Digiqole ad

‘Capitation grant’ zigenerwa ibigo by’amashuri ngo hari aho zitinda kubageraho

 ‘Capitation grant’ zigenerwa ibigo by’amashuri ngo hari aho zitinda kubageraho

Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Malimba Musafiri yahakanye iby’uko hari amafaranga agenerwa ibigo by’ishuri atinda kubigeraho

Kuri uyu wa kane mu nama ngaruka mwaka, Minisiteri y’Uburezi n’abafatanya bikorwa bimenyerewe ko barebera  hamwe ibyagezweho mu burezi bakanafata ingamba, Minisitiri w’Uburezi, Dr.  Musafiri Papias Malimba yanyomoje ibivugwa ko amafaranga agenerwa abanyeshuri kwiga neza (Capitation Grant) atinda kubageraho.

Minisitiri w'Uburezi Dr Papias Malimba Musafiri yahakanye iby'uko hari amafaranga agenerwa ibigo by'ishuri atinda kubigeraho
Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Malimba Musafiri yahakanye iby’uko hari amafaranga agenerwa ibigo by’ishuri atinda kubigeraho

Capitation Grant ni amafaranga agenerwa abanyeshuri kugira ngo bige neza, ubundi umunyeshuri umwe agenerwa Frw 5000 ku mwaka, naho uwiga mu cyiciro rusange (Tronc Commun) aba mu kigo, agenerwa Frw 21 000 ku mwaka, aya mafaranga yishyurwa na Leta nyuma agahabwa ishuri kuri gahunda ya buri mu nyeshuri wiga mu kigo cy’ishuri cya Leta.

Muri ayo mafaranga Leta ivuga ko 50% ahabwa ishuri kugira ngo abana bige neza, andi ajya mu kuzamura ireme ry’uburezi , naho 35% gusana amashuri (rehabilitation) agera kuri 15% asubira muri REB binyuze mu misanzu ishuri ritanga.

Niyorurema Damas ushinzwe uburezi mu karere ka Rutsiro yavuze ko amafaranga agenerwa abana kugira ngo bige neza (Capitation) atinda kubageraho bikagira ingaruka mu mikorere y’ishuri.

Yagize ati “Amafaranga ya Capitation ubundi intego nyamukuru ni uko afasha umwana kwiga neza, n’ireme ry’uburezi rikazamuka ku bipimo twifuza. Ariya mafaranga iyo atinze agira ingaruka mu mikorere y’ikigo, kuko afasha mu mikorere, gusana, gukora twa turima tw’ishuri n’ibindi.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Musafiri Papias yavuze ko amafaranga ya Capitation Grant yagiye igezwa mu bigo by’amashuri  kandi ku gihe, kuko ngo atahagereye ku gihe ntiyaba agikoze akazi kayo.

Ati “Amashuri ntabwo ashobora gukora akazi kayo ingengo y’imari y’amashuri itaragezweho 100%,  iyo tugeze ku 100%  bisobanuye ko amafaranga yabashije kugera ku bo agenerwa bose.”

Minisitiri Musafiri Papias yakomeje avuga ko mu burezi hari ibyagezweho birimo kugabanya umubare munini w’abana bata ishuri, kongera umubare w’abana bajya mu mashuri yisumbuye, n’abava mu cyiciro cya rusange bajya mu mashuri akurikiyeho n’abajya kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET).

Icyegeranyo kigaragaza ko amashuri y’incuke yazamutse, igeze kuri 8,3 % muri 2016 bavuye kuri 3.5% muri  2015 bingana n’abanyeshuri 2, 618 muri 2015 na 2,834 muri 2016 .

Amashuri abanza yiyongereyeho 90% aho abanyeshuri bari 2 450 705 muri 2015, naho muri 2016 bagera kuri 2 544 394.  Abava mu ishuri muri 2015 bari 10,3%, mu mwaka wa 2016 bagera kuri 5,7%.

Mu nama n'abafatanyabikorwa Minisitiri Musafiri abaganiriza ku iterambere ry'uburezi mu Rwanda
Mu nama n’abafatanyabikorwa Minisitiri Musafiri abaganiriza ku iterambere ry’uburezi mu Rwanda
Inama yarimo abantu batandukanye barimo Prof Silas Lwakabamba
Inama yarimo abantu batandukanye barimo Prof Silas Lwakabamba
Iyi nama iba buri mwaka ihuza MINEDUC n'abafatanyabikorwa
Iyi nama iba buri mwaka ihuza MINEDUC n’abafatanyabikorwa

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Nyakubahwa Minister, Capitation grant nkanjye utavuga icyongereza nigifaransa mwansobanurira? Ku mutubereye umuyobozi twebwe abanyarwanda?

  • Nyakubahwa Minister Musafiri akwiye kujya ahabwa amakuru y’imvaho kugira ngo atazajya abeshya abandi bayobozi.Capitation grant uyu mwaka yarabuze twibaza ahubwo niba izongera gutangwa.Urugerorufatika: Mukarere ka Nyamasheke amashuri yabonye capitation grant tranche ya mbere mu kwezi kwa kane 2016, kuva icyo gihe kugeza ubu ntayandi mafaranga ibigo byámashuri irabona.Abayobozi bíbigo ubu bagenda bubitse imitwe ngo batarebana nábo bigo bifitye amadeni.

    Nizere ko muri iyo nama nta Muyobozi wavuye Nyamasheke waruhari.

  • Ntibyumvikana ukuntu Minisitiri yihanukira akemeza ikintu yirengagije ukuntu bihabanye nukuri! Ibigo byinshi birarira ayo kwarika ntamafaranga ya capitation byabonye! Ahubwose kuki abayobozi bibigo batagize icyo babivugaho! Ntabayobozi dufite pe! Birababaje!

    • @Noyonzima, ngoko ntamuyobozi wagizicyo avuga? Nanjyentacyo narikuvuga kuko ahogupfa none napfejo.

  • rwose nyakubahwa abayobozi mufatanije ntibakakubeshe NGO baguhe rapport zitarizo ubu ibigo bimaze kwiheba nkubu mukarere Ka BURERA nabo bayiheruka mukwa Kane none ubu ibigo ntibikibona aho byikopesha ibikoresho kubera ikibazo cya capitation grant ahubwo mubikurikirane neza mumenye ikibazo gihari naho kitabateranya nyabo mufatanije kuyobora.

  • Mu baministri 13 bayoboye Ministeri y’Uburezi kuva muri 1994, uwize iby’uburezi ni umwe gusa. Si Célestin Rwigema (business and administration), si Ngirabanzi Laurien (agronome), si Romain Murenzi (physicist), si Col Dr Joseph Karemera (medecin), si Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc (chimiste), si Dr. Gahakwa Daphrose (agronome), si Charles Muligande (maths), si
    Dr.Pierre Damien Habumuremyi (sociologue), si Dr.Vincent Biruta (medeci), si Prof.Silas Lwakabamba (Engeneering), si Docteur Papias Musafiri Malimba (Commerce and Management). Mudidi ni we wenyine wize Education Management, ariko mu byazambije ireme ry’uburezi mu gihugu n’ibyemezo bye byo kwimura ba analphabetes bakarangiza amashuri batazi kwandika n’ibaruwa isaba akazi birimo. None se uburezi bwacu buzatabarwa na nde?

  • Nyakubahwa Minister ayo makuru mufite ntabwo ariyo rwose. Mbese ayo mafaranga aheruka kuboneka ryari? Ibyo Niyorurema Damas avuga ni ukuri. Dore nk’ubu njye njye ndikorera (Secretariat na Imprimerie)nkorana n’ibigo bitandukanye byo mu karere ka ka Rubavu na Rutsiro, kubera ibura ry’ayo mafaranga tugiye gufunga imiryango kuko twabahaye twabakopye amafaranga menshi. Birababaje pe.

  • Rwose abamureberera baramubeshya pee! Nonese kuba ibigo byarabonye 1/4 cya capitation grant ,umwaka ukaba uranviye,ireme ry ‘uburezi rirahohoterwa.

  • Minisitiri MUSAFIRI Papias rwose jya ugerageza gushaka amakuru nyayo mbere yo kujya imbere y’abantu ngo ubabwire ibinyoma. Kuri icyo kibazo cya “capitation grant” birazwi mu Rwanda hose ko amashuri yahawe amafaranga ya “capitation grant” y’igihembwe cya mbere gusa, kugeza ubu ay’igihembwe cya kabiri n’ay’icyagatatu ntabwo aratangwa kandi dore umwaka w’amashuri wararangiye. Ubwo se abanyamahanga bari bari muri iyo nama bumvise icyo kinyoma bazagufata gute?? Bazakwizera gute?? Kandi ntukeke ko ayo makuru batayazi kukurusha, ibibera mu Rwanda byose barabikurikira.

    Birambabaje cyane kubona abayobozi bacu bakagombye gutanga urugero rwiza mu kuvugisha ukuri aribo ba mbere bashyira imbere ikinyoma. Ubwo se umuco w’ikinyoma niba ukwiriye mu nzego zo hejuru mu gihugu, murabona abo mu nzego zo hasi bazabigenza bate?? bivuze ko nabo bagomba kwiigana ababakuriye, bagashyira imbere ikinyoma. Nibwo ubona mu nzego z’ibanze bakubeshya ngo abana bose bajya kw’ishuri kandi hari abarivuyemo kubera ubukene. Nibwo ubona abayobozi b’ibigo by’amashuri batanga za raporo zerekana umubare munini w’abanyeshuri biga ku kigo kandi nyamara amazina amwe namwe ari za “baringa”.

    Umuco wo kubeshya mu ruhame ni mubi cyane, rwose tugerageze tuwucikeho naho ubundi birimo biradusebya cyane imbere y’abanyamahanga. Birimo biraduhesha isura mbi. Hari Umufatanyabikorwa mu burezi (ntavuze izina) wavuye muri iriya nama yumiwe cyane, arimo yibaza niba Minisitiri ibyo yavuze yarabitewe no kuba adafite amakuru nyayo, cyangwa niba yarabeshye abantu nkana abizi neza kandi abigambiriye. Uwo Mufatanyabikorwa yivugiraga ko we ubwe yaganiriye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bakamubwiza ukuri kuri icyo kibazo, ariko ko batashoboraga kuvuguruza Minisitiri mu nama barimo.

    Rwanda weee!!!! Birababaje cyaneeee!!!

  • rwose nyakubahwa abayobozi mufatanije ntibakakubeshe ngo baguhe rapport zitarizo ubu ibigo bimaze kwiheba nkubu mukarere Ka RUBAVU nabo bayiheruka mukwa Kane none ubu ibigo ntibikibona aho byikopesha ibikoresho kubera ikibazo cya capitation grant ahubwo mubikurikirane neza mumenye ikibazo gihari naho kitabateranya nabo mufatanije kuyobora ikindi abacuruzi nitwe tuta umutwe cyane duha ibikoresha ibigo by’amashuri tugategereza ko amafranga aboneka tugaheba kugeza ubu twatangiye kubima Services kubera itinda ry’amafranga

Comments are closed.

en_USEnglish