Choeur de Kigali ihagarariye u Rwanda mu iserukiramuco rya Muzika y’amakorari
Kuva tariki 21 kugera tariki 28 Choeur International et Group instrumental de Kigali (C.I.E.I.K) niyo ihagarariye u Rwanda mu iserukiramuco nyafurika rya Muzika ishingiye ku makorari rizabera mu gihugu cy’u Burundi Bujumbura.
Choeur international et Group instrumental de Kigali (C.I.E.I.K) igizwe n’abaririmbyi babigize umwuga bakomoka mu makorari atandukanye yo mu Rwanda .
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’iyi Korali aravuga ko ku nkunga ya Minisiteri y’umuco na Siporo Itsinda rya mbere ry’abaririmbyi bagize iyi CIEIK ryahagurutse kuri uyu wa 21 Nyakanga aho bitabiriye amahugurwa atandukanye kuri muzika ndetse bakazafatanya n’abandi bakomotse mu bindi bihugu kuririmba mu bitaramo bitandukanye bizabera mu mujyi wa Bujumbura.
Nk’uko bigaragara kuri gahunda yatanzwe n’ubuyobozi bwateguye iryo serukiramuco, Choeur International de Kigali ihagarariye u Rwanda izaririmba bwa mbere mu gitaramo cya muzika yo hambere ishingiye ku manota (classic) ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 25 Nyakanga.
Aba baririrmbyi bahagarariye u Rwanda kandi bazongera kuririmba ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 26 Nyakanga mu gitaramo cyatewe inkunga n’ubuyobozi bw’umujyi wa Bujumbura.
Mu minsi bazamarayo kandi biteganyijwe ko abaririmbyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga bakomotse impande barimo Dr Philip Brunelle (USA) Yiga Simon (Uganda), James Varrick , Moshori, Francis NIBON bazafasha abazaryitabira kunoza ubuhanga bwa muzika ishingiye ku makorari.
Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali (CIEIK) igiye ihagarariye u Rwanda igizwe n’abaririmbyi baturuka mu makorari anyuranye mu gihugu, yavutse mu mwaka wa 2006.
Si ubwa mbere iyi Korali ihagarariye u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga kuko yagize uruhare mu gutegura indirimbo yubahiriza umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC izwi nka “Jumuiya Yetu.”
Mu mwaka ushize wa 2013 CIEIK ni bo baririmbye iyi ndirimbo yubahiriza EAC ubwo hatangizwaga iserukiramuco ry’ibihugu bigize EAC ryari ryiswe JamaFest ryabereye i Kigali.
Mu bindi bikorwa Choeur international et Groupe instrumental de Kigali yateguye harimo ihuriro ry’amakorari (Choralie) rya 6 ryakoranyije amakorari yakoze igitaramo cyo kwibuka abaririmbyi bo mu bihugu duturanye Kenya, Uganda, RDC hamwe na Korari zo hirya no hino mu gihugu.
Ni mu rwego rwo kwibuka abahanzi nka Rugamba Cyprien, Sebakiga Alfred, Byusa Eustache, Boniface Musoni na Saulve Iyamuremye bagize uruhare rukomeye mu kwandika indirimbo nyarwanda mu manota.
Ku mugabane wa Afurika ishyirahamwe rihuza amashyirahamwe y’ibihugu ya Muzika ishingiye ku makorari riyobowe n’umunya Kongo Brazaville Eric Rodrigue Fabrice Loembe ari na we watangije igitekerezo cyo kwishyira hamwe mu guteza muzika ya korrali imbere ku mugabane wa Afurika.
Iserukiramuco nyafurika rya Muzika ishingiye kuri Korari rigiye kubera mu Burundi ni irya gatanu kuva iki gikorwa cyatangira.
Iry’uyu mwaka ryahawe insanganyamatsiko igira iti: “Pour Afrique Unie et Forte” ugenekereje bikaba bivuga “ Afurika yunze ubumwe kandi ikomeye”.
Iserukira muco riherutse ryari ryabereye muri Togo
UM– USEKE.RW
0 Comment
Abo bashiki bacu se kombona amabere yabo yibereye hanze!?! Imyambarire yabo ntihwitse rwose!!
muzabyitwaremo neza, kandi tubifurije urugendo rwiza.
muraberewe cyane, muzagire urugendo rwiza kandi mukomeze muterimbere
TUBIFURIJE URUGENDO RWIZA, GUSA NIMUGERAYO MUZAMBARE IMYAMBARO ITAGARAGAZA AMABERE YANYU.
Comments are closed.