Céline Dion yahagaritse gahunda ze zose ngo yite k’umugabo
Celine Dion w’imyaka ubu 46 yatangaje kuri uyu wa kabiri ko abaye ahagaritse ibikorwa bye byose bya muzika kugirango yite ku mugabo we.
Biciye ku rubuga rwe rwa Facebook, abashinzwe gutangaza gahunda ze banditse bati “Nyuma yo gutekereza neza, Céline Dion yafashe umwanzuro wo gusubika mu gihe kitagenwe ibikorwa bye byose akora kugirango yite 100% ku buzima bw’umugabo we n’umuryango we.”
Umugabo we René Angélil w’imyaka 72 mu kwezi kwa 12 umwaka ushize yabazwe ikibyimba gifite canseri.
Céline Dion wamenyekanye cyane kubera kuririmba zigakundwa cyane kandi mu ndimi z’icyongereza n’igifaransa, avuga ko ubu agiye kwita cyane ku kuba umugabo we yakira neza.
Yavuze ko asaba cyane imbabazi abafana ba muzika ye bari bamutegereje muri za ‘tournées’ yari afite muri Aziya na concert i Las Vegas.
Usibye ko Celine Dion nawe ngo atarakira neza kuko afite indwara ituma imitsi y’umuhogo ituma abasha kuririmba neza ifite akabazo bigatuma ataririmba kuva tariki 29/07/2014.
Céline Dion yashakanye na René Angélil mu Ukuboza 1994, uyu mugabo yatangiye kuba ‘manager’ wa Celine Dion mu 1980 Celine afite imyaka 12 gusa undi afite 38. Batangira gukundana mu 1987 bakora ubukwe mu 1994.
Ntibagize amahirwe yo kubyara ariko bakoresheje ubuhanga bwa “vitro fertilization” babonye umwana wa mbere mu 2001, mu 2010 bongera gukoresha ubu buryo babyara impanga imwe yitwa Eddy indi yitwa Nelson, yitiriwe Mandela Nelson.
Céline Dion yibukwa kandi yakunzwe cyane mu ndirimbo nka; Because you loved me, The Power of Love, Am Alive, Am your Angel, Pour que tu m’aime encore….
UM– USEKE.RW
0 Comment
Celine Dion, ashobora kuba urugero rwiza rw’abahanzi b’IGITSINAGORE.
Njye mufata nk’ umuhanzi wa mbere ku isi mu mateka ya vuba (modern history). Mwifurije ibyiza gusa.
Ndushijeho kugukunda Celine we. Rwose icyo cyemezo nicyo. mbere na mbere famille. Ikindi ari muri bake babanye igihe kinini. Urukundo rwabo ni rukomere.
Comments are closed.