CECAFA: Uganda* v Rwanda, Goliati yanesheje Dawidi
Umukino wanyuma wa CECAFA 2011 wahuzaga Amavubi na Uganda Cranes, urangiye Uganda yegukanye iki gikombe kuri za Penaliti eshatu kuri ebyiri z’amavubi. Uganda ikaba ukurikije amateka ikaba yari ifite amahirwe imbere y’u Rwanda.
Nyuma y’iminota 90 amakipe yombi anganya 2-2, hongeweho iminota 30, yarangiye nayo ari uko, hitabazwa za Penaliti ari naho amahirwe yasekeye Imisambi nyamara Amavubi yari yabonye Amahirwe.
Uganda Cranes, yahushije Penaliti ya kabiri niya gatatu, ibi byahaga amahirwe Amavubi, nyamara ayo mahirwe yangijwe na Emery Bayisenge, Mbuyu Twite na Ngabo Albert bahushije Penaliti ebyiri zigafatwa na Abbey Dhaira umuzamu wa Uganda, iya Emery akayitera kugiti cy’izamu.
Uganda yegukanye iki gikombe n’ibihumbi 30$, ibaye CECAFA ya 12 Uganda Cranes yegukanye, Uganda itsinze u Rwanda ku nshuro ya gatatu yikurikiranya bahuriye kuri Final ya CECAFA (2003 i Karthoum, 2009 i Nairobi na 2011 i Dar es Salaam)
Uganda ikaba yari ifite amateka meza mu mupira imbere y’u Rwanda kuko muri CECAFA iyi yari inshuro ya 13 bahura, banganyije inshuro 2, Amavubi yatsinze Uganda inshuro eshatu gusa, Uganda ubu zibaye inshuro 8 itsinda Amavubi, ari nayo mpamvu twateruye tuvuga ko Goliyati yanesheje Dawidi.
Mu mukino, Kagere Medy, umukinnyi w’umugande wisabiye kuba umunyarwanda nyuma yo kuhaba igihe kinini no kuhashaka umugore, yatsinze ibitego bibiri (50,79) ku ruhande rw’u Rwanda, naho Isaac Isinde atsinda igitego cyiza cya Uganda, ikindi kitsindwa na Olivier Karekezi kumunota wa 80 kuri Corner yari itewe na Hamiss Kiiza.
CECAFA ya 2011 irangiye umukinnyi mwiza wayo (meilleur joueur) abaye Haruna Niyonzima, umukinnyi watsinze ibitego byinshi, ni Karekezi Olivier watsinze 5.
Igikombe cya 12 cya CECAFA captain wa Uganda Andrew Mwesigwa yagiherejwe na Dr. Ali Mohamed Shein President wa Zanzibar.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
13 Comments
POLE AMAVUBI ARIKO NUMWAKU U RWANDA RWAGIZE KUKO KUMAKIPE YOSE BYAHUYE UGANDA NIYO ITABAGOYE CYANE.SORRY BASORE
***** wita goriyati cranes warebye umukino cyangwa?? Amavubi niyo kipe yakinnye neza kurusha izindi zose. reba umukinnyi mwiza, urebe top scorers. ahubwo vuga ko Dawidi(Cranes) yatsinze Goriati(Amavubi)
Kuki se mwabishyize muri context ya Goriatt na Dawidi? Biriya nibisanzwe keretse niba hari indi message mushaka gutambutsa. Mugire umunsi mwiza!
AMAVUBI YAMBABAJE ARIKO NTACYO BARAGAKOZE.NIBIHANGANE
Amavubi yarambabaje ndara ndibwa umugongo ariko ibyo bakoze baragerageje bakomereze aho. tubari inyuma kdi ntibihebe Imana irahari. umutoza nawe amakosa yakoze yo guha abadefenseri gutera penarite ntazayongere abataka bahari. courrage
Mu myaka ishize igera kuri 5 muri ino minsi Mico ageze mu mavubi nibwo ntangiye kwishima kuko umupira maze iminsi mbona sinigeze nywubonana amavubi,Njye mbona n’ubwo badutsinze ariko ntibigeze na rimwe baturusha ahubwo kariya gakosa k’umutoza ko guha amapenarite ba myugariro ni ko katumye dutsindwa ariko ntacyo buriya ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka,Amavubi courage
Si umwaku twazize umutoza jye sinatinya kubivuga!! Dufite benshi bashoboraga gutsinda penalties e.g: O Karekezi, Haruna Niyonzima, and others!!
Ok, umutoza yakoze byinshi byiza ariko yananiwe kusa ikivi yari yatangiye kdi buri wese yabonaga ko byashobotse!
@UM– USEKE.COM, IRIYA TITRE YA GOLIATI NA DAWID NTABWO IKWIYE!!!!!!!!!!!!!!!
Turashimira amavubi igikorwa cy’ubutwari bagaragaje i Dar es Salam. Barakoze kabisa nabo gushimirwa kandi bakomereze aho. Amavubi oye
sha bihorere tubateze ubutaha gusa nubwo twatsinzwe mbona mumavubi ntanumwe wagaya nikosa umutozayakoze nundi wese yarikora
ntihagire umurenganya
ubwo se uyu munyamakuru wanditse! umutwe w’iyi nkuru tumubajije ngo dawidi ninde cg goliati yaba tubwira? sinemeranije nawe kuri uwo mutwe w’inkuru yawe!
wapi mwitangazwa n ubusa kuko umutoza ntacyo yakoze kidasanzwe kuko ibyo yakoze na bandi batoza barabikoze eg eric muri kenya so ucyo twashakaga ni igikombe
ndashimira amavubikuba yaragerageje nubwo twatsinzwe ntihumure
Comments are closed.