CECAFA Kagame Cup: Rayon Sports yiyongereye kuri Police muri ¼
Ku umukino wa beraga kuri Stade ya Kigali-Nnyamirambo ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 14 Kanama, ikipe ya Rayon Sports yatsinze umukino wayo wa gatatu ya kinaga n’ikipe ya KMKM yo muri Zanzibar igitego 1-0, ni umukino wo mu itsinda rya mbere.
Wari umunsi wa gatandatu w’iri rushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2014, ubona ko uko iminsi igenda ishira iyi mikino iri kugenda izamura urwego.
Umukino wahuje Rayon Sports watangiye ubona ikipe ya Rayon Sports ishaka amanota atatu kuko ku umunota wa gatatu gusa rutahizamu Yossa Bertrand yahushije amahirwe y’igitego ariko ikipe ikomeza kotsa igitutu KMKM ariko biba iby’ubusa igice cya mbere kirangira nta gitego kibonetse kuko ba myugariro ba KMKM, babifashijwemo n’umuzamu wabo witwa Khamis waje no kuba umukinnyi mwiza w’uyu mukino, bakomeje guhagarara neza.
Mu gice cya kabiri, ikipe ya Rayon Sports yagarutse mu mukino umutoza yahinduye byinshi, yavanyemo umukinnyi wo hagati Mutombo Govin ashyiramo rutahizamu ukomaka mu gihugu cya Togo uri mu igeragezwa witwa Guelin Koffi bisa nk’aho Rayon Sports ihise isatiriza abakinnyi batatu.
Uku gukaza ubusatirizi bwa Rayon Sports byatanze umusaruro kuko bakomeje kotsa igitutu maze ku munota wa 64 w’umukino ku ikosa ryari rikorewe Ndayisenga Fuadi, myugariro Abouba Sibomana atera “Coup Franc” nziza, Ikipe ya Rayon Sports ibona igitego cya mbere cyaje no kuyihesha intsinzi y’uyu mukino.
Mbere y’uyu mukino habanje gukinwa imikino ibiri, Police yo yamaze no kubona itike ya ¼ iyoboye itsinda rya gatatu irimo nyuma yo gutsinda ikipe ya Benadir 3-1.
Umukino wari wabanjirijwe n’umukino wa Adama City yo muri Ethiopia n’ikipe ya Atlabara yo mu gihugu cya Sudani y’Epfo, umukino warangiye amakipe yombi anganyije.
Gahunda y’imikino yo kuri uyu wa 15 Kanama 2014 (Kigali Regional Stadium)
–Atletico vs Telecom (1:00pm)
-El Merreikh vs Vital’O (3:00pm)
-APR FC vs Gor Mahia (5.00pm).
Amafoto: P.Muzogeye/UM– USEKE
Nkurunziza Jean Paul
UM– USEKE.RW
0 Comment
Rayon Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
gusa Gikundiro nigira amahirwe yo guhura na apr cg police bazayirinde munyanziza gervais kuba yasifura uwo mukino na de gaule kuba yawureba niba hari ikintu RAYON itinya ni ukubona umusifuzi nka munyanziza kuruta uko itinya ikipe bigiye guhura kabone niyo wazana izi burayi nka za Real Madrid cg se za Arsenal. kuko babirangiza nabi Gikundiro igahungabana kugira ngo apr ikomeze kandi erega burya iyo uretse umuhanga akigaragaza bituma na nyiramahirwe macye abasha gukosora amakosa yakoze na ruhago igatera imbere.
rayon byose birashoboka yanagitwara nubwo bataramenyerana
Comments are closed.