Digiqole ad

Christopher yateguye igitaramo kuri Saint Valentin

 Christopher yateguye igitaramo kuri Saint Valentin

Muneza Christopher umwe mu bahanzi bazamukanye imbaraga zidasanzwe muri muzika aho amaze kugira izina rikomeye mu mitwe y’abantu, ahanini kubera indirimbo ze zakunzwe n’abantu benshi, yateguye igitaramo ku munsi benshi bakunze kwita uw’abakundana ‘Saint Valentin’.

Muneza Christopher umwe mu bahanzi bamaze kugira izina muri muzika nyarwanda
Muneza Christopher umwe mu bahanzi bamaze kugira izina muri muzika nyarwanda

Ni nyuma y’aho ku itariki ya 14 Gashyantare 2014 yari yateguye icyo gitaramo bikaza kurangira atagikoze kuri uwo munsi ahubwo akagishyira ku wa 15 Gashyantare 2015.

Christopher avuga ko uyu mwaka nta mpamvu n’imwe abona izatuma iyo tariki yongera guhinduka bitewe n’uburyo imyiteguro ayigeze kure ndetse ko bimwe na bimwe byamaze no kujya mu buryo.

Abitangariza Umuseke, Christopher yavuze ko bidahindutse icyo gitaramo yakigira ngaruka mwaka, Kuko amaze kubona ko abafana be iyo tariki ya 14 Gashyantare benshi bayishimira.

Ati “Umwaka ushize ntabwo nakoreye igitaramo cyo kumurika album yanjye nari nise ‘Habona’ ku itariki nifuzaga kugikoreraho. Ariko nshimira abakunzi banjye bose ndetse n’abakunzi ba muzika muri rusange ko nta batabitinzeho ahubwo bakaza kunshyigikira ari benshi.

Kuri iyi nshuro nibaza ko nta mpinduka zizongera kuba ku matariki nateguyeho igitaramo nise ‘Agatima’ imwe mu ndirimbo nakoze mu mpera z’umwaka wa 2014.

Imana ikomeje ku ntiza ubuzima nifuza ko itariki ya 14 Gashyantare buri mwaka najya nkora igitaramo cyangwa se nkajya murika album yanjye”.

Icyo gitaramo kizaba ku wa 14 Gashyantare 2015 muri Serena Hotel, Kizitabirwa n’abahanzi bose babarizwa muri Kina Music barimo, Knowless, Dream Boys ndetse na Tom Close.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Oya mwabana mwe twarabarambiwe ubu turi inyuma ya y’abahanzi babishoboye nka Byumvuhore n’abo bafatanije kuko musica yabo iratwubaka kandi mwadutesheje igihe bihagije.
    Muce bugufi mwige umusica ubwiyemezi budafite ishingiro mubufashe hasi.
    Sinon, igitaramo uragitegura uzacyisangemo wenyine n’inkundarubyino mufatanije.
    Ibya Jeypol (tuyishime joshua) se ntasomo byaguhaye??
    Mwaradutobeye bihagije, ubu twafashe gahunda yo kujya dutumaho abahanzi bazi icyo bakora,ayo magambo mudondobekanya mubyo mwita hip-hop mubijyane muri America.

  • Ndashima migitekerezo cyawe pe waruzi ko bajya muri byo ugasanga banyarwanda bahugiye kumva ijyana yonyine ariko nta somo bakuramo ahubwo kuri bamwe cyane cyane uru byiruko bibabera guta umucyo , abasomana k’urbyiniro, abiyambika ubusa n’ibindi byinshi bidafite shinge narugero, dukeneye amasomo mu bihangano byabo , ibihangano bitarimo isomo ntaco bimarira abaturage, benabo baze bagana nymijos ari yo bajya gucurangira.

  • Ngembona ntakibazo gihari mugutegura igitaramo nawese abo babikora ntabwo baba barabyawe ababyeyi babo se bo nuruhe ruhare baba barashyizeho ngo nabahanzi bakomwrezeho ngembona indirimbo zuwo musore zirimo inyigisho ahubwo niba udashaka umugabo cg umugore ngo akuririmbire akuririmbire iziyjane nindoto zawe none ukaba urota nabi ubwo ubona yabivamo kandi nge mbona atitwara nabi nkabandi nicyo wagiheraho ukimwigiraho.

  • @ Banga, urakoze kuko uvugiye ibintu rwose, nzajya ndeba umuziki impala zacuranze cg Makanyaga ubundi ntegereze abafite inganzo nka Byumvuhore.
    Ahubwo twifuza ko Byumvuhore yakora no kibandi baba i buraya nka ba Rutabana, Muyango masabo n’abandi bakajya baza kudususurutsa byibura rimwe mu gihembwe kandi tuzajya tubereke ibyishimo!!
    Naho izi nyigaguhuma zijya kuri computer zikiyita ibirangirire zijyane amaherena n’imisatsi hirya.
    Wambwira ute ukuntu umuntu wagizwe umuhanzi wambere ashishura imbyino nka ” Ganyobwe”!! Abandi ngo n’ibirangirire birirwa basiganwa gusubiramo indirimbo za Makanyaga, Mavenge n’abandi!!!!
    Umva mwabana mwe mbabwire: iyo udashoboye guhimba uririmba iby’abandi ariko ntubisubiramo ngo ubyiyitirire ntanicyo uhinduyemo.
    Muce bugufi mwige imyuga umusiki s’ uwanyu.

Comments are closed.

en_USEnglish