Digiqole ad

CEB (SFB) yambuye ikamba uwari Nyampinga wayo

Nyuma y’amezi atatu atorewe kuba Miss CEB (yahoze ari SFB) Uwase Ghislaine Samantha yambuwe ikamba n’iyi Kaminuza kuri uyu wa 30 Mutarama kubera amakosa mu bizamini nk’uko byatangajwe mu itangazo bashyize ahagaragara.

Uwase Ghslaine wambuwe ikamba
Uwase Ghslaine wambuwe ikamba

Byari bimaze igihe kinini bivuzwe ko Uwase Ghislaine yafashwe akorera ikizami undi munyeshuri ndetse ko ashobora kuzafatirwa ibihano bikomeye.

Ibi bihano byatangajwe none ni ukwamburwa ikamba ryo kuba Miss w’iyi Kaminuza ya CEB (College of Business and Economics) no kutayihagararira mu bukorwa ibyo aribyo byose nka Miss.

Twagerageje kuvugana na Dr Papias Musafiri umuyobozi wa College of Business and Economics yahoze yitwa SFB ariko ntiyitaba Telephone ye igendanwa.

Amakuru ariho ubu mu banyeshuri ariko avuga ko atirukanwe burundu muri Kaminuza.

Umunyeshuri wigana na Uwase mu mwaka wa mbere utashatse ko twandika amazina ye, yabwiye Umuseke ko Ghislaine mu gihe gishize yafashwe akorera umunyeshuri wo mu mwaka wa kane ikizamini cyamutsinze akiga muwa mbere.

Muri iyi Kaminuza ushobora kwimuka ariko ukimukana isomo ryagutsinze, ntuzashobore kurangiza utararikora.

Itangazo rya Kaminuza ya CEB
Itangazo rya Kaminuza ya CEB
Yambuwe ikamba nyuma y'iminsi 91 aryambitswe
Yambuwe ikamba nyuma y’iminsi 91 aryambitswe

Photos/PMuzogeye

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • UBWO SE AHUBWO UMUNTU WAKOZE CHEATING IMEZE GUTYO BAMUHANISHIJE KWAMBURWA KWITWA MISS GUSA?UBUNDI IGIHANO CYO GUKOPERA CYAGOMBYE KUBA KWIRUKANWA BURUNDU NDETSE UFATANYWE IGIHANGA NTIYEMERERWE KWIGA MURI KAMINUZA IYO ARIYO YOSE YINDI YA LETA.

    • Ndakugaye kandi uko ni ukwishongora. wasanga ari nawe ugira amafuti atabarika. uwagucencura ntiyakuburamo inkumbi. Icyaha yakoze nzi neza ko na Papias yakoze ibirenze ibyo. mujye mureka kwigira beza rero ngo abantu bagirengo nta makosa mwe mukora.

      • Nibafatwa bose bajye bahanwa sinumva impamvu mushyigikiye amafuti!
        Cyeraka ni bamubeshyera naho ubundi ni ibisanzwe gukosa ugahanwa kandi ukisubiraho! Niba Papias yarabikoze ntafatwe ntibivanaho ko abazafatwa bazahanwa! Ahubwo bakurikize academic rules

      • Ariko Hihi uru Hihi koko? Usibye gukora ikosa nka ririya ryo kwiyitirira umuntu ukajya kumukorera ikiamini, ni nde wakubwiye ko abantu bose biga kaminuza abagomba kurangiza ari uko bakopeye cyangwa bakorewe ibizamini? Niba ariko ubitekereza njye nagira ngo nkubwire ko nayize kandi nkayirangiza ntawe unkoreye, nta we nkoreye, yewe ntanakopeye.

        Ntimugashyigikire amafuti rero kwamburwa ikamba nka miss byo byari ngombwa kuko ibyo yakoze nta bunyanagamugayo burimo; hanyuma kandi nyuma yabyo yari akwiye ibihano academiques nk`uko biba biteganyijwe. Ntitugashyigikire ubusa rero kuko ubaye Miss nyine yagombye kumenya ko arebwa na benshi kandi ko ahita amanyekana muri kaminuza abarizwamo.

  • ubundi abashinzwe gutoranya nyampinga ni abantu ntabwo bareba ku mutima wumuntu bashingiye ku bigaragara inyuma ariko muri we harimo uburiganya niyo mpamvu yari akwiye kubanza yahabwa igihano academic ubundi kwamburwa ikamba rya nyampinga bikaza ari ibihano bishamikiyeho, iyi ugiye gutoranya intwara kirazira ngo utoranye intwari ikiri ku isi kuko ishobora kwandavura ubutwari bugahinduka ubugwari, ubwo se uwari miss buriya we arahinduka mauche araba ikigwari araba umubi wabuze inenge, araba umujura biranshoboye

  • Yego Ghslaine yakoseje ariko na none hakwiye kugirirwa ko yari yarahawe iri kuzo kdi anarikwiye, agahabwa 2 années blanches gusa akazagaruka kwipfirwa nabi.

  • Gukopera si byiza, rwose ni umuco mubi. By’umwihariko Miss.

  • njye ndumva uyu ariwe miss nyakuri. yagize ikigongwe k’uwo byananiye nawe nibamugirire ikigongwe ariko ntazongere.

    • Nta kigongwe mbonye aho! Kuki atamwigishije mu itegurwa ry’iryo somo!

  • Yahawe igihano kirenze ikosa yakoze .1) Mwamushyize ku karubanda nkaho yishe ,maze abanyamashyari,abasabitswe n’ubugome baramwota .
    2 ) Nk’ abarezi ,mwataye inshingano zanyu zo kurera ,nk’ibi twe abasomyi ntabwo twari dukwiriye kubimenya ,mwagombaga kumwicaza mukamuhanura ,mukaba mwatumiza ababyeyi be mufatanije kurera mukareba icyakorwa ,kuburyo nawe abona ko ibyo yakoze atari byiza aho kugira mu mushyire ku karubanda gutya ,ibyo mwamukoreye n’ubugome ntabwo ari uguhana mwamwiciye ubuzima kandi nta numwe muri mwe ateze kuzaha imbabazi . Nimbe nawe yumvaga ko hari uwo ari gufasha ,ubu uwajya mu ngo zanyu ntiyahasanga intambara . Ghislaine wakoze ikosa,ariko nturi uwa mbere ndahamya ko utari nuwa nyuma ,humura ubuzima burakomeza ,wowe reba imbere gusa kandi uzagira ubuzima bwiza .

    Kuba miss ni rêve ya buri mukobwa ,none dore ibyo mumukoreye ,njyewe ndabagaye mpereye kubafashe iyi décision kugeza kiawashyize commentaire ivuga nabi uyu mwana .Patos wakoze kuri commentaire nziza .

    • Ntukwiye kuzana amarangamutima hano! Ahubwo uwakopeye muri Kaminuza ahanishwa iki? Ni ukumwambura ikamba rya Miss? Iyo atari Miss ubwo ahanishwa iki? Ibi ni byo bidasobanutse naho ubundi uwakopeye muzindi Kaminuza bamuha igihano cyo guhagarika kwiga igihe runaka cyangwa kwirukanwa burundu!

    • Vana sentiments aha ngaha !!! Urabona ibigambo uhuraguye ushyigikira amafuti yoretse educational system y’igihugu!!!Iyi ni SFB kandi mu kinyejana cya 21…Najye kwiga i Nyanza !!!

    • hahahahahaha….sinzi impamvu mukunda gushyigikira amakosa! umuntu utihaye agaciro, urumva ari inde wakamuha? arazana urukundo ahabonetse hose?afite ubuntu butiza urugi pe!

  • Ariko ninamwiza arabaruta bose ubwiza amaso ….

  • Ariko ibihano byo mu ma kaminuza yo mu Rwanda birasekeje!!! Ubu se koko iki gihano ni academique?? Ubwo se utari Miss we bamuhanisha ikihe gihano? Ubu se iki gihano cyanditse muri reglement academique yabo?

    • Uvuze neza umbaye kure mba ngukoze mu ntoki!

    • Nanjye ntyo!

  • Ni ukuri iki gihano ntabwo gihagije agomba no guhabwa annee blanche byibuze nk’imyaka ibiri,iri ni ikosa rikomeye ku banyeshuri basanzwe,none bikozwe nuwari mbandebereho.

  • Ibi nabyo ni hatari. Principal wa University niwe wandika ikete rikuraho nyampinga! None se nyampinga ni Umwanya w´akazi?Nyampinga se nawe afasha mu kuyobora kaminuza? Jye burya nagirango ni ibintu bireba umuco gusa!
    IGIHANO GIKOMEYE BAMUHAYE NI UKUMUSHYIRA KUKARUBANDA!

  • Chris uvuze neza vraiment biriya byose ni amashyari n amatiku. Gusa Ghislaine aho ari ahumure ntashyano yakoze, kandi kwamburwa ikamba ntacyo bivuze kuko atambuwe uburanga.
    Imana imuha kwihangana.

    • Ariko MIMI ngo nahumure nta Shyano yakoze?? Ahubwo Ntacyo yakoze nk’ishyano! Gira uti yakoze amahano masa!!! Jye nari nziko kuba Miss bidashingira ku buranga gusa, byakabaye bishingira no ku Bunyangamugayo! Abamuhaye iryo kamba nabo bafite ikibazo kuko ibi yakoze si ubwa mbere abikora yewe si n’ubwanyuma n’Ejo azongera! Erega UDAKIRANUTSE MU BYOROHEJE NTIYAKIRANUKA MU BIKOMEYE! Miss wiba amanota ntiyareka amafaranga!!

      • kwiba amafranga ugiye kure kuko ntamanota yibya, yafashaga mugenziwe, ahubwo afite umutima w’ubwitange, kuko yabikoze aziko yambaye ririya kamba subucucu, nuko yabonaga ari ngombwa, amafranga rero ntiyayiba kuko ntawe yaba afashije ahubwo yaba ahombeje uwo ayibye, ahubwo iyo uvugqako amafranga ye azajya ayamara afasha abantu, icyo afite n umutima ufasha, ninabyiza ahubwo ko azi ubwenge akaba yagirirrwa ikizere na mugenziwe ngo amukorere ikizamo, kuko ubundi abamiss tumenyereye banona 0 mumasomo yose, ubundi sugukopera bakivayo. Gukopeza nge ndabyemera.

        • MIMI, IBYUVUZE KO N.PH AGIYE KURE NIBYO. ARIKO SINEMERANYA NAWE KO URIYA DAADA YAFASHAGA MUGENZI WE. KUKO KUBA MISS UGOMBA KURANGWA N’INDANGAGACIRO YA KIRAZIRA: KIRAZIRA GUKORERA UNDI IKIZAMINI AHUBWO BIRAKWIYE KO UMUSOBANURIRA IRYO SOMO KUGIRA NGO ARYUMVE HANYUMA ABONE UKO ARITISNDA. IBIUKA KO GUKOPEZA ARI ICYAHA KANDI NABYO ARI MU RWEGO RUMWE N’UBUJURA NK’UBUNDI KUKO BYOSE BIKORWA RWIHISHWA. AHUBWO MU BUTWARI, YEMERE ICYAHA KANDI AGISABIRE IMBABABAZI. IMANA IBIMUFASHEMO.

  • maze uwomwana mumureke,rwose ahubwo ninumuntu mwiza cyane ,nibura aracyagira nimbabazi akababarwa nabagenzibe,ese kombona mumucira urwapirato ,ibyoyakoze nicyocyaha gusa,kuki haribyomutavuga ndetse binaremereye kurenzicyo,mujye mureka amashyari nogukabya,utarakora icyaha nakimwe ngaho namuhamye ibuye.
    mujye mwihanganira bagenzi banyu,kuko utaguweho niki,yagubwaho nikindi nawe.twese turibene muntu.
    murakoze

    • Oya sibyo rwose! Tumaini Ntimukongere ibibi mu bindi, niba yakoze ikosa agomba guhanwa kdi byubahirije amategeko! Naho kuba buri wese yakosa byo ni ibisanzwe ko gufatwa bivuga guhanwa abo nabo nibafatwa bazabahane! Ubwo rero dukomeze muri uwo muco mubi ngo n’abandi bajya bakosa!! Amaherezo se akaba ayahe? Ariko mwa bantu mwe Igihugu cyacu turakiganisha he? Kweri ngo sicyo cyaha gusa!! Noneho niwe ufite bicye? Kuki atafashe umwanya we ngo asobanurire MUGENZI WE iryo somo niba koko ari urukundo rwamuteye kubikora??? Amafuti masa!!! Nta rukundo mu gukora ibyaha ahubwo kubikumira nirwo rukundo ruzima!

  • sigihano academic na matiku kugezaho byinjiramo abayobozi ba College kandi mu SFB(CEB) harimo ibibazo byinci cyane, suko ikibazo gikenurwa , abayobozi ba CEB bisubireho cyane

  • Ariko mwabaye mute? inzangano zanyu muzazigezahe? ubwose bamwirukanye aho yigaga mwahiga? ese kumubabarira agakomeza kwiga bibahombya iki? narumiwe pe! kuvuga ngo année branche cg 2 n’uko bitarababaho ngo mwumve uko bibabaza gusa uriya mwari afite umutima w’imbabazi kuba yababajwe na mugenzi we wananiwe isomo akamwitangira n’ubwo atageze kuntego. Kumwambura ikamba ndumva bitamucira ishati kko ntibamwambuye ubwiza rata courage Imana igukomeze

    • Ba NYAMWONGERABIBI muragwira! Ngo couraje Imana igukomeze!!!!!!! Ayo mafuti ye se urumva Imana yamukomerezamo gute! Ahubwo nayacikeho! Ko yatumwe kwiga se yatumwe gukorera abandi ibizami? Uranyumvira uyu!

  • ni muri kaminuza simuri secondaire kuko muri university umubyeyi n’umunyeshuri ni bamwe.nshuti kdi nubwo ariwe ufashwe n’abandi baracyarimo kdi bagomba guhanwa naho kumbwira ngo bamuteje abantu sibyo kuko sibo babimukoresheje.gusa ntiyaciye inka amabere,barebe neza kuko nubwo we akorera abadahari hari n’abajya kuri google gu searchinger xmen kdi bari muri xmen bibushiwe!ahubwo mineduc niyongere uburyo bwo gucunga abakopera ishaka za camera nahubundi n’abarimu ubwabo niko baba barize cyane abiga mu rda bakagira ayambere kdi ari amadebe.

  • ahubwo nitegeko rihana gukorera undi ikizami ryubahirizwe!!!

  • Mbivuga!

  • rata njyu fasha bangezi bawe.

  • C’est comme ça se passe la gloire de ce monde!!!

  • Ariko se ubwo abantu bamuvugira bafite mumutwe hazima kweli cg nibwo mukirangiza scondaire ntawabarenganya ubundi yangombwe guhabwa igihano cy’imyaka ibili yicaye murugo kdi akaba ntayindi kaminuza yakwigamo mu Rwanda.

  • Mujye mujya mu byo muzi iyo ushatse kwitwa miss burya ubuzima bwawe ntibuba bukiri privée ahubwo buba publique kuko hari abo uba uhagarariye ni nko kuba ambasadeur w’igihugu ntuzaba umusinzi , ntuzaba umusambanyi nubikora bazaguhambiriza mu gihe utari muri uwo mwanya iyo abikoze bitagira impact nk’iya ambassadeur.

  • Ariko yemwe ba mwaretse guterana amagambo.Igisambo ni igifashwe. Ninde utarabaza mu kizami mugenziwe iyo bibaye ngombwa? ninde utarereka mugenziwe iyo bimukundiye ntafatwe? aha dukuremo isomo tujye dukora ikintu tubanje kureba ingaruka kandi tunemere ingaruka byatugiraho biramutse bitugarutse. Miss niba Ikamba yahawe atarigeze atekereza ko rubanda imireba yakagombye kwibaza ku mategeko ya institution yigamo.Tumbyumve kimwe kuko iyo winjiye muri kaminuza uba uri mature bihagije.

  • Imana iguhe kubyakira kuko biragoye , courage be strong.

  • abandi barabirukana naho wowe wakwatse ibyo sha Mana yanjye iki kimenyane ahhaaaaaaa nzabandeba gusa bazagukanire urugukwiriye kuko nababdi birukanwa baba barabanyarwanda kamwe sha

  • mureke guhana kdi mwese muzi ukuri niba umuntu ahagarariye abandi agomba no kwirinda kubasebya,naho muri kaminuza sindabona batumiza ababyeyi ,so ukoze ikosa arahanwa.kuba ari miss binavuze ko yamenyekanye atorwa anakosheje rero agomba kumenyekana ntagitangaza kirimo.ahubwo iyo ni ingaruka iri negative yo kuba miss
    byose agomba kubyakira

  • Mwitonde mu magamo ba sha, icyo mvuze hano nicyo cyo.” Mwirinde hatagira uvuga ko ahagaze ataza kugwa.” Why do great men and women fall? It is because they are great and the ground they stand upon becomes soft.’ Mumusengere rwose abasenga, ibi mbabwiye mwe murabyumva, abamugeraho bamubwire ko ari Satani wamusabye kandi ko atazamubona. Ni igihe cyo kumukomeza mwebwe abakomeye.

  • Twumvikane neza tricherie ibaho mubuzima ariko ugomba no kuba witeguye ibintu bibiri gufatwa cg kudafatwa ukitegura n’ingaruka.ubundi biriya yakoze bikorwa n’ibyihebe ni ukuvuga umuntu utagira ubwoba kama mbaya mbaya tu!!

  • Bamuhayumwanya wo kwisobanura se? Amategko yo kuba miss ateganyi iki iyo byagenze gutyo harimo no kumwamburikamba? Ayakaminuza yo abivuga ho ik? Ubwo rero imanza zirashobora kuvuka.

  • chr humura sinzakwanga kndi nzaguhoza amarira urina keza kndi uzize ubugwaneza bwawe pole nifatanije nawe

  • Quel crime abominable. Rien que l’exclusion n’était capable d’expier son forait!

  • Quel crime abominable! Rien que la suspension n’était capable d’expier son forfait!

  • humura miss wacu! turakugwa mu ntege kandi wibuke kandi ko UKO UMUGABO AGUYE ATARIKO AMABYA AMANEKA!CFB REKA IKWANGE MAZE IREBE KO IZAKUTWANGISHA NATWE!NTIBISHOBOKA! NZAKIZIRIKAHO!

    • Nagende ashake umugabo kuko ni mwiza afite uburanga kuko suspension yo agomba kuyibona ariko nabwo ntazagirire impuhwe umugabo ufite umugore urwaye ngo amuhe kubyo adaheruka ngo ari kumwitangira nabwo yabona akandi kaga

  • Sorry 4 dat Sister! bibaho kandi ugomba kubyakira!

  • icyakoze nasebye nshuti…!

  • ariko bavandi nimureke tbwizanye ukuri, abavuga ngo yararenganye jye nti turi kumwe: impamvu@ none iyo aba undi utari miss bari kumwambura iki? ntibari kumuha ikindi gihano? means that uwo ntiyahanwe, ibi si ukumugendaho ahubwo ntazongere, ikindi se:ubu uwajya gu classant intwari ubu yamushyiramo ngo ni uko yakoreye mugenziwe,cg ngo yarwanye kuri mugenziwe munafuti? ngaho ni munsubize… ndabategereje

  • umva reka mbibarize gato: uwa bavuze ngo bakore classement y intwari muri iyo kaminuza, ubwo uwo miss yajyamo ngo yitangiye mugenzi we? munsubize

  • umva reka mbibarize gato: ubwo bavuze ngo bakore classement y intwari muri iyo kaminuza, ubwo uwo miss yajyamo ngo yitangiye mugenzi we? none se abavuga ngo ni ukumurwanya bitwaje iki? munsubize

  • Nagende ashake umugabo kuko ni mwiza afite uburanga kuko suspension yo agomba kuyibona ariko nabwo ntazagirire impuhwe umugabo ufite umugore urwaye ngo amuhe kubyo adaheruka ngo ari kumwitangira nabwo yabona akandi kaga

  • MUGABANYE AMAGAMMBO KUNKURU IZO ARIZO ZOSE KUKO KURIRA KWA AMBULANCE (SILENE) NTIBIBUZA UPFA GUPFA.
    IBYO BYOSE NI UKWITERANYIRIZA UBUSA NSHUTI ZANJYE

  • Ariko se biriya by’iriya université byo ni ibiki?…..Umunyeshuri iyo akopeye arahagarikwa,ufashwe yiba ibizamini akirukanwa burundu…..uriya rero nawe yibye ibizamini,akwiriye kwirukanwa burundu.Ninabwo buryo nyabwo bwo kumwambura iriya title ya MISS….naha ubundi buriya baramubabariye….sinzi icyo bashingiyeho rero kuko kuba miss bitandukanye n’ibiri academic.Bazamuhe ikindi gihano nka suspension,nibatabikora gutyo ubwo ntibazagire uwo bongera guhana ngo yakopeye cyangwa yibye ibizamini…Nyuma kandi adahanwe byaba ari ukwica amahame y’uburezi mu mashuri makuru.

  • Nonese ko mutatubwiye uwo yakoreye ikizamini uko byagenze? Uwo miss bamurenganyije kuko bagombaga kumureka akisobanura, siko bigenda iyo umuntu yakoze ikosa? uwakorewe ikizami nu wagikoze bagombaga guhanwa.

  • IYi kaminuza yakoreye uyu mu miss ikintu kiza cyane azanayishimire pe,kuko kuba atarirukamwe ni byiza cyane,kuko ubundi muri kaminuza iyo ufashwe ukopera muburyo ubwo aribwo bwose ni ukwirukanwa,kiriya gihano yabonye rero ntacyo gitwaye pe,azakomeza yige,nubundi abanyeshuri bose si ba miss.ahubwo agize amahirwe adasazwe agirwa na benshi,kuba atirukamwe.

Comments are closed.

en_USEnglish