Chris Brown yakubiswe icupa nyuma yo gushwana na Drake
Uyu musore yashyize kuri twitter ye igaragaza igikomere ku kananwa yavanye mu mirwano na mugenzi we Drake ubwo bari munzu y’urubyiniro i New York.
Abarebaga bemeje ko Chris Brown na Drake barwaniye muri Nightclub maze Chris Brown akajyanwa mu bitaro kubera gukubitwa icupa n’umwe mu bari ku ruhande rwa Drake muri iyo mirwano.
Nubwo ifoto igaragaza igikomere cye yamaze umwanya muto cyane kuri Twitter page ye agahita ayikuraho, abakurikirana ibye babashije kuyibona.
Aba banyamuzika babiri bamaze iminsi batajya imbizi kubera ahanini ko Drake bivugwa ko ameranye neza na Rihanna wahoze akundana na Chris Brown.
Ubwo bahuriraga muri WIP club mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 13, Chris ngo yoherereje icupa rya champagne ku meza Drake yari yicayeho n’inshuti ze, nk’intumwa y’amahoro.
Biravugwa ko iri cupa yari yohererejwe Drake yahise arisubiza Chris Brown ririho ubutumwa bwanditse ngo: “I’m f****** the love of your life, deal with it.” (ndyamana n’urukundo rwawe, gira icyo ukora).
Ibi ngo byateje umujinya abari kumwe na Chris nawe ubwe, maze habaho gutana mu mitwe ari naho Chris Brown yakubitiwe icupa ryari bugufi kumukuramo ijigo.
Kuri uyu wa kane kuri Twitter ye, Chris Brown yanditseho ati: “ Ni gute umuntu yishimana n’umukire wangana?! Uterana amacupa nk’abakobwa! Isoni kuri we”
Rihanna, izingiro ry’iyi zagara, yatandukanye na Chris Brown muri Gashyantare 2009 nyuma y’uko ahondaguwe n’uyu mbere ya Grammy Awards. Nubwo baherutse kugaragara bishimana muri week end ishize.
Ibyaba baririmbyi ariko ntibyoroshye kuko ubu bararwana nyamara mu kwezi gushize Chris na Drake baririmbanye mu ndirimbo imwe yiswe ‘Yamaha Mama’
Umuvugizi wa Drake yatangaje ko umukiriya we atigeze agira ikibi akora mu kavuyo kabaye mu ijoro ryo kuwa gatatu muri WIP club i New York. Ati: “ ubwo byabaga Drake yariho yisohokera”.
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
drake yariyenje gusa criss yararenganye
azize umukobwa koko ntazongere!
yaba ari drake wakubiswe
Chris niyihangane,ariko nawe iyo areka gushoza imirwano ntago aba ameze kuriya! Umuntu nakwiyenzaho,cg akakubwira nabi uzamwihorere azasigara yigaya nyuma! Kwitonda.com!
genda rihanna uri gisukari.
abijuse ntacyo badakora, kandi burya baca umugani mu kinyarwanda ngo urenzwe arenza nyina akaguru!!
muba muhaze sha!!! nababwira iki?
ntibyari bikwiye ko abasani twemera bapfa umukobwa bagakomerestanya bene kariya kajyeni
erega Rihanna ararenze nanjye ankundiye akampa ku bintu,sha nahebeba ku buryo yaba njye nawe gusa.ujya ureba umukondo we shaaaaa!!!!ubwose ukoze kuri siriduwiri ye ntiwakwiberayo nimwiturize isi ni mbi!!!!
ibigaragara uyumukobwa sinamwiza biterwa nabantu baba bafashe igihe cyokumwitaho
iyi nkuru irasekeje kandi irababaje gusa abastar si abantu!
Comments are closed.