CAR: Abagizibanabi bahitanye babiri muri 480 bari barinzwe na RDF
Umurongo munini w’imodoka zitwaye ibintu n’abantu bagera ku bihumbi bibiri zari ziherekejwe n’ingabo z’u Rwanda RDF ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika, zagabweho igitero n’agatsiko k’abantu bitwaje intwaro, ku mugoroba w’ejo abantu babiri bahita bitaba Imana, ariko n’inyeshyamba enye zahaguye zirashwe na RDF.
Inkuru iri ku rubuga rwa Internet rwa Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, iravuga ko igitero cyabereye hafi y’umupaka igihugu cya Centrafrika gihana na Cameroon.
Umurongo munini w’imodoka 70 wari uherekejwe n’ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro (MISCA) wagabweho igitero n’agatsiko kataramenyekana ariko harakekwa abitwa Anti-Balaka.
Iki gitero cyabereye ahitwa Beloko, mu masaha ya saa 18h30 ku Cyumweru aho abo bantu barashe urufaya hagahita hapfa abantu babiri b’inzirakarengane.
Abantu 480 barashwemo urufaya, bari abaturage b’abasivile bahungaga ibitero bya Anti-Baraka. Ingabo z’u Rwanda zahise zirwanaho zihitana bane mu bari bagabye igitero ndetse zifata intwaro zirimo iziremereye z’izo nyeshyamba.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita yamaganye icyo gitero, ati “Twamaganye twivuye inyuma iki gitero cyagabwe ku nzirakarengane. Turasaba imitwe yose yitwaje intwaro muri Centrafrika kuzishyira hasi ikareka kwica inzirakarengane.”
Izi ngabo z’u Rwanda ni ku nshuro ya gatatu ziherekeje imodoka zitwaye abantu n’ibintu, zikaba zigomba gukora urugendo rwa Km 700 ziva mu mujyi wa Bangui zijya ku mupaka wa CAR-Cameroon, zikazasubira Bangui vuba muri iki cyumweru.
Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zatangiye guherekeza imodoka z’ubucuruzi kuva tariki ya 27 Mutarama, 2014.
Umujyi wa Bangui n’igihugu cya Centrafrika muri rusange ntihakibasha kugera ibicuruzwa biva ku cyambu cya Douala muri Cameroon bitewe n’ibitero by’inyeshyamba zigaba ku modoka zitwaye ibintu.
MoD
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
bravo ngabo zurwanda muzabarinde ariko muzirinde ababakora mujijisho nibazana ibyokubamenyera ntimuza byemere turabashyigikiye
natwe aho turi twamaganye ubu bugome buri gukorerwa izi nzirakarengane, kandi dukoemeje gushima byimazeyo ingabo zacu za RDF kukazi kindashykirwa ziri kugnda zikorera abanyacentrafrica, kandi aba baguye muri iki gitero Imana ibakire, kandi nukuri RDF turayishima kubwo gukomeza kurokora izi nzirakarengane. mukomereza aho turabashima cyane, you are our heros.
Nyagasani ajye abahora iruhande Rdf nkunda!
turashimira ingabo zacu ko zatabaye kandi turanihanganisha imiryango yabo bapfuye
turabemera kandi muritanga muzashyire kumurongo caf kugeza igihe bazabonako ibyobakora ntaho byabageza tubifurije guhirwa nakazi murimo gukora ngabo zurwanda ntimugasubire imyuma
muberekeko mutavogerwa
Mwihangane RDF,naho bababicanye namwe mwakijije benshi,ubwo abobabaye igitambo cyabandi ntakomwagenza.mubacunga nabo babacunga.poleni sana,songa mbere.
ingabo zacu zahabaye intwari cyane nkuko bisanzwe
Murakoze cane ngabo z ‘urwnda ni mukomere ntimidohoke ahubwo murushirizeho gukora icabajanye.gusa mwishemwo bake ziriya njavyi zishaka kubakinisha ntizizi ko najonoside mwayitsinze.
Ngabo zacu turabakunda kandi turabasengera kubw’umurimo utoroshye wokurengera abarengana IMANA ibafashe
courage RDF, turabizi mufite akazi gakomeye, ariko mukomeze mubyitwaremo neza, murangwa na discipline, urukundo no guharanira kugera ku ntego mwiyemeje, IMANA ikomeze ibarinde, kandi natwe twese abanyarwanda tubafatiye iry’iburyo.
Burya Umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye! RDF komera ku muheto, wereke abo babandi ko batagutera ubwoba, urwane ku nzirakarengane.
MANA WE RDF INYIBUKIJE BYINSHI , BANKURA MURI RUHURURA 1994 NDIMO KWIHISHA INTERAHAMWE, NDUMVA NZANYE URUMEZA MANA WE USHIMWE KUBONA WARADUHAYE INGABO Z INKOTANYI NGE NANUBU NZIFATA NKABAMALAYIKA BAKIJIJE UBUZIMA BWANGE CYANE INTERAHAMWE ZASHAKAGA KUNTWIKIRA MURI IYO RUHURURA NARI NACENGEYEMO SHA . KUROKORA ABANTU RERO N UMUGAMBI WABO KUVA KERA, NZI NEZA KO MURI CENTREFRICA KUKA HARIYO RPF HAZAROKOKA BENSHI . IMANA IGUME IBAFASHE URWO RUGAMBA MURIHO NSHUTI ZANGE .
Natwe ahoturi turabazirikana kdi turasaba Imana ngo ikomeze ibibashoboze kuko hamwe nayo ntakizabananira. courage basore!!
Ariko se aya makamyo koko ni ayo gutwara abantu? Aya mafoto ni ay’imodoka zari zitwaye imfashanyo ziva Cameroon zerekeza Bangui mu minsi ishize! Mujye mugerageza gushyira ku rubuga amakuru (n’amafoto)y’ukuri please.
Ibyo uvuga ni ukuri ayo ma Camion ni ayari atwaye imfashanyo kuko izitwara abantu ziba zifunguye hejuru so mushyireho amafoto y’ukuri!!!
We are on top after all decease! RDF big up!
RDF NTAGO YISUKIRWA GUSUBIRA INYUMA NTAGO BIRIMO TUGOMBA GUKOMEZA IMBERE MAZE BATUREBEREHO
UMUTEKANO NI IBINTU BYACU BAZABAZE NEZA
twamanganye abasha kuguma baduhohotera abanyarwanda dukunda abaduhamahoro ariko yomushatse kudukora mujijo tuberekako tudakina ntaribi ubwonabo bahabye bane
Bravo RDF
Turasabira izo nzirakarengane cyane.RDF muri indashyikirwa,BRAVO,YOU’RE BRAVE!
mu bakosore bazasigara basiganuza mugeze kure ntwari zurwanda.
Comments are closed.