Digiqole ad

Cancer y’ijosi n’ibice by’umutwe ziravurwa muri BGS Gloabl Hospitals

Izi ni cancer ziterwa ahanini n’itabi (ku barinywa n’abatarinywa), zibasira cyane ibice by’umubiri biba bigerwaho n’umwotsi w’itabi zikangiza ibice by’umubiri nk’agace gasohora ijwi, ururimi, inkanka, umuhogo, izuru, amaso n’amatwi. Bene izi cancer nyinshi ziravurwa zigakira iyo hakiri kare nk’uko byemezwa n’abahanga bo mu bitaro bya BGS Global Hospitals.

BGS Global Hospitals, ibitaro biherereye i Bangalore mu Buhinde ahari inzobere mu kuvura izi cancer
BGS Global Hospitals, ibitaro biherereye i Bangalore mu Buhinde ahari inzobere mu kuvura izi cancer

Ibimenyetso by’izi cancer:

– Uduce twera mu kanwa, uduheri tubabaza tudakira mu kanwa

–  Gucira bigoye cyangwa bibabaza,  Guhinduka kw’ijwi –  Kubabara umuhogo mu ruhande rumwe,  Kubabara ugutwi ku buryo budasobanutse, Inkorora idakira, Guhumeka bigoranye, Kuzana akabyimba mu ijosi, Kuva amaraso bya hato na hato mu mazuru, amatwi no mu kanwa.

Ibitaro bya BGS Global Hospitals byo mu Buhinde bitangaza ko kuvura izi cancer z’ibice byo ku mutwe ahanini ari ukubimenya mbere.

Inyishi ngo iyo zimaze kumenyekana zigipimwa zivurwa byoroshye cyane hitabwaho ibimenyetso byazo nk’ibibyimba, amabara yera mu kanwa…bikavurwa bigakira.

Kubona ibice birwaye no kubibaga ni bimwe mu bikorwa n’ibi bitaro byo mu Buhinde, ibi binakorwa mu gihe iyi cancer yamaze kuba nkuru ku rwego rukomeye kuko akenshi ngo izi cancer zimenyekana zimaze gukomerera abarwayi, barabanje kwivuza ibindi bakeka ko ari izindi ndwara  nk’uko byemezwa na muganga Dr R. P De,  umuyobozi w’ishami ryo kubaga no kuvura izi cancer mu bitaro bya BGS Global Hospitals by’i Bangalore mu Buhinde.

 ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ibi bitaro bibarizwa he?ese byaba bifite ishami mu Rwanda ko mfite ikibazo kitanyoroheye ku rurimi ndetse n’agakorora kadashira, nyamuneka nimundangire njye kwivuza.

    • Kanda kuri Link cg ahanditse BGS Global Hospitals ubone details.
      Bakorera Bangalore mu Buhinde, ntabwo barafungura ishami mu Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish