Chorale Duhuzumutima yahaye 600 000Rwf umuryango w’abarokotse
Mu mpera z’icyumweru gishize mu gikorwa kwibuka ku rwego rw’Umurenge wa Muhima Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 20 cyabereye kuri St Famille, Korare Duhuzumutima yo ku mudugudu wa ADEPR Muhima yaremeye umuryango w’abacitse ku icumu batishoboye ugizwe nabantu 15 ubafashisha cheque ya 600.000Rwf.
Rudasumbwa Mugisha Ezechiel ushinzwe itangazamakuru avuga ko kuri chorale yabo iki ari igikorwa ngarukamwaka, mu mwaka wa 2011 bagiye i Nyagasambu ku Urwibutso mu bikorwa by’urukundo byahagaze amafanga 1.200.000Frw.
Mu 2012 bakoresheje miliyoni enye bagura ibiribwa bahaye imfubyi n’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe abatusti bo mumurenge wa Muhima.
Mu mwaka ushize wa 2013 bubatse amazu abiri y’abakecuru b’incike ku bufatanye n’umudugudu wa Muhima Urusengero rwa ADEPR.
Iki gikorwa cyo kwibuka cyateguwe n’umurenge wa Muhima, ari naho iyi Chorale Duhuzumutima yaremeye uyu muryango.
Aya mafaranga ava mubwitange bw’abaririmbyi nk’uko Ezechiel Mugisha yakomeje abitangaza, ndetse ko ari igikorwa chorale yabo izakomeza gukora buri mwaka mu rwego rwo kwibuka no guhangana n’ingaruka za Jenoside.
0 Comment
Imana ibahe Umugisha kandi yagure imbago zanyu. Mwirinde kandi kugirango muzahabwe ingororano z’iyi mirimo myiza mukora.Amen.
Iyi Chorale nyikunda kubi!!! Imana ibagure rwose!!!
Comments are closed.