Digiqole ad

CAN U23: U Rwanda ruzahura na Somalia

23 Nzeri 2014 – Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 izakina na Somalia mu cyiciro cya mbere cy’amajonjora yo gushaka tike y’igikombe cy’Africa cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera muri mu gihugu cya Congo Kinshasa.

Bamwe mu bari bagize ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23 mu myaka ishize
Bamwe mu bari bagize ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 mu myaka ishize

Tombora y’uko ibihugu bizahura muri iyi mikino yabereye muri Ethiopia, u Rwanda rwatoye kuzahura na Somalia mu cyiciro cya mbere cya majonjora, u Rwanda rushoboye gusezerera Somalia, ruzahura na Uganda mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora .

Ikipe izatsinda hagati ya Uganda n’u Rwanda izakina na Misiri mu cyiciro cya nyuma cy’aya majonjora, aho ikipe izatsinda izahita ibona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera mu gihugu cya Congo  Kinshasa hagati y’iatariki ya  5-19/12/2015.

Aya majonjora azatangira mu ntangiriro z’umwaka wa 2015.

Ibihugu bitatu bizaba byitwaye neza bikazaserukira Afurika mu mukino Olempike izabera i Rio de Janeiro mu gihugu cya Brazil muri 2016.

Mu mikino iheruka kuba muri 2011, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yitabiriye aya majonjora isezererwa  rugikubita mu majonjora y’ibanze itsinzwe na Zambia 3-0 ku giteranyo cy’imikino yombi.

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish