Digiqole ad

Campus Initiative Promotion ntizongera gutegura Miss Campus

Amakuru dukesha uhagarariye Campus Initiative Promotion (CIP), itegura gutora Miss Campus muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda,  Jean de Dieu Rwirangira ( Bovich), ni uko CIP iri kureba uburyo yaha igikorwa cyo gutegura itorwa rya Nyampinga wa Kaminuza ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abanyeshuri ba Kaminuza nkuru NURSU.

Dorothy Mutesi, ufite Ikamba rya Nyampinga wa NUR ubu/ Photo Inyarwanda.com

Umuyobozi wa Kaminuza ushinzwe ibibazo by’abanyeshuri bwana Runyange Medard yatangarije ikiganiro Salus Relax kuri Radio Salus kuri iki cyumweru, ko CIP itazongera gutegura iki gikorwa kubera imikorere mibi.

Muri ibi havugwamo kudatanga ibihembo uko biba biteganyijwe ku baba babyegukanye, dore ko ubundi hahembwa n’abanyeshuri baba baritwaye neza mu bikorwa bitandukanye, nko gutsinda mw’ishuri, kwitwara neza mu mikino n’ibindi.

Bovich yadutangarije ko we atari yamenyeshwa iby’uko guhagarikwa kwa CIP mu gutegura igikorwa cya Miss Campus, ko ahubwo yari mu biganiro na NURSU (umuryango uhuza abanyeshuri ba NUR) ngo barebe uburyo bakwegurira iki gikorwa NURSU.

Bovich avuga ko ibi byatewe na Budget nto yagenewe ibikorwa by’abanyeshuri muri za Kaminuza, akavuga ko we atamenyeshejwe iby’uko CIP itazongera gutegura igikorwa ubusanzwe bita Rector Excellence Awards.

Uyu mwaka, impande zombi (Runyange Medard na CIP) zemeza igikorwa cyo gutora Nyampinga wa Kaminuza gishobora kutaba.

Bigenze bitya Mutesi Dorothy, wiga mu ishami ry’ubukungu n’icungamutungo  watorewe kuba Miss Campus 2009, yagumana iri kamba imyaka irenga 2 ho gato.

Ubwo Dorothy yambikwaga ikamba

Jean Paul Gashumba
umuseke.com

8 Comments

  • Ewana no muri ISAE-BUSOGO byaranze sinzi uko tuzabigenza.Gusa bagombye kugira icyo bako ra .

  • haba hari ibikorwa byinshi bikeneye amafaranga,hagomba rero kugira ibijya imbere y’ibindi,iki gikorwa cyo gutora miss nkaba mbona kitari mubyo kaminuza ikeneye kurenza ibindi

  • Ahubwo byatinze guhagarikwa
    Nta muntu ukwiye guhabwa amafaranga atakoreye. cyakora nka biriya bihembo byo byajyaga bitangwa ku bantu bitwaye neza kurusha abandi mu ishuri, mu mikino n’ahandi; byo birasobanutse

    Ariko nongere mbisubiremo rwose gufata umuntu ukamuhemba ngo arasa neza rimwe na rimwe no mu mutwe nta kibereyemo n’ishyano peeee.
    Ubuse mwese ntimwumvise uwo mu miss uburyo akopera!!!

  • erega ntana miss mukigira twebwe ntabwo twumva ko ari gahunda zanyu zibitera ndabona bose bamajije nogukura erega

  • hage hahembwa abanyeshuri ndetse n’abakinnyi bagaragaje kwitwara neza no kumenyekanisha kaminuza ariko guhemba umukobwa ngo mwiza utarabigizemo uruhare ni ugusesagura bikabije.

  • Ahubwo rero dushatse twajya duhemba abababyaye niba ubwiza buhemberwa,ariko se ahubwo mwagiye mutanga ituro ry’ishimwe ku mukobwa mwiza kuko ariyo yabikoze? se ko hari abana baza muri kaminuza bafite amanota meza mwagiye muhemba abo,mu mwanya woguhemba abakopera ngo ni beza ubwiza n’ibikorwa disi we……..

  • Basomyi buru rubuga birababaje guhemba umuntu ukopera mwishuri aho guhemba uwatsinze.ntaho ubwiza bwo buza bushatse nako ubwiza nubwo kumutima.ese nimwiza kumutima???????????????????

  • abanyeshuri babuze amafranga kubera ibura rya brouse ngo none muyapfushe ubusa ngo muratora miss wo kumara iki? uretse kwishira imbere ngo za miss, muzayafashishe impfubyi zo muri NUR nazo zirababaye.

Comments are closed.

en_USEnglish