Cheick Tiote, kuba afite abagore babiri n’inshoreke imwe ni ibisanzwe
Uyu mukinnyi wo hagati mu ikipe ya Newcastle United afite abagore babiri, umwe iwabo muri Cote d’Ivoire, undi mu bwongereza aho akora ubu, aba bombi barashakanye, ndetse n’inshoreke imwe babyaranye umwana. Ibi kuri we nk’umusilamu ngo ni ibintu bisanzwe.
Uyu musore uhembwa £45,000 mu minsi irindwi yashakanye na Laeticia Doukrou mu ntangiriro z’uku kwezi kuko nk’umusiramu yemerewe gushaka abagore barenze umwe.
Ariko amakuru y’ubukwe bwa Tiote ku mugore wa mbere yabaye ‘surprise’ kuko umugore we wa mbere Madah ufite imyaka 25 aya makuru ngo yayavanye kuri Facebook.
Madah ufitanye abana babiri na Tiote ari nawe babana i Newcastle amakuru aravuga ko amenye iby’iyi nkuru yahise agwa igihumure ubwo yari abonye amafoto y’umugabo we ashyingiranwa n’undi mugore.
Hagati aho ariko uyu mukinnyi afitanye umwana undi mugore w’imyaka 33 ukomoka muri Zimbabwe witwa Nkosiphile Mpofu uzwi cyane nka Nikki.
Umujyanama wa Tiote yemeje amakuru ko umukinnyi we yashyingiwe bwa kabiri koko.
Jean Musampa ati “ Ariko ibi ntakidasanzwe kirimo. Ni umusilamu. Kandi ni ibintu bisanzwe cyane muri Cote d’Ivoire.”
The Sun ivuga ko hari uwayibwiye ko Tiote nta kubazo na kimwe afite cyo kuba afite abagore babiri.
Nubwo nta kibazo afite ariko yagiteye uwo bashakanye mbere, Madah we ngo arababaye cyane kuko ngo yari yabashije kumwihanganira ubwo yabyaranaga n’uriya munyaZimbabwe, kuko ngo banamaze kurekana nyuma y’imyaka itatu babana mu busambane ariko ngo Tiote ntamugire umugore nk’uko yari yarabimusezeranyije.
Uyu mugore Nikki aherutse kugaragara mu gace kabamo Tiote n’umugore we Madah ateruye umwana w’umuhungu babyaranye.
MailOnline
UM– USEKE.RW