekewe umutwe yatubwiye uko yahamagawe n’umuntu kuri telefoni amubwira ko muri CICR harimo amasoko abiri, rimwe ryo gushyira camera zicunga umutekano mu nkambi ya Kigeme ku Gikongoro n’irindi ryo gushyiramo ibyuma biburira abantu igihe habaye inkongi y’umuriro.
Umutekamitwe w’umusore yiyitaga Jean akavuga ko akuriye ishami ry’ikoranabuhanga (Head of IT Department) muri CICR Rwanda. Iri zina Jean ariko si irye kuko abatekamutwe bakunze gukoresha amazina y’amakirisitu gusa kuko bazi ko amenshi ashobora guhura n’ay’abakora mu bigo cyangwa imiryango biyitirira ko bakoramo.
Nyuma yo kumwizeza kumuhesha aya masoko abiri mu buryo bworoshye, yamusabye kumuha amafaranga ibihumbi makumyabiri (20, 000 Frws) avuga ko ari ay’ibitabo by’isoko (DAO); ayo akayatanga kuri buri soko.
Uwo Jean yongeye kumuhamagara nanone amubwira ko yajyanye mu nkambi ya Kigeme n’umukoresha we amusaba kumwoherereza ayo mafaranga vuba kugira ngo abone uko amufasha byihuse. Yamubwiye kuyamwoherereza hakoreshejwe uburyo bwa Mobile Money ndetse amuha nimero za telefoni ayoherezaho amubwira ko ari iz’umucungamutungo (comptable) wa CICR.
Uyu watekewe imitwe yabwiye Umuseke ati “Sinazuyaje nahise nyamwoherereza yose kuri telefone kuko numvaga ngiye kubona isoko rikomeye kandi mfitemo inyungu nyinshi.”
Umunsi wa mbere umutekamitwe yirinze ko bahura cyakora bukeye amubwira ko amusanga ku biro bya CICR mu Kiyovu. Nyiri ugutekerwa imitwe yerekeje ku biro bya CICR aho yamurangiye, ageze mu nzira wa wundi Jean aramuhamagara amubwira ko hari andi mafaranga ibihumbi mirongo itanu y’ingwate y’amasoko (guarantee) agomba gutanga.
Bitewe n’uko atari afite ayo mafaranga icyo gihe yahisemo kuba amwoherereje ibihumbi makumyabiri (20,000Frws) kuri ya nimero ya telefone yamuhaye, ubwo biba bibaye byose hamwe ibihumbi mirongo itandatu (60,000Frws) amuhaye.
Uwatekewe imitwe ati “Nari ndambiwe n’imvura igwa, ndamubwira nti ndi hafi y’ahari ibiro wambwiye ngwino tubonane kohereza amafaranga gusa ndumva atari byo. Nyuma nongeye kumuhamagara nsanga telefoni yavuyeho.”
Uyu wariwe amafaranga avuga ko yagejeje ikirego kuri Polisi ariko ntibyagira icyo bitanga. Avuga ko yahasanze abandi benshi bahuje n’ikibazo nk’icye.
Ati “Ni ‘network (ihuriro) y’amabandi’, turashaka ko mwabinyuza mu binyamakuru ndetse n’izindi nzego zibishinzwe zikabakurikirana.”
Iyo ubasabye ibisobanuro byinshi ntibongera kuguhamagara
Sinamenye na we wo mu karere ka Ruhango wagezweho n’umutekamitwe anyuze ku nshuti ye, asobanura ko iyo nshuti ye yahamagawe n’umutekamitwe wiyise umukozi wo muri CICR Rwanda, amubwira ko ashaka kumuha akazi ko gukora inyigo y’ibikenewe “’Needs assessment’” mu nkambi y’impunzi.
Inshuti ye yahise imuhamagara ndetse inamuha nomero z’uwamuhamagaye, ari we wa mutekamutwe. Uyu mutekamitwe yamubwiye kujyana dossier ku biro bya CICR mu Kiyovu ariko akabanza kumuha amafaranga ibihumbi icumi (10, 000 Frws) yo kwiga kuri dosiye kandi akayamwoherereza kuri Mobile Money.
Sinamenye yagize amakenga atangira kumubaza ibibazo byinshi undi ahita akuraho telefoni. Sinamenye agira ati “Si ubwambere numvise inkuru nk’iyo (uwo mutekamutwe yamubwiraga) niyo mpamvu natahuye ko ari umutekamutwe.”
Uyu mugabo abona ko ubutekamutwe n’ubundi bwahozeho kuko ari ubujura nk’ubundi ariko muri iyi minsi bukaba bwarakajije umurego biturutse ku iterambere ry’ikoranabuhanga.
Ati “Ni uburyo abajura badukana bwo kwiba. Uko abantu batera imbere abajura na bo batera imbere mu buryo bwo kwiba, ni yo mpamvu abantu bagomba kugira amakenga menshi.”
RIB isaba abantu kurushaho kugira amakenga
Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau, RIB) aganira n’Umuseke yavuze ko abatekwaho imitwe bakomeje kwiyongera.
Ati “Ntabwo ari n’umwe ni benshi. Ibirego turabyakira tukanakurikirana hakagira n’abafatwa ariko ikibazo ni uko bamwe tubafata amafaranga bamaze kuyarya cyakora tukabohereza mu nkiko.”
Mbabazi asobanura ko aba batekamitwe bakoresha amayeri menshi ku buryo kubatahura bisa n’ibigorana ariko ngo “Hari ubwo dukurikirana tugahera ku bo aba yavuganye na bo bandi tukagira amahirwe hakagira abafatwa.”
Asobanura kandi ko bakunze gukoresha nomero za telefone zitabanditseho. Ati “Usanga bakoresha nka nomero ya telefoni y’umuntu wapfuye kera, cyangwa y’umukecuru wibera mu cyaro utanazi ibyo ari byo.”
Aburira Abanyarwanda ngo “bamenye ko ubutekamutwe buhari, buhoraho nk’uko abajura bahoraho, ntabwo rero bakwiye kwirara ahubwo bakwiye kumenya uko barwana na byo.”
Mbabazi kandi avuga ko abatekerwa umutwe na bo hari ubwo babigiramo uruhare, mu byo yita uburangare.
Ati “Tuvuge umuntu akurangiye isoko, arakubwira n’aho ugura ibintu, ubikugurisha akanakubwira n’uwo ubishyira. Ese we kuki iryo soko aba atarikoze? Akenshi usanga harimo n’uburangare bw’abo baza barega kuko ntibaba batekereje ngo bumve ngo ubarangira isoko ni muntu ki.”
Mbabazi asaba umuntu wese uzajya uhamagarwa yizezwa ibintu nk’ibyo ko akwiye kubaza amakuru ahagije mu kigo bavuze mbere y’uko afata umwanzo wo gutanga amafaranga. Akwiye kandi kujya yitabaza Polisi igihe cyose yumva ibyo abamuhamagaye bamubwira bidasobanutse neza hanyuma Polisi nayo igakurikirana hakiri kare.
Ubutekamutwe bufatwa nk’icyaha cy’ubwambuzi bushukana kikaba gihanwa n’ingingo ya 318 mu gitabo cy’amatego ahana ibyaha mu Rwanda.
Icyo CICR ivuga ku batekamutwe bayiyitirira
Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge CICR iburira Abanyarwanda bose kwirinda aba batekamutwe ndetse bakajya banihutira kubaza amakuru yisumbuyeho mbere yo kugira amafaranga batanga.
CICR imenyesha Abanyarwanda n’abaturarwanda bose ko itanga amasoko mu buryo bwemewe n’amategeko kandi binyuze mu nyandiko, ikaba idahamagara umuntu ngo imusabe kubanza kwishyura kandi atarahabwa isoko.
CICR kandi ntikoresha MobileMoney cyangwa Tigocash nk’uburyo bwo kwishyura cyangwa kwishyuza; ahubwo ikoresha uburyo bwa banki igihe hatanzwe inyemezabwishyu.
Umuntu wese uzaguhamagara cyangwa uzakubwira ko agiye kuguhesha isoko rya CICR akagusaba kubanza kumuha cyangwa kwishyura amafaranga runaka, byongeye akagusaba kuyamuha kuri MobileMoney, uzamenye ko ari umutekamutwe. Icyo gihe usabwa kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano zikamukurikirana.
Uhuye n’icyo kibazo kandi, mbere yo gutanga amafaranga banza ubarize ku biro bya CICR biri mu Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali ku muhanda wa 10 KN 41 munsi gato y’ahahoze Hotel Kiyovu, ubu hasigaye hari iyitwa Park inn hotel. Mu gihe utabashije kuhagera wakwifashisha nomero za telefone zikurikira: 0788313665; 0788300509.
CICR ikaba yongera kwibutsa abakora ubutekamutwe nk’ubu bitwaje izina ryayo ko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, ikaba ibasaba kubireka.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ngo Nyabarongo itwara uyigemuriye. Hakwiye gushyirwa imbaraga nyinshi mu kwigisha amasomo agwiriyemo kumenya gusesengura (critical thinking) kuko byagararagaye ko iyo umuntu azi gutekereza no gusesengura kandi akamenya kubaza ibibazo byinshi biganisha Ku kumenya ukuri abo batekamitwe ntibapifa kumufatisha. Undi muti ni ugukomeza kurwanya ubushomeri. Bimaze kugararagara ko abakunze kugwa mu mutego w’abo batekamitwe ari abashomeri. Ushakisha akazi icyo wamusaba gukora cyose ahita agikora kuko ubushomeri buraryana. Mfite mushiki wange bigeze babeshya akazi. Yari mu mwaka wa nyuma muri Kaminuza ari kwandika igitabo gisoza icyiciro cya Kaminuza. Umuntu yaramuhamagaye ati” Bitarenze 10h ube ugeze hano i Kigali utangire gukora ikizami kandi witwaze laptop.” Nahise muha machine ntazuyaje aragenda agezeyo ahura n’umugabo ati” Laptop ba uyizanye nyigufashe ubanze ujye gukora ikizamini cyanditse muri iriya room.” Yinjiye mu cyumba yari amaze kwerekwa abona abantu nka batanu basa n’abari mu kizamini. Mbere yo kwicara ngo akore bimwanga mu nda niko kubanza kujya kureba uwo yasigiye machine maze asanga yaciyeho kera. Agize ngo arahamagara ya phone asanga ntabwo iri ku murongo. Kugeza na n’ubu ntirongera gucamo!
Wagize se NGO ni CICR gusa? Twarinjiriwe bikomeye! Last year hari abatekamutwe bitwaje NGO yitwa ARDI maze bashyira itangazo ry’akazi muri Job in Rwanda. Naraplayinze maze baza kumpamagara banyizeza ko bagiye kumpa akazi. Ibyakurikiyeho ni agahomamunwa.Bambwiraga ko financement izatangwa na Union Europeenne kandi ko salaire izaba iremereye (1150 euros). Narakurikiranye nsanga ni ubutekamutwe mbivamo.Hari kandi n’izindi NGOs bahimba bakabikora muri ubwo buryo utaba maso bakayagukiza. Namwe mutekereje ukuntu ubushomeri bumeze nabi muri iki give kukurya amafaranga umuntu yitwaje ngo agiye kuguha akazi biroroshye cyane. Ahubwo utitonze n’utwo wancungiragaho watugurisha ukabaha. Police yacu twemera nihaguruke ihashye izo nyangabirama kuko zirahari kandi zifite amayeri ahambaye.
Comments are closed.