Digiqole ad

Christine Lagarde niwe umuyobozi mushya wa FMI

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Kamena 2011 mu masaha y’umugoroba nibwo akanama k’ubutegetsi k’ikigega cy’imari k’isi katoye madame Christine Lagarde w’imyaka 55 kuba umuyobozi mushya w’iki kigega (FMI).

Christine Lagarde

Christine Lagarde abaye umugore wa mbere uyoboye iki kigega k’imari cy’isi. Aje akurikira abagabo icumi bari bamaze kuyobora iki kigega.

Christine Lagarde wari ministre w’imari mu gihugu cy’ubufaransa asimbuye umufaransa mugenzi we  wari umuyobozi wa FMI, Dominique Strauss-Kahn nyuma y’aho yeguriye kuri uyu mwanya mu kwezi kwa gatanu kubera gushinjwa icyaha cyo gusambanya umugore wakoraga  muri Hotel yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.  Uyu mugabo akaba yari yatorewe kuyobora iki kigega mu mwaka wa 2007.

Uku gutoranya Christine Lagarde kuri uyu mwanya kuje nyuma y’aho yari ashyigikiwe bidasubirwaho n’Uburayi ndetse n’ibihugu nk’Ubushinwa, Uburusiya na Bresil. Kuri ibi hiyongeraho Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) nazo zagaragaje ko zimuri inyuma bidasubirwaho kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Kamena 2011 mbere y’uko atorwa. Ibi bihugu bikaba bisa nk’aho aribyo bifite mu minwe iki kigega k’imari cy’isi.

Kuri uyu mwanya, Christine Lagarde yari ahanganye gusa na Agustin Carstens, w’imyaka 53, gouverneur wa banki nkuru y’igihugu cya Mexique.

Yaba Christine Lagarde na Agustin Carstens, bombi bakaba barabanje kwiyamamaza hirya no hino mu bice by’isi, mbere y’uko bagaragariza akanama k’ubutegetsi ka FMI ubushobozi bwabo mu kuyobora iki kigega cy’imari.

Nyuma yo gutorwa Christine Lagarde ntiyatinze kugira icyo atangariza isi. Ku rubuga rwa interineti Twitter yagize ati : ‘Nshuti, ni ikuzo n’ibyishimo byo gutangaza ko akanama k’ubutegetsi ka FMI kamaze kungira umuyobozi mukuru.’

Kuri ubu, iki kigega cyayoborwaga mu buryo bw’inzibacyuho na John Lispky, nyuma y’uko Dominique Strauss-Kahn yeguye.

Ferdinand Uwimana

Umuseke.com

en_USEnglish