Digiqole ad

Charlie adam ntazongera kugaragara muri cahmpionnat

Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Liverpool Charlie Adam ntabwo azongera kugaragara mu mukino n’umwe wa shampiyona y’Abongereza kubera ikibazo cy’imvune yo mwivi ry’iburyo.

Charlie Adam mu mvune y'igihe kinini
umunya Ecosse Charlie Adam mu mvune y'igihe kinini

Charlie Adam w’imyaka 26 akaba atarakinnye umukino wo ku wa gatandatu ushize, ubwo ikipe ye yatsindwaga mu rugo na Wigan ibitego bibiri kuri kimwe, kubera icyo kibazo yagize mw’ivi ubwo ikipe ye yahuraga na Queens park rangers mu minsi ishize nabwo bagatsindwa  ibitego bitatu kuri bibiri.

Adam akaba yaritaweho neza n’abaganga ba Liverpool mbere yuko yoherezwa I Londres,  kubonana na muganga kabuhariwe ku mavi ari we wemeje kuri uyu wa gatatu, ko ikibazo cye gikomeye cyane kitatuma asubira mu kibuga kugeza shampionat irangiye..

Ibyuma ngo bigaragaza ko imvune ya Adam idahambaye cyane ariko akeneye igihe kinini cyo kwitabwaho kugirango imvune ye itazagira igaruka mu nyuma.

Ibi ni impungenge ku ikipe ya Liverpool isanganywe imvune z’abandi bakinnyi nka, Maxi Rodrigues, Lucas Leiva, Daniel Agger na Craig Bellamy.

Wanzagh
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • OOooh lala, mbega ibibazo ikipe mfana ihuye nabyo?? Ubu se nizere ko nzakina muri Europa League basi???

    Ariko ntacyo “You will never walk alone my Liverpool FC”

    • Muta uriumugabo ndakwemeye uzi ko ngira ngo ninjye ufana Liverpool njyenyine none mbonye undi kabisa ubwo tubaye 3 dushyizemo na Jules Kalisa wahoze muri FERWAFA.

  • NI AGAHINDA NKA LIVERPOOL FUN
    GUSA TWIZERE KO UBUTAHA BIZAGENDA NEZA.

  • Icyo nizeye n’uko Igikombe cya FA CUP tuzagitwara.

  • Ikipe yacu turi inyuma n’ubwo iri guhura n’ibibazo bitayoroheye byo kuvunika kw’abakinnyi

  • njyewe kubwanjye nkunda liverpool ariko ndizeko,abobose bazakira hari rodrigues max,lucas leiva,danniel agger,crai bellamy bagasubira mucyibuga gunshimisha,abafana babo murakoze mbaye mbashimiye

  • LIVERPOOL FANS TWIHANGANE, NTACYO BURIYA UBWO TWONGEYE GUKINGURA UBUBIKO BW’IBIKOMBE DUSHYIRAMO CARRING CUP BYAJE WABONA NA FA CUP TUYITWAYE NAHO IMVUNE ZO ZIZASHIRA KANDI LIVERPOOL TURIKUMWE CYANE KO TWE DUFANA TWIYUBASHYE NTA NDURU NYINCI.

  • Liverpool,ibyakubaho uko byagenda kose nta mpamvu n’imwe yatumanyireka,ntiyankorera ibyiza ngo n’igera mu mayira abiri nyireke hoye ntibikabeho,YNWA!,aba basore bacu bagize ubutwari bahakura n’imvune ntawabura kubaba inyuma!

Comments are closed.

en_USEnglish