Cameroun: Abayoboke 89 ba Boko Haram bakatiwe urwo gupfa
Kuri uyu wa kane urukiko rwa gisirikare rwo muri Cameroun rwakatiye igihano cyo gupfa abantu 89 bari abayoboke b’umutwe wa Boko Haaram wayogoje ibintu muri Nigeria no mu bihugu byegeranye nayo.
Aba bayoboke bakatiwe iki gihano bahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare mu bitero bitandukanye by’uyu mutwe mu majyaruguru ya Cameroun aho ihana imbibi na Nigeria.
Igice cy’amajyaruguru ya Cameroun cyagiye kigabwaho ibitero inshuro nyinshi n’abarwanyo b’uyu mutwe bigahitana ubuzima bw’abatari bacye nk’uko bitangazwa na AfriqueMagazine.
Aba bakatiwe bari mu bantu 850 batawe muri yombi bakekwaho kuba abarwanyi ba Boko Haram n’abafatanyabikorwa bayo.
Aba nibo babaye abambere gukatirwa igihano cyo gupfa kuva biriya bihugu byashyiraho itegeko ryo guhangana n’iterabwoba mu 2014.
Iri tegeko rigena igihano cy’urupfu k’umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’iterabwoba.
Mu 2013 nibwo abantu 22 baherukaga gukatirwa igihano cyo gupfa muri iki gihugu.
UM– USEKE.RW