Digiqole ad

Canada: Mu gusoza ukwezi kwahariwe abirabura hazibandwa ku mateka y’u Rwanda

Kuwa gatanu w’iki cyumweru tariki 21 Gashyantare, mu muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe kuzirikana ku mateka y’abirabura mu gihugu cya Canada, hazibandwa ku mateka y’u Rwanda n’ibihe bibi rwanyuzemo.

Thérèse Sagna, umwe mu barimo gutegura uyu muhango wo kuwa gatanu yatangaje ko uku kwezi kwahariwe amateka y’abirabura gufite akamaro kuko bitoma hongera kuzirikanwa uruhare rwabo mu iterambere rya Canada.

Yagize ati “Amerika na Canada ntabwo ziyubatse,… abirabura by’umwihariko abacakara bahungaga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bagize uruhare rukomeye cyane.”

Uyu mwaka abarimo gutegura uyu muhango bazitsa cyane ku Rwanda, dore ko rufite n’umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hakazifashishwa umunyamakuru wa Radio-Canada akaba n’umwanditsi wa Film yitwa “Mères courage”, Léo Kalinda umwe mu banyamakuru mpuzamahanga bacye bageze mu Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo asobanurire neza abazaba bitabiriye uyu muhango amateka n’ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo.

Kalinda azaza aherekejwe na Anasthasie Mukarwego uzatanga ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo muri Jenoside.

Umuhango ufunguye kuri buri wese ushoboye kwishyura amadolari y’Amerika 10 uzabera kuri ‘Salle des Chevaliers de Colomb’ mu gice cyitwa Matane, mu Mujyi wa Quebec, kuwa gatanu, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), hakazaba hari n’imbyino zigaragaza umuco gakondo w’Abanyarwanda.

Source: lavantage
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • amateka yacu nayo kwigisha isi yose bakareka guhora babisoma mubitabo , abarokotse cg undi wes wanyuze muri genocide agatanga ubuhamya bwe uko byamugendekeye, abantu bakareka guhora bamwe nabamwe badukina kumubyimba cg bamwe badukinamo amakina mico asetsa. ibiganiro nkibi biracyenewe cg kandi tukaba dushimira ibihugu nka canada na za amerika gutanga umwanya nkuyu abantu bakereka abo baribo kok, bakerekana nuko bagomba gufatwa muruhando mpuza mpuzamahanga

Comments are closed.

en_USEnglish