China: Havutse umwana upima inshuro ebyiri abasanzwe
Mu ntara ya Anhui muri Chine, havutse umwana udasanzwe watunguye abaganga ubwo yashyirwaga ku munzani. Uyu mwana w’umuhungu yavukanye ibiro bitandatu na garama 22 (6.08kg).
Ibi biro yavukanye urebye ni inshuro ebyiri z’ibiro umwana usanzwe avukana ubundi udakunze kurenza ibiro bitatu na garama 62 (3.62kg).
Uyu mwana wavutse aremereye bidasanzwe yabyawe n’umugore w’imyaka 41.
Mu bushinwa ariko bene ibi si ubwambere bihabaye, mu mwaka ushize umugore waho yabyaye umwana wapimaga ibiro birindwi byuzuye.
Xinhua news
UM– USEKE.COM