Chorale de Kigali yateguye igitaramo cya “Classic Music” gusa
Iki gitaramo kiswe « Special concert for classic music » Chorale de Kigali, ari na yo nkuru mu makorali yo muri iki gihugu, cyateguwe mu rwego rwo guhimbaza Imana mu muziki wo hambere cyane. Kizaba ki cyumweru tariki 28 Nyakanga 2013 kuri Hotel Meridiens.
Iyi chorale iherutse kuzuza imyaka 46 ibayeho ivuga ko iki azaza ari igitaramo cy’umwihariko kuko ngo abakunzi ba “Musique classique” ngo badakunze kuyibona ibaririmbirwa Live.
Alexis Nizeyimana umuyobozi w’iyi Chorale ikorera imyitotozo kuri St Paul mu mujyi wa Kigali avuga ko bazaririmba indirimbo 14 nziza zidasanzwe zo mu bwoko bwa “Musique classique”.
Nizeyimana avug ako uretse iki gitaramo Chorale de Kigali iteganya no gukora ibindi bitaramohanze y’umujyi wa Kigali mu ntara zindi z’u Rwanda yewe no hanze yarwo.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka iyi chorale nkuru mu gihugu ikaba yarasohoye Album yise “ Mutima wanjye uragukeneye” ikaba ari album y’iyi chorale ya 12.
Chorale de Kigali yatangiye mu mwaka wa 1966 itangizwa n’abagabo bari abahanga muri muzika, ari na bo bashyize indirimbo nyarwanda bwa mbere mu manota.
Abo ni Iyamuremye Solve na Muswayire Paulin wari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Iyo Korali yabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 1986, buvugururwa tariki ya 30 Mata 2012.
Kwinjira muri iki gitaramo cya musique classique kuwa 28 Nyakanga muri Milles Collines ni amafaranga ibihumbi 5000 Frw. Abakunda iriya njyana ntimuzacikwe.
Patrick KANYAMIBWA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Album ntabwo yitwa Umutima wanjye uragikeneye, ahubwo ni umutima wanjye uragUkeneye.
Muvandimwe Diane, ahubwo ni wowe wasomue nabi, handitse uragUkeneye! Gusa wenda si “mutima wanjye” ni UMUTIMA wanjye…, hashobora kuba haburaho “U” imbere!
Shalom!
Comments are closed.