Digiqole ad

China: Intumbi z’ingurube 3 000 zabonetse ku ruzi

Ubwoba ni bwose ubu ku bashinwa bakoresheje amazi y’umugezi wa Huangpu nyuma y’uko ku nkengero zarwo ndetse no mu ruzi kuri uyu wa 13 Werurwe hasanzwe intumbi 3000 z’ingurube nto n’inini zahaboreye.

Imirambo y'ingurube ku mugezi
Imirambo y’ingurube ku mugezi

Mu gihe isi ihangayikishijwe n’ibidukikije imiryango itandukanye yahagurutse yamagana uburyo abashinwa bajugunye izi ngurube bagahumanya umugezi ukoreshwa n’abantu ibihumbi mu mirimo itandukanye.

Ntabwo ari ukudakunda inyama mu Rwanda bita Akabenz byatumye bajugunya izi ngurube zapfuye, ahubwo ngo mu minsi ishize hateye icyorezo mu ndyoheshabirayi maze zipfa umusubizo mu Bushinwa.

Benshi mu bazitunze n’abazicuruza rero ngo bagiye bareba uko bazikiza mu buryo bwateganyijwe, ariko hakaba n’abandi bazijugunye mu mugezi.

Abakozi bashinzwe kubungabunga ibidukikije mu Ubushinwa batangiye iperereza ryo kumenya aho izi ntumbi zingurube zajugunywe ziva nubwo ngo inyinshi basanze zaraboze.

Si mu mugezi wa Huangpu uri mu majyepfo y’ubushinwa kuko ngo ni mu mugezi wa Zhejianf naho ngo ubu bari gushakisha ingurube nyinshi zajugunywemo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzego zishinzwe kubungabunga amazi ku Isi bwagaragaje ko 20% by’inzuzi zanduzwa n’inyanda iturutse mu ngo z’abaturage no mu nganda, aya mazi yanduye akaba ariyo ateza indwara zitandukanye mu bantu, ibi bigafatwa nko kuba muntu ubwe ariwe ukomeje kwigirira nabi.

AFP

TURATSINZE Jean Paul
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Yayayayay! barajugunya Ibenzi sha, ntibaziko ikilo cy’ikaranze neza kwa Gicumba kigeze ku 1500!!!

  • Umwanda+Haramu+environment disaster=Kaffir. Ubwo si zimwe Yesu yaroshye mu nyanja zazutse? Joke….

  • eh mubwire boss wa come again!!! izo benz zose ra?

  • Yewe abashinwa ninshinwa koko! baratinyuka guta akabenzi,umwami w’ameza! sha bazaze kwa kibaruma ku gisozi barebe uko akabenzi bagatunya maze urebe ko badataha iwabo bahita bajya kuzitunganya.

  • @The Islamist. Yesu se uramuzi?

    • Ndamuzi cyane. A jew, who hated other races. When he comes back he will kill all the dogs.

      • The Islamist, for your information,Jusus is not a jew as you wrote, He is God a son of God. Kutabyemera kwawe ntibibibuza kubabyo rwose. Icya kabili wavuze cyo ntabwo wagiye kure y’ukuri kuko naza, azajugunya hanze imbwa bantu, abarozi, abakunda kubeshya bakanabishyira mu bikorwa, nkuko tubisoma mu IBYAHISHUWE 22:umurongo wa 15.

Comments are closed.

en_USEnglish