Digiqole ad

Canada: Abasirikare babonye Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwiyahura

Abasirikare ba Canada bari mu butumwa bw’amahoro mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aboherejwe  Somalia na Afghanistan bakomeje gupfa biyehuye, akenshi bikavugwa ko baba bagarukwa n’ibyo babonye muri Jenoside cyangwa mu ntambara zitandukanye banyuzemo.

Ejo kuwa gatatu, Inzego z’umutekano w’igihugu cya Canada zemeje ko kuwa mbere zasanze umurambo Martin Mercier iwe murugo i Fredericton, New Brunswick bigaragara ko ashobora kuba yariyahuye, gusa igihe yapfiriye nyacyo cyo ntikiramenyekana.

Martin Mercier yinjiye mu girikare mu 1985, aza koherezwa mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda, Somalia na Afghanistan.

Muri iki gihe, igisirikare cya Canada gitewe impungenge cyane n’abasirikare bamaze iminsi biyahura, Mercier akaba ari uwa cyenda mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Hashize igihe gito General Roméo Dallaire wari uyoboye ingabo zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda nawe akoze impanuka y’imodoka yari igiye kumuhitana kubera ko ngo yari yaraye mu nzozi z’ubwicanyi bukabije yabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guverinoma ya Canada yashyizeho ihuriro ry’abahoze ari abasirikare Canada yagiye ituma mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu bihugu bitandukanye kugira ngo bitabwe ho mu mutwe kubera ko abenshi muri bo ngo bagaragaza ibibazo byo mu mutwe, gusa abakomeje kwiyahura ni abasirikare bakiri mukazi.

Source: cnews
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • barabeshya, abazungu baba bifitiye ibindi bibazo byabatesheje umutwe. none se ko ababikorewe bo batiyahura, uko ni ukujijisha ngo batazababaza impamvu nta cyo bakoze, imitwe gusa.
    Gusa Imana ikomeze imiryango y’aba biyahura ariko ibyo kuvuga ko ari ukubera genocide byo simbyemera, kereka ahubwo bavuze ko biyahura bibutse ubugome bakoze byo nabyemera.

    • Kubeshya byo ndumva batabeshya gusa nyine ni uko bababuza no kuvuga ibyabaye kandi barabibonye. Abapfuye ni besnhi, ibyo bakoraga icyo gihe ntabwo babonaga ingaruka yabyo ariko ubu barazibonye kandi babona bitazagira igaruriro. Icyongera troma yabo ni uko batagomba kuvuga uko ibintu byagenze

      • Aba bazungu baba babeshya banifuza ko twabita intwari cg bakamenyekana. ubwose mwarimwumva abasirikari bahagaritse Genocide yakorewe abatutsi hari uwiyahura nukuvuga se ko ntamutima bagira ??? hanyuma se abayirokotse bo hari uwiyahura??? Uwose abandi banyarwanda ( batahigwaga )babonye uko ubwicanyi bwakozwe ko bo batiyahura???? ahubwo biyahuzwa n’imigambi mibi bagize yo gutererana abantu ikindi kibibatera ni ubushinyaguzi

        • Umva Diane,
          Biyahura kubera Remords kuko ari bo babiteje naho abayihagartse se bari kugira remords gute? Kandi abasirikare barakoreshwa kandi kugira ngo ukoreshe abantu rimwe na rimwe urababeshya cg se ukabahisha ukuri. Iyo bakumenye rero (ukuri) bashobora kugira remords bakaba banakwiyahura. Abatahita bagira Remords ni ababibategetse kandi nabo hari igihe bayigira

  • ikiranga ikiremwa muntu kigifite ubumuntu nukugira remords , cg ukuntu ibintu runaka bigukoze kumutima kwishyira mumwanya wambandi, aba bagabo barababaye nukuri, kandi ibntu babonye nubunyamaswa butakaranze ikiremwa muntu, kuba ntacyo babashije kubikoraho ngo bihagarare nibyo bibaza mumutwe kurusha ibindi nkumuntu wishyira mumwaba wabari ari kwicwa akumva biramurenze akiyahura. nyagasani abakire, nibihangane, gusa ikiba kibabaje kurushaho nuko kubona ababiteguye bakabikora batabyemera babihakana ntanikibazo ubona baifite kumutima, nkaba simbikangwa mubufaransa

    • Ibya Simbikangwa niba hari ibimemyetso bimuhama azahanwe kabisa ariko kugeza ubu kuvuga ngo yavukaga mu karere ko kwa Habyarimana ngo nicyo gihamya ko yabiteguye byo ndumva ari ukurengera kuko ntawe uhitamo aho avukira n awe byashoboraga kukubaho. No kuvuga ngo yari actionnaire muri RTLM.
      Genocide yarabaye ariko abayikoze nibo bagomba kuyihanirwa ntawe ushingiye ku bihuha. Kandi ikindi aravanze n umugore we yari yagize ibibazo byo kumuhisha

  • baratese ubwose abo ni abasirikare nyabaki babuze kwiyahura bari mu rwanda babikora hashize imyaka20 cq babimye amafaranga ya mision

  • Dan uvuze ukuri: ngitangira gusoma iyinkuru nabonye ar’ ukubeshya.

    • nanjye ntyo. Igishobora kubatera kwiyahura nuko bamenya ukuri bakabuzwa kukuvuga. Na Dallaire azi ibyabaye mu Rwanda ariko ntashobora guhirahira ngo avugishe ukuri kose . Nibyo bimutera tromat.

      • Papisa
        Ewana uvugishije ukuri kabisa. Erega biriya bintu birenze abanyarwanda ntugire ngo iri ntambara nubwo yakijije benshi hari amahanga yabyungukiyemo. Uyo ubonye mu burayi bubaka imihanda buri nunsi kandi economie yabo ijegajega na za resource potentiel (minerai, petrol, gaz)ntabyo bagira uba wumva ari ibiki? sha ahubwo abanyarwanda twimenye naho ubundi katubayeho dore ko noneho ubu bari kuvuga noneho ngo I burayi hagiye kuba Crise iteye ubwoba. Abazungu Africa itariho ntibabaho

  • ariko ubundi umuntu ukonfirma ibyo aba yabikoreye ubushakashatsi cg arabitekereza agahita abyumvisha abandi. Tubure kwiyahura twe twabikorewe tukaba tubana nabyo, duhora dushyingura buri Mata abo byabaye barebera bari bafite ubushobozi bwo kubihagarika nibo biyahura.

  • erega abazungu barahahamutse n’ibyo babona mu ntambara cyangwa genocide…basanzwe babibona mu mafilimi gusa,iyo babinye en direct (live),bata ubwenge…

  • Ariko Mana nk’ ubu uyu aba yanditse akomeje, cg aba ari amarangamutima gusa! Abo ba Canadiens 9 bose biyahuye kubera ko babonye Jenoside yakorewe abatutsi?. Mbese aba babonye abanyarwanda bicana bakoresheje ubugome bwabo!

  • Byose birashoboka. bashobora kwiyahura kubera ibyo babonye nta gitangaza kirimo ariko na none bashobora kuba bicwa kugirango batazageraho bagashyira ukuri ahagaragara.

  • erega umuntu wabashije kuba no kubona ibyabaye mu Rwanda ubwo abatutsi bicwaga ntabwo bishobora kukuva mu mutwe ari nayo mpamvu twirirwa tubona ababana n’ihungabana biyongera gusa abasigaye bakwiye gushakirwa abajyanama bakabafasha kuburyo babarinda ibintu byihahamuka ribatera kwiyahura.

  • No buriya baba bibaza ko bazobasubiza kurind’abaturagi bakongera bakabon,amashano nkayo babonye m’urwanda.bigatuma biyahura gusa ndemeranya nuriya avuze ko bashobora kuba banka kuzotanga ubuhamya kuvyo babonye.bakanka kurokora bene wacu.kandi bafise inkoho.zicira umuriro.

  • icyo numva gusa cyaba ari ugukabya nuko uyu musirikare yaba yaratinze kwiyahura nkurikije imyaka 20 ashize abonye ubu bwicanyi ndacyeka izo vision zari zimaze gusaza mumutwe wenda byaba byaratewe nubutumwa aherukamo vuba.

  • Mugeze aho musiba bimwe mu byo umuntu yanditse koko? Oh NOOOOO, ye mbega ! Ubwo se muri smart koko? mwasibye amwe mu magambo nanditse kuri comment yanjye!!Si byiza rwose:

  • kwiyahura kwe kwaba kuva mu ntambara yabonye muri SOMALIA, AFGHANISTAN… cyangwa gucika intege mu buzima (DEPRESSION)
    cyangwa inkumi yari yamubenze dore ko hari kuri SAINT VALENTINE… NTAWAMENYA gusa tujye ducisha make.

  • Ibi babyita “affirmation gratuite”. None se ku mugani abiciwe tureba ntitwiyahura none abahise bakuramo akabo karenge nibo bahungabanye? Abanya Canada se baba bafite mu mutwe horoshye kurusha abandi bagenzi babo bari mu butumwa bumwe? Mujye mwirinda kwemeza ibintu nk’ibi bitagira facts.

  • erega byari birinze umbwenge mbwa muntu kandiayo maleta yibihugu byabo ntana kimwe abafasha kandi ninayo akomeje kushyigikira abakoze jenocide ndetse nubundi mbwicanyi aho abo basirikarikare bagiye banyura

Comments are closed.

en_USEnglish