Digiqole ad

CECAFA: Amavubi azahura na Uganda Cranes muri 1/4

Nyuma y’umukino wo mu itsinda rya kabiri (A) wahuzaga u Rwanda na Djibouti urangiye Amavubi atsinze 5-2 bya Djibouti, bitumye muri iri tsinda imikino irangira u Rwanda ruzamutse ari urwambere mu itsinda n’amanota 9/9 ruzigamye ibitego 6, bivuze ko ruzahura na  Uganda Cranes muri ¼ cy’irangiza yazamutse mu itsinda B ari iya kabiri inyuma y’Uburundi.

Uganda Cranes
Uganda Cranes

Muri uyu mukino u Rwanda rwari rufite amahirwe menshi imbere ya Djibouti yari itaratsinda igitego na kimwe,  Bokota Labama yatsinze igitego ku munota wa gatatu gusa umukino ugitangira, Djibouti yaje kukishyura ku munota wa 24 nyuma y’ikosa rya Emery Bayisenge, mbere y’uko ishyiramo n’ikindi ku munota wa 34 igice cya mbere kirangira Djibouti iri imbere ku bitego 2 bya mbere yari itsinze muri iri rushanwa yanahise isezererwamo.

Impinduka zabaye mu gice cya kabiri ubwo hinjiragamo Kagere Medy na Olivier Karekezi zahinduye byinshi, ku munota wa 62 Mugiraneza Jean Baptiste yatsinze igitego cy’umutwe maze nyuma gato ku munota wa 77 Olivier Karekezi arekura ishoti rikomeye biba bibaye 3-2.

Ibindi bitego 2 nabyo byatsinzwe na Olivier Karekezi ku mashoti, ku munota wa 74 na 86. Ibitego bitatu yatsinze muri uyu mukino byatumye aba rutahizamu ufite ibitego byinshi muri Cecafa, 4, imbere y’umugande Emmanuel Okwi ufite 3.

Uganda iheruka gukina n’u Rwanda tariki 13 Ukuboza 2009, iki gihe Uganda yatsinze u Rwanda 2 ku busa. Muri rusange, iyi ni imwe mu mikino yahuje Uganda n’u Rwanda mu bihe byahise.

26-11-1995 Uganda       0-0 Rwanda

31- 7-1999 Rwanda A     1-0 Uganda

29-11-2000 Uganda A     3-1 Rwanda

18-12-2001 Rwanda A     3-2 Uganda

6-12-2002 Uganda       2-1 Rwanda

14-12-2002 Uganda       1-2 Rwanda       (Umwanya wa gatatu wa CECAFA)

10-12-2003 Uganda       2-0 Rwanda       (Final ya CECAFA)

8-12-2005 Uganda       0-1 Rwanda        [Demi final Cecafa]

30-11-2006 Rwanda       0-1 Uganda

10-12-2006 Rwanda       0-0 Uganda      [4-2 pen]

11-12-2007 Rwanda       0-2 Uganda

20-12-2007 Uganda       0-1 Rwanda      [Demi final CECAFA]

1- 1-2009 Uganda       4-0 Rwanda

13-12-2009 Uganda       2-0 Rwanda     (Final ya CECAFA)

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

9 Comments

  • Turabakunda cyane kubwa makuru muduha y!imikino murimake ikipe amavubi itsinzi irikuyikesha umwukamwiza uri mw!ikipe n!abatoza baba hanga ariko batsinda bagira dukeneye igikombe çya cecaf

    • Bak 2 fight btn uganda cranes and amavubi team bt wat’s behind this game ma frndz.

  • turashima uko Amavubi yitwaye dusaba ngwakomerezaho kuko ugereranyije na tanzaniya yakiriye gutsinda uganda birashoboka bakomeze bagirishyaka bazagerakure

  • Amakuru yanyu nayemera cyane,mwibuke neza harigihe Uganda yadutsindiye Kampala (5-0).

  • Amavubi oyooooooo

  • Cyakora njya umutima uri kundwa kubera iriya kipe ya Uganda ,ko itoroshye ra’gusa byange bikunde nzi ko tuzayitsinda

  • Kuki mutanga amakuru atariyo? Iby’uko u Rwanda ruzahura na Uganda mwabivanye he? Mugeregeze kuba professionnels nibwo abasomyi bazajya bemera ibyo mwandika.

  • Mukosore amakuru yanyu. Amavubi ntahura na Uganda ahubwo arahura na Zanzibar

Comments are closed.

en_USEnglish