Digiqole ad

Chef wa Commonwealth Games mu buroko

Suresh Kalmadi wari ukuriye itegurwa ry’imikino y’ibihugu byahoze bikoronijwe n’ubwongereza ya 2010 (Common Wealth Games) yabereye mu buhinde, yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere ashinjwa ruswa.

Uyu mugabo arashinjwa na Police y’umujyi wa New Delhi kuba yaratanze amasoko kuburyo budasobanutse ku masosiyete yo kwamamaza muri iyi mikino.

Photo: Suresh Kalmadi wari ukuriye itegurwa ry’imikino ya Common Wealth Games

Ashinjwa kandi imitegurirwe mibi y’iyi mikino ihuruza amahanga, yavuzwe ko itari iri ku rwego rw’imikino mpuzamahanga bitewe n’aho abakinnyi bacumbikirwaga, n’ibyo baryaga. Amasoko yo gukora ibi byose akaba yaratangwaga na Suresh uriya wafunzwe.

Umuvugizi w’ibiro by’ubutasi by’ubuhide, CBI (Indian Central Bureau of Investigation) aganira na BBC dukesha iyi nkuru yagize ati: “Suresh yafashwe kubera ibyaha byinshi, kimwe muri byo ni isoko ryo gutanga ibikoresho bikoreshwa mu bibuga n’ibyandikwaho ibitego, yahaye societe yo mu Busuwisi yamuhaye ruswa

Uyu mugabo arashyirwa imbere y’urukiko kuri uyu wa kabiri, ibi aregwa ngo bimuhamye yakatirwa imyaka itari munsi y’itanu y’igifungo.

Umuseke.com

1 Comment

  • Nibamufunge aragasura igufa, umuturage waraje abakinnyi ahantu inyamanswa zikajya zibatera. Ngaho rya ibiryo se maze inkende ize ikwake isahani. Haaahaaaa

Comments are closed.

en_USEnglish