Digiqole ad

CECAFA: APR FC yatsinze Express ya Uganda 2 – 0

Ikipe ya APR FC niyo ya mbere yabonye tike yo kwerekeza mu mikino ya ½ cy’irangiza ya CECAFA Kagame Cup 2013, nyuma yo gutsinda Express ya Sam Ssimbwa ibitego 2-0.

DSC_0212
Mugiraneza JBaptiste bita Migi (uhagaze ibumoso) niwe wafunguye amazamu/photo archives Umuseke

Igitego cya Mugiraneza Jean Baptiste ku munota wa 70, n’icya Nova Bayama ku munota wa 85, bitumye APR FC igarurira icyizere abafana nyuma yo kujya muri CECAFA idahabwa amahirwe.

Express yatozwaga na Sam Ssimbwa, umutoza mushya w’ikipe ya Police FC yo mu Rwanda, ni yo yatangiye umukino isatira amazamu, n’ubwo nta buryo bugaragara yabonye mu minota 30 ya mbere y’umukino.

Nyuma y’iyi minota, ikipe ya APR FC na yo yabaye nk’igaruka mu mukino, ari na ko igerageza gusatira izamu rya Express, ariko Isaie Songa wari uyoboye ba rutahizamu ba yo nta buryo bukomeye yigeze ayibonera mu gice cya mbere.

Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje gukora impinduka, aho Iranzi Jean Claude, utari wahiriwe n’uyu mukino, yaje gusimburwa na Nova Bayama mu gihe Songa Isaie, na we utagize kinini agaragaza yasimburwawe na Yannick Mukunzi.

Izi mpinduka zaje gufasha ikipe ya APR FC, kuko yatangiye guhanahana neza umupira mu kibuga, hagati hari hayobowe n’umukinnyi wa yo Buteera Andrew, ari na ko bagerageza gushaka uburyo bwo gutsinda igitego.

Ibintu byaje guhira iyi kipe y’ingabo z’igihugu ubwo ku munota wa 70 Mugiraneza Jean Baptiste Migi yazaga gutsinda igitego cyiza cy’umutwe kuri coup franc yari itewe neza na Nova Bayama.

APR FC nyuma yo gutsinda iki gitego yakomeje n’ubundi gusatira izamu rya Express maze nyuma yo guhanahana neza hagati ya Buteera Andrew na Yannick Mukunzi, Sekamana Maxime yaje guha umupira mwiza Nova Bayama wahise arangiriza mu izamu ari na ko ashimangira intsinzi.

APR FC ikaba itegereje ikipe iza gukomeza hagati ya Mereikh El Fasher na Al Ahly Shandy ziri gukina muri aya masaha.

Ikipe yabanje mu kibuga

18. Ndoli Jean Claude

12. Rusheshangoga Michel

8. Emery Bayisenge

13. Nshutiyamagara Ismael

2. Hamdan Bariyanga

7. Mugiraneza Jean Baptiste

15. Buteera Andrew

10. Sekamana Maxime

22. Iranzi Jean Claude(wasimbuwe na 11. Nova Bayama)

20. Ngomirakiza Hegman(wasimbuwe na 14. Turatsinze Hertier)

24. Songa Isae(wasimbuwe na 6. Mukunzi Yannick)

RuhagoYacu

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nishimiye insinzi ya APR FC kandi ndayifuriza gutwara igikombe igahesha urwanda ishema

  • wauu equipe yacu nikomeze gutsinda APR fc tukurinyuma

  • Imana ishimwe cyane ku nsinzi twabonye, byukuri nishimye cyane, abana bacu felicitation mukomerezaho tubarinyuma, kandi twizeye neza ko tuzagera kuri final.

  • Bravo kuli APR kuba ishoboye kugera muli 1/2 finale birerekana ko abanyarwanda bafite icyo bashoboye mu mupira w’amaguru.Murebe Uganda Championnat yabo ikinamo abanyamahanga bake bibafasha kugira abakinnyi beza bakagurwa hanze natwe rero iyi politique nikomeza yo gukinisha abenegihugu bizadufasha kugaragaza ama talents dufite muli football icy’ibanze ni ukwihangana.

  • nishimiye intsinzi ya APR CYANE GUSA TUYIRINYUMA KANDI NYIFIRIJE GUTWARA IGIKOMBE NSABA NABANYARWANDA KUYISHYIGIKIRA OOOOYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

  • NI BYIZA PE

  • NI BYIZA PE

Comments are closed.

en_USEnglish