Callixte Mbarushimana ntakigegejwe imbere y’urukiko uyu munsi
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye rwasubitse urubanza Callixte Mbarushimana, yagombaga kumenyeshwa ibyaha ashinjwa kuri uyu wa gatatu.
Uru rubanza rwimuriwe ku itariki ya 16 Nzeri 2011, nkuko AFP ibitangaza. Impanvu zateye urukiko gusubika uru rubaza, ngo ni ukwanga kubangamira itangwa ry’amakuru.
Mu rubanza Callixte Mbarushimana yari kuba ahagarariwe n’abacamanza batatu, aribo Cuno Tarfusser, Sanji Mmasenono Monageng, na Sylvia Steiner.
Mbarushimana aregwa ibyaha byibasiye inyoko muntu, n’ibindi byaha by’intambara bigera kuri bitandatu, yakoreye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, mu mwaka wa 2009.
Muri ibyo byaha aregwa, haririmo iyica rubozo, gufata abari n’abategarugori ku ngufu, ibikorwa bya kinyamaswa n’ibindi byaha byose byibasiye inyoko muntu.
Uyu mbarushimana yafashwe mu mwaka ushize mu kwezi kwa cumi, aho yabaga mu Bufaransa, nk’impunzi ya politiki kuva muri 2002. Yaje gushyikirizwa urukiko mpana byaha mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka.
Emmanuel Nshimiyimana
UM– USEKE.COM
1 Comment
abacongomani bakeneye ubutabera vuba rwose,kuko aho biriya byihebe bigeze abacongomani hari hakwiye kugira igikorwa ngo abafite uruhar muri biriya byaha bahanwe
Comments are closed.