Digiqole ad

Canada: Gari yamoshi yamuciye hejuru yasinze ararokoka

Muri Canada umugabo wasinze gari ya moshi yamuciye hejuru mu nzira yayo ariko ararokoka ndetse ntiyanakomereka.

National post ivuga ko uyu mugabo yaguye mu nzira y’iyi “Train” maze agahita yisinzirira, igihe gari ya moshi yahageraga, uwari uyitwaye yavugije ihoni ndetse agerageza kuyihagarika ariko ntibyashoboka.

biratangaje kurokoka iguciye hejuru/photo internet
biratangaje kurokoka iguciye hejuru/photo internet

Uyu munyamahirwe ngo wari yasinze cyane ntabwo yabashije kumva izo ntabaza za gari ya moshi, ku bw’amahirwe iyi modoka ndende yamuciye hejuru ariko ibyuma byayo ntibyamukoraho.

Nyuma y’uko uwari utwaye yatabaje ko agonze umuntu, police yarahuruye baramukangura maze arahaguruka afata icupa yari yasinziranye aritahira.

Umupolisi wo mugace ka Alberta yavuze ko bitangaje cyane kuko ubusanzwe bene ziriya mpanuka uzirokotse ahatakariza nk’amaguru, ariko ubundi ngo urupfu nirwo ruba ruri hafi.

Sinigeze mbona ibintu nkibi, sinibaza uburyo yamuciye hejuru ntimukoreho na gato, ni igitangaza uriya mugabo ni umunyamahirwe udasanzwe” ni ibyatangajwe nuwo mupolisi

Source: National Post, Canada

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • agize amahirwe naho ubundi yarapfuye.

  • turinzwe n’Imana

  • Ubundi Imana ikunda abasinzi ntiba ishaka ko bapfira mu byaha ubwo hari icyo imutezeho.

    • Aha uribeshye cyane kuko Imana ntikunda abakora ibyo idashaka

      • Imana ikunda abanyabyaha ariko ikanga icyaha

      • nawe uribeshye Imana ikunda abanyabyaha icyo yanga ni icyaha.niba warakijijwe ibukako yagukunze utarakizwa iyo bitaba ibyo iba yarakuretse ibyaha ukabipfiramo.abanyabyaha Imana irabakunda nicyo cyatumye itanga Yesu kubwacu.

      • None se Bwimba we ko ntacyo ikugira ni uko ibibi ukora itabibona?Imana ni y’abantu ibyo bakora byose irabakunda!

    • niba hari umuntu Imana ikunda ni umusinzi hagakurikiraho abandi,kuko imwambutsa ku iteme ry’igiti kimwe nijoro kandi adandabirana ,iyo aguye ntababara,ikindi ntago imvune ikomera cyane ariko utari umusinzi ntiyapfa kwambuka iryo teme nijoro hatabona

  • Bazahanwe namategeko icyaha nikibahama

  • Mukuri Immana ni urukundo,irebye amakosa
    ya buri wese twarara dushize.

  • Ibi biba bikwiye kutwereka ko Imana iri hejuru ya byose kandi ko kuri yo nta kidashoboka.

  • barabesha syii

  • uyu musinzi musabye rwose guhita akizwa akiha Umwami Yesu kuko kiriya ni icyemezo cy’uko Imana imukeneye ndetse cyane kuko ntaho byigeze biba biratangaje ko umuntu Gari ya Moshi imuca hejuru ntapfe ntagire n’igikomere na kimwe biratangaje. nuko Imana irembuza umuntu.

  • UMUNTU IYO ATAREGEZA IGIHE NTACYO ABA CYAKORA NDUWO MUGABO NAHITA NIHANA KUKO BIRARENZE KUBONA ATARIGEZE ANAKOMEREKA.UBUNDI YARI GUHITA AVA KUBIRYO ARIKO IMIANA YAKINZE AKABOKO.

  • umuntu wese n’uwimana yaba umurozi,umupfumu ,genocidaire ,umurokore,gatolika,musulman twese kwisi turi abana b’imana hari abantu bigira najuwa ukagirango bafite ibyo barusha abandi imbere y’imana ntabutoni bubayo buri wese abazwa ibye so uriya muntu yiko nabahati kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish