CECAFA Kagame Cup: Rayon Sports inganyije na Azam FC 0-0
Ikipe ya Rayon Sports imwe mu makipe atatu ahagarariye u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati izwi nka “CECAFA Kagame Cup” yanganyije umukino wayo wa mbere wayihuje n’ikipe ya AZAM yo muri Tanzania, ari nawo wafunguraga iyi mikino ku mugaragaro igiye kumara ibyumweru bibiri ibera muri Kigali.
Rayon Sports yabaye nk’irushwa mu gice cya mbere cy’umukino ariko abakinnyi b’inyuma b’iyi kipe nka Tubane James, Serugendo Arafat, Mackenzie na Sibomana Abouba babasha kubyitwaramo neza ntiyinjizwa igitego.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje isa n’iyikosoye ndetse igerageza gusatira izamu cyane cyane mu minota nka 20 ya nyuma ariko nayo ntiyabona igitego.
Rayon Sports yatangiye iyi mikino igerageza abakinnyi bayo bashya barimo Mutombo Govin, Bertrand na Tubane James.
Uyu mukino wa Rayon Sports na AZAM, amakipe yombi ari mu itinda rya mbere rya yaje nyuma y’umukino wahuje Gor Mahia yo muri Kenya na Kampala City Council (KCC) warangiye KCC itsinze Gor Mahia 2-1.
Iyi mikino yombi yabanjirijwe n’umukino wo mu itsinda rya mbere wabaye saa saba uhuza ikipe ya Atlabara yo muri Sudani y’Epfo na KMKM yo muri Zanzibar warangiye ikipe zombi zinganya 1-1.
Photos: P.Muzogeye & J.P.Nkurunziza
Nkurunziza Jean Paul
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ntabwo umusaruro ari mubi du tout. Gusa,Kiliziya izarebe ukuntu yavugana n’ababishinzwe bige kukibazo y’ibimenyetso bitagatifu (ubusanzwe byifashishwa mu gusenga) mbona bisigaye koreshwa mu kajagari. None se koko nk’uriya mufana wa Rayon(ikipe yanjye) wambaye ishakule nini cyane, ni ubukirisitu cg ni ubufana? Buriya se azi ni uko bayivuga? Buriya se hari agaciro aba yayihaye? Njya mbibonana n’abasitari ba muzika, inkundarubyoni zose ubona zimeze ukuntu nkabyibazaho byinshi!Njye rwose mbibonamo ikibazo, kabone nubwo baba barabyiguriye, tabwo numva ko byabaha uburenganzira bwo kubitesha agaciro . Ndabashimiye.
Iriya
kipe y’inyanza ishobora kongera kuzuza stade abafana kuko uko nayibonye
irabura guhuza kw’abakinnyi gusa naho ubundi ndabona izabikora pe harya
de gaule aracyari muri ferwafa, ese munyanziza aracyasifura ruhago? Niba bagihari biragoye ko bahurira n’iriya kipe nabonye ikomeye igatsinda.
Comments are closed.