Joel Mutabazi noneho yemeye kuburana gusa mugenzi we Camarade aranuma
Nyuma y’amezi atatu ashize Urukiko rukuru rwa Gisirikare rusubitse urubanza ruregwamo Lt Joel Mutabazi na bagenzi be 15, kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Gicurasi urubanza rwasubukuwe, Joel Mutabazi wari warahisemo kuruca akarumira aburana naho mugenzi we Nshimiyimana Joseph ahitamo kwinumira ku bibazo byinshi yabazwaga.
Urukiko rwasobanuriye abari baje mu rubanza ko ubushize habaho kurusubika byatewe no guha umwanya abaregwa ngo basobanukirwe n’amategeko.
Iburanisha ritangiye, urukiko rwabanje gusuzuma ko buri wese mu baregwa ahari, ndetse umwe umwe akajya abazwa ko aburana. Bose uko ari 16 bavuze ko biteguye kuburana uretse Niyibishaka Cyprien wabwiye urukiko ko ataburana.
Yagize ati « Nafungiwe kuri gereza ya gisirikare ku Mulindi, nyuma njyanwa ahantu ntazi, ubu simeze neza. »
Undi wabwiye urukiko ko ataburana ni uwitwa Pelagie, we akaba yavuze ko ataburana keretse atandukanyijwe na Lt Mutabazi ngo kuko ntabwo amuzi.
Lt Joel Mutabazi na mugenzi we Nshimiyimana Joseph uzwi ku izina rya Camarade, uyu bikaba bivugwa ko yabaye ingabo mu mutwe wa FDLR mbere yo kuba umunyamuryango w’ishyaka RNC bose barwanya Leta y’u Rwanda, nabo bavuze ko biteguye kuburana.
Bose uko ari 16 baregwa ibyaha icyenda bifitanye isano n’iterabwoba, kugambirira kwica umukuru w’igihugu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gutunga intwaro ku buryo bunyuranyije n’amategeko, kujya mu ngabo zitemewe na leta, kurema imitwe y’abagizi ba nabi, guteza imvururu mu baturage, kwangisha ubutegetsi buriho mu mahanga…
Abaregwa bakaba barashyizwe mu byiciro bine, ariko byose bifitanye isano na Lt Joel Mutabazi wari muri ba mudahusha barinda umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame. Uyu munsi ibiranisha rikaba ryibanze cyane ku itsinda rya Jeol Mutabazi na Nshimiyimana Joseph.
Mu gito Nshimiyimana Joseph bita Camarade yari ahanganye n’Ubucamanza bwasobanuriye ibyaha birindwi bukurikiranyeho uyu buvuga ko yahoze mu ngabo za FDLR, bukaba bwanatanze ibimenyetso n’ibisobanuro kuri ibi byaha.
Nshimiyimina Joseph, we na Mutabazi bari bamaze kubwira ukukiko ko badakeneye ababunganira mu rubanza ngo kuko umwunganizi bakeneye ni uwaba yemera ko ‘bashimuswe’ ngo bityo bakaba barafunzwe bitemewe n’amategeko.
Iri jambo ‘gushimutwa’ ryaje guteza impaka zikomeye mu rukiko, aho Perezida warwo Maj. Hetegekimana Bernard yaje gusaba, Camarade kutongera kurikoresha ngo kuko ubu bifatwa nk’aho banzwe byemewe n’amategeko ngo kubera ko urubanza rw’ifatwa, ifunga n’ifungurwa by’agateganyo rwaburanishijwe mu rukiko rw’Ibanze rwa gisirikare kandi abaregwa ntibajurire.
Ubushinjacyaha burimo Lt Faustin Nzakamwita, Lt Faustin Mukunzi na Maj. Kabanda Pacifique ukurikirana urubanza nk’indorerezi, bwatanze ibimenyetso ku byaha buregamo Joel Mutabazi na Nshimiyimana Joseph uko ari birindwi byiganjemo ibyo twavuze haruguru.
Bwasobanuye uko Nshimiyimana Joseph yinjiye muri FDLR anyuze i Burundi, mu 2006 ngo akaba yarahahuriye n’uwitwa Pascal wamujyanye muri uyu mutwe muri DR Congo yaherewe imyitozo yagisirikare, muri bataillon yitwa ZINC.
Hanasobanuwe uburyo yaje kumenyana na Mutabazi i Kampala mu 2009, aho noneho yemeye gukorera FDLR na RCN byose birwanya Leta y’u Rwanda nyuma bakaza no gutegura kugaba ibitero i Kigali.
Ibimenyetso byinshi by’Ubushinjacyaha bwa gisirikare bushingiye ku nyandikomvugo zikubiyemo amagambo abaregwa babwiye inzego zinyuranye z’umutekano, ndetse banasinyiye ariko nyuma baje gutera utwatsi.
Ubushinjacyaha busobanura ingingo ku yindi, bwaje kugera ku buryo igitero cya gerenade cyatewe mu isoko rya Kicukiro mu mujyi wa Kigali cyateguwe ngo Nshimiyimana Joseph akaba ariwe wohereje abateye ibyo bisasu barimo Gafirita na Ndagije, ngo raporo ikaba yaragombaga guhabwa Mutabazi.
Ibi bitero ngo byagabwe tariki ya 13 Nzeri 2013 ariko ababiteye baraye Nyabugogo tariki ya 12 Nzeri bose nyuma baje gusubira Uganda. Havuzwe ku nkomoko ya gerenade eshanu zazanywe n’uwitwa Bobo wabaye isikoti y’umukuru w’Interahamwe, Kajuga ngo uba muri Kenya.
Ibi bitero byahitanye abantu babiri abandi 46 barakomereka, mu bapfuye nk’uko byavuzwe harimo Yamfashije bitaga Kamucaca na Habiyambere.
Hanavuze uburyo Nshimiyimana yanakoranaye n’uwitwa Ngendahimana Jeremie wamwinjije muri RNC, ndetse bavuga ko bari barateguye gushakisha amakuru ku Rwanda na M23, aho ngo Gen. Kayumba Nyamwasa yoherezaga abitwa Ester na Lekoso bo muri Afurka y’Epfo bakaba aribo batwraga amakuru bayamushyikiriza.
Nyuma Nshimiyimana yaje guhabwa umwanya ngo yisobanure, yahakanye iby’Ubucamanza buvuga atangariza urukiko ko ibivugwa atari ibye atabyemera.
Kuba inyandiko Ubushinjacyaha bwakoreshaga ari ubuhamya bwatanzwe na Nshimiyimana akanabusinyira, kandi akaba atakibwemeye, urukiko rwabifashe nk’agasuzuguro dore ko yongerega kugaruka ku kuba ngo ‘yarashimuswe’.
Mu mvugo asa n’aho arakaye cyane, Perezida w’Urukiko yavuze ko ari ubwambere yaba abonye abantu bafite imyitwarire mibi irimo agasuzuguro imbere y’urukiko, maze atararangiza, Nshimiyimana Joseph na we ahita umusubiza arakaye.
Yagize ati « Njye sindabona inteko nk’iyo mbona hano, iburanisha ibitabo by’amategeko bifunze, itubahiriza uburenganzira bwanjye. »
Ibi byaje gutera uburakari Perezida w’urukiko ategeka ko Nshimiyimana ajyanwa hanze, maze iburanisha rigakomeza.
Nyuma y’akanya gato, Urukiko rwasabye ko nshimiyimana agarurwa imbere maze akisobanura. Uyu yaje kugaruka akigera mu rukiko asaba imbabazi z’amagambo yari amaze kuvuga dore ko Abacamanza bari bamaze kuvuga ko umuntu ubangamiye uburanisha ku bw’imyitwarire mibi mu rukiko yahanishwa igifungo cy’imyaka itanu y’igifungo nk’uko biri mu ngingo ya 157.
Nyuama akazakomeza kuburana arangije icyo gihano, ibyo byashoboraga kuba kuri Nshimiyimana ariko urukiko rwatangaje ko rumubabariye.
Icyo gihe nyuma y’akanya gato Nshimiyimana yabwiye urukiko ko arwaye ‘afite ibibazo byo mu mutwe ko bityo atakomeza kuburana. Nyuma yo kumuhata ibibazo, ku kuba yaba yaje atiteguye cyangwa arwaye muri ako kanya, Nshimiyimana yavuze ko ikibazo cye muganga akizi.
Yakomeje guhakanira urukiko ko nta kindi yavuga ku byo rumubaza ati « Amategeko arasobanutse, ubushinjacyaha bukomeze butange ibimenyetso, nyuma urukiko ruziherere ibihano ruzangenera nzabyemera. »
Nyuma ya Nshimiyimana Jesph, Joel Mutabazi yakurikiyeho
Ku mugoroba, hakurikiyeho kumva Lt Joel Mutabazi noneho wemeye gusubiza ibibazo by’abacamanza, ariko na we akaba yongeye kugaruka ku ‘ishimutwa’ kandi byari byabujijwe kongera kuvigirwa mu rukiko.
Nyuma yo kwihanangirizwa inshuro nyinshi, Mutabazi yabajijwe niba yaba yarakoranye na Nshimiyimana Joseph bohererezanya ubutumwa ku ikoranabuhanga rya SKYPE na Whatsapp ku bikorwa babaga bateguye, ariko arabihakana.
Mutabazi yabanje guhakana ko ibikubiye mu nyandikomvugo y’Ubushinjacyaha atariwe wabivuze ndetse avuga ko byinshi yabyumviye mu rukiko none. Yavuze ko yatanze ubuhamya apfutswe ndetse ngo yasinyishijwe ku ngufu ku byo yari amaze kuvuga.
Mutabazi yasabye ko telefoni ye n’iya Nshimiyimnana zishyirwamo umuriro maze ubushinjacyaha bukerekana ubutumwa bugufi abaregwa bohererezanyaga. Ubushinjacyaha bwaje kuvuga ko muri telefone ya Mutabazi ubwo butumwa butarimo ko buri mu ya Nshimiyimana.
Mutabazi yatsimbaraye kuri aho, abwira urukiko ko rwumva uruhande rumwe gusa, ariko urukiko rumusubiza ko icyo kimenyetso kizakurikizwa mu mwanzuro w’abacamanza.
Urubanza rwasubitse nyuma y’aho hari hagiye kurebwa ubuhamya mu mashusho n’amajwi ubushinjacyaha buvuga ko bwafashe Nshimiyimana asobanura ibijyanye n’ibirego akurikiranweho.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gicurasi urubanza ruzakomeza mu gitondo saa mbiri harebwa iyo video, nyuma iburanisha rikomeze.
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Aba bagabo iyo mbabonye nibuka umugani w’ikinyarwanda “”KUBA MU MAZI ABIRA””
URIYA MUGABO NINTWARI PE… ARATA IGIHE CYE SE NGO ARIREGURA AYOBEWE KO YAKATIWE MBERE YO “GUSHIMITWA”
Aba bana barabatera umwaku mwa bacamanza mwe …!! Muzabazira!!
Ese nimpamvuki Kizito Mihigo nabagenzibe BO BATAJYA BIKOZA UYU MWAMBARO WABAGORORWA ???
Mbabaze we Kizito nabagenzi be buriya babambitse irose kuko bamanutse nabo bafungiye muri gereza ahari ya 1930 cg kimironko abo rero bo bafungirwa muri gereza ya gisirikare niyo myenda yabo isa vert.Ndashaka kugira icyo nongera kuwavuze ngo bazabatera umwaku. Mbese niba bari abere kuki bahunze igihugu bakajya mubindi bihugu kenshi umuntu uhunga nuko aba afite icyo ahunga yishinja ndasaba abantu basoma iyi nkuru kujya mwihangana mukareba ukuri aho kugendera kumarangamutima, mbese gutoroka igisirikare si icyaha? ibindi byose bashinjwa kuki mubyita ko ataribyo kandi ibimenyetso bihari kuki se ntawundi wafashwe nuko aribo bantu bari bakomeye mujye mugirira igihugu cyanyu ikizere aho twavuye ntimuhazi koko? ahubwo nibasabe imbabazi nka Kizito wiyemerera byose akisabira imbabazi wenda atazihawe cg ngo agabanyirizwe igihano aho niho twagayira ubucamanza ariko ubundi amakosa arahanirwa kandi uwayakoze ajye abyirengera ntakundi
Ni hatari kabisa aha abacamanza bakora ni ukuragiza umugenzo si ukubeshya jye hariya najye naba ikiduma aba batipe bazi ubwenge bazi amayeri yose bakoresha kugirango bemere icyaha kandi ko ntanibyahindura imyanzuro yu rukiko ba Kizito bo ntibamenye amakata bashiduka binazemo
Guhunga si icyaha kuko na Yezu yarahunze! Ahubwo biratangaje kujya kwiba impunzi yaguhunze ukaza kuyicira urubanza rufifitse nkuru!
Comments are closed.