Digiqole ad

California: Ishusho ya Bikiramariya imaze iminsi isuka amarira!

 California: Ishusho ya Bikiramariya imaze iminsi isuka amarira!

Hashize imyaka icumi umugore witwa Maria Cardenas wo muri Leta ya California ahawe ishusho ya Bikirimariya nk’impano y’umunsi mukuru w’ababyeyi. Iyi shusho hashize iminsi itangiye gusuka amarira.

Babonye imaze igihe kinini irira bateretseho ikirahure kigwamo amarira
Babonye imaze igihe kinini irira bateretseho ikirahure kigwamo amarira

Uyu mugore utuye mu gace ka Fresno muri California yabwiye KFSN-TV ko umuryango we ibi ubibona nk’igitangaza cy’Imana.

Maria Cardenas avuga ko iyi shusho yatangiye kurira hashize umwaka n’igice ubwo mubyara we witwa Jessie Lopez yari yishwe. Kuva icyo gihe ngo irarira ubundi ntirire, byatumye abantu benshi bamugenderera barimo abizera bagasaba Bikiramariya kubasabira ku Mana, ndetse n’abapadiri.

KSFN-TV yasuye urugo rwa Maria Cardenas nayo ibona koko iyi shusho irashokaho amarira ava ku maso. Ivuga ko ari amarira ameze nk’amavuta ahumura nk’indabo, uko amarira amwe ashotse, nyuma y’akanya andi nayo arikusanya agashooka ku matama.

Iyi nkuru muri iki cyumweru yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe bemeza ko iki ari igitangaza cy’Imana, abandi bakabiseka ko nta kuri kubirimo.

Mu myaka ishize henshi hagiye humvikana amashusho nk’aya arira, amwe anarira amaraso.

Mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize muri Philippines havuzwe ishusho ya Bikiramariya yarize amaraso nk’uko byatangajwe na CBN News.

Muri Malaysia naho umwaka ushize ishusho nk’iyi ngo yararize, ubundi iraseka ndetse nyuma itangira gukura nk’umuntu nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyaho The Star Online.

Hamwe na hamwe nko mu Buhinde ariko mu 2012 byagaragaye ko amazi yari yiswe ‘matagatifu’ yamanukaga mu maso mu ishusho ya Yezu yari amazi yari yaraheze mu buryo bwo kuyayobora ubwo bayubakaga.

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Amen .erega ntacyo Imana idakora ngo itubwire ko tugomba kwihana ariko kuvunira ibiti mu matwi ngo mutahe.BM mubyeyi utabara abakristu,udusabire!

    • Bikira Mariya niba ari we ukwiye kudusabira byakumvikana ariko ntitwasabirwa n’amashusho; ibyo ni ubuyobe! Ikindi kandi ibi byo kuvuga ngo amashusho ya BM ararira tubyitondere kuko hashobora kuba harimo amayeri menshi, kuko abakora aya mashusho bashobora gupfunyika ama Produits y’amavuta cg y’amaraso ndetse n’amazi mu mutwe wa bene ariya mashusho, nyuma mu buryo bwa Haute Technologie bagakora ku buryo ba programma ayo ma Produits agasohokera mu maso y’ayo mashusho mu gihe runaka, maze isi yose igahurura ngo BM yarize nyamara bya he byo kajya! Bikira Mariya yibereye ahe naho abamubumbabumbira mu mashusho n’abayapfukamira bakayaramya bose bazahwana na yo!!

      • NI INDE WAKUBWIYE KO BAPFUKMIRA AMASHUSHO bGENGE WE?KUBA UDAHUJE UKWEMERA N’UMUNTU NTIBIKABE IMPAMVU YO KUMUCIRA URUBANZA UZABANZE UMENYE IMPAMVU YABYO APANA GUSHINGIRA UKO UBIBONA NUKO WEMERA ,BANZA UBAZE USOBANUKIRWE,NIBA HARI NABAKORA UBWO BURYO BWA TECHNOLOGIE IMANA IZABIBABAZA,SABA IMANA IGUHE IKIMENYETSO KURI IBYO BINTU KANDI IZABIKORA.HARI ABAPINGAGA BIKIRA MARIYA BASIGAYE BAMWEMERA KANDI ATARI ABAGATURIKA

    • Ihorere MAMA. wihogora isi yararangiye ubu tugeze aho umwana arira nyina ntiyunve . none ko urira uri umubyeyi uzahozwanande ko abana bubu hafi yabose bahugiye kuri what s up barahuze ma bazahuguka wahindikiye . ubwo nyine uzaba yonsa azifuza kuba yarabaye ingumba , kristo nawe yarebye yeruzaremu arangije ararira . yeah iyo bamenya nyine icyari kubakiza , ubuze uko agira agwa neza , nubwo urira uko urira niko baseka ubagirire ibambe ntubahunze amaso . kuba uririra muri U S A. birashoboka ko only a few people trust in GOD there. ariko kandi if GOD trust more there . byaba ari amahire naho ubundi ahhaa . abanyarwanda warababwiye nanubu ntibarunva .warababwiye uti nimusenge kugira ngo igihugu cyanyu kitagwa murwobo . abanyamerika benshi bo bahuza head phone mumatwi niba uririra muri america ushobora kuba ubakunda . wirira wihogora kunda ugukunda kuko uwo ukunda ashobora kuba yikundira abandi , ariko kandi urukundo ninkindwara yumutima buriya nyine niba ubakunda urabakunda kandi gukunda nibyiza kuko IMANA ari urukundo . biroroshye gukundwa ariko gukunda birakomeye ma . iyaba warufite za billion abakunzi ntiwabona aho ubashyira none se ko uzi ko uri umukene warangiza ukaririra mugihugu cyabaherwe ubwo ntucurangira abahetsi , byunvuhore yaravuze ati mbabarira hoza umwana wibuke ko uri umubyeyi kandi wunve icyo usabwa mbabarira hoza umwana . none ko urira uri umubyeyi uragira ngo ngire nte . umunyarwanda yararirimbye ati reka nihoreze umwana reka nihoreze ikibondo . azahozwa nande se nintamuhoza . azahozande se nadahozwa aziga guhoza ate se natabitozwa . niba ari ukuri koko ko uri kuririra muri U S A . ushobora kuba ubakunda ushobora kuba ubafatiye iryiburyo . bishobake ko IMANA yaba yarabarakariye ukaba ubatakambira . nimucyo twese abanyamerika nabanyarwanda turirimbe idirimbo ya samputu tugarukire IMANA

  • Nyamara iyo uyu mubyeyi bibaye gutya muzajye mwitonda.
    Mu rawanda byarabaye ngo abakobwa bahanzweho,
    none umva n’amerika. Nzaba numva

  • ngushimiye inama utanze niyukuri pe. kandi abantu basobanukirwe neza ko Satani afite amayeri menshi yo kuyobya abantu. byanashoboka ko satani yakoresha amashusho yibumba,ibyuma, ibyondo,ayibiti yabikiramariya kurira amaraso kugirango abizera barusheho gusenga ibigirwamana nkoibihe bya BAAl nayo yari ibibumbano byariraga bikanavuga. ariko c ibaze nawe Ibumba, icyuma kukiramya ngo Niko cyarize. ubuyobe gusa no gusenga Satani harimo no kwamamaza ububashabwe. ibyobyose nababyemera bizashirira mu muriro wamazuku

  • Ariko bakristo bavandimwe mwakongereye akabaraga mukabwira abantu bagahugukira gusoma bibiliya yera cg ntagatifu mu iyimukamisiri(kuva)igice cya 20 kuva ku murongo wa 3 kugeza ku wa 6 maze bakava mu mwijima wa satani. Birababaje guhunga ukuri umuntu muzima agakurikiza inyigisho z’abantu buntu zihabanya n’iza Data wa Twese. Ni musome ijambo rya Nyagasani hanyuma mureke gusenga abantu kuko Bikira Mariya atari IMANA ahubwo ari umuntu uretse ko ahebuje abandi bagore bose umugisha. Twese turamwubaha cyane ariko ntidukwiye kumuramya, kumusenga cyangwa kumusaba kuko uwo dusaba ari IMANA Rurema mu izina rya YESU KRISTO CG YEZU KRISTU.

  • Murenzi we ntabwo dusenga bikiramariya ahubwo turamwiyambaza kandi nabwo ugomba kubanza ugasobanukirwa nibyo kwiyambaza umuntu utakiriho. Ugomba kubanza ugasobanukirwa ubutwari yagize igihe yari kuri iyi isi ya rurema, kandi nawe ntagiye kure uziko hano mu Rwanda twagiye tugira intwali ubwo rero iyo ugiye kuyiyambaza haba hari impamvu nicyo ushaka kugeraho niba tugira intwali mumuco nyarwanda kuki tutagira intwali mukwemera kwacu kandi tukaba tugomba kuyisunga twisunga n’ibikorwa ndetse n’ubutwari yagize igihe yari hano kwisi kandi ntashidikanya Bikira Maria yabaye intwali igihe yari hano kwisi, ntampamvu izatubuza kumwemera ndetse no kumwizera

  • Ikindi utagomba kwirengagiza numvishe mubitekerezo byawe hari aho uduha imirongo ya Bible none se kera ntabizera cg abizerwa babagaho, ikindi ntaho wasomye ngo afata inkoni ayikubita urutare hanyuma, ruvubukamo amazi baranywa bashira inyota, nonese no muri urwo rutare bari bararubitsemo ayo mazi, nawe wiyise Mvugishukuri , Nuzajya ujya kuvuga Bikiramariya ujye wirinda kumugereranya n’ikigirwa mana, kuko kugira ishusho cyanga ifoto y’umuntu ukunda cg wakundaga nka mama wawe ukayireba ibinezaneza bikagusanga ndetse hari n’abazifata bakazirambika mugituza cyabo kumpamvu nyinshi, nibarero nikundira Bikiramariya bitewe n’uruhare agira mubuzima bwange bwa burimunsi birambabaza cyane kubona ujya kumuvuga ukamugerekaho ibigirwamana, rwose umbabarire ntimuzongere kumugereranya n’ibigirwamana rwose ndabinginze

    • Umubwije imvugo yumvikana yo kugira ifoto yuwo ukunda ntabwo iyo foto isimbura nyirayo ariko hari icyo bikubwura iyo uyibonye ,na BM nuko hari ibyo bitubwira tukamwiyambaza dufite ishusho cyangwa ntayo ,ariko iyo ufite ishusho byongerara intekerezo kumva vuba .
      Icyo nasaba ni ubworoherane kuko iyo umuntu atarasobanukirwa hari uko abona ibintu nuko abyumva uko aganda atera intambwe agenda abona ubujiji bwe ,urugero : Umwana wiga ikiburamwaka (gardienne )iyo umwigisha guteranya bafata akabuye ukongera akandi tukaba tubiri,yagera primaire bakandika 1+1 = 2 kuko hari aho agaze ,yagera secondaire akamenya ko habaho ni ikiromani 1 = I ,2= II,yagera kaminuza ukamenya ko muri ordinateur hari akamenyotso ukoraho ugateranya imibaremyinshi icyarimwe.Ibyo byose ni intera umuntu agenda akora mu buzima none se ushako umuntu wikinyoni yumva ibyo muri kaminuza ntibyakoroha mutware buhoro mu ntege nke z’ukwemera ashobora gutera intambwe cyangwa akaguma ari ikinyoni ntabizire kuko avuga ayibinyoni ,wowe uri kaminuza bana na buri wese mu kiciro cye kandi nawe ntucanganyukirwe ngo usubire mu binyoni kubera byakurushije gusakuza bireke bisakuze uko bikura bizagenda byumva ukuri

  • Njye Bikira Mariya ndamwemera ariko bitandukanye n’abandi.Ubundi abitwa abarokore bakagombye no kumuririmba nkintungane yabayeho Imana yahisemo akatubyarira umukiza mu byukuri yari intwari nkuko bible ibivuga.Ariko kandi nkunda kubwira aba catholiques ngo bajye bashishoza cyane.Twibaze gato ese Bikira Mariya na Yezu ni nde mukuru?Ubwo benshi baraje bambwire ngo ni Mariya.Ariko tukibagirwa ko ijambo ry’Imana ritwereka ko Yezu(jambo)yahozeho kandi ngo byose niwe wabiremye kandi niwe byose byaremewe.Aha niho ibanga riri Yezu yigize umuntu ariko yarariho mu yandi magambo niwe yaremye Bikira Mariya ari kumwe na Data wa twese(itangiriro ngo Tureme umuntu ase natwe).Muri make Yesu yaravuze ngo ni njye nzira nukuri n’ubugingo ntawujya kwa data ntamutwaye(nta intermediaire dukeneye kabisa usibye Yesu).Kenshi dutanga ingero zo mu isi za maman n’umwana biratandukanye kuko Yesu yabayeho Mariya atarabaho ariko BM tumufateho icyitegererezo kuko yitwaye neza .Murakoze tureke kugendera mu kigare

    • @Gigi, reka nguhe urugero rworoshye: Iyo tumurikiwe n’ukwezi, ntibituma tugenda nijoro tudasitara kubera ko dufitge urumuri? Urwo rumuri se ruba ari urw’ukwezi nyirizina si uruturuka ku zuba, ukwezi kukarutwoherereza nka miroir/mirror? Utazi ubumenyi bw’ikirere, ashobora kwibeshya ko ukwezi ari ko soko y’urumuri afite, kandi atari byo. Iryo zuba rizimye se cyangwa haramutse hari ikirikingirije ntirigere ku kwezi kwamurika ubwako se? Ese kumurika kwako bivuga ko kwatuboneshereza mu gihe hari ibihu mu kirere? Oya kuko n’izuba ubwaryo ibyo bihu hari ubwo birikingiriza ntiritugereho.

      Nawe fata Bikira Mariya nk’Ukwezi, Imana (na Yesu) n’umwuka wera ubafate nk’izuba, kuko na Yesu ubwe yasamwe ku bwa Roho Mutagatifu kugira ngo abone uko yinjira mu mateka y’abantu, anatangira umurimo we avuga ko Roho w’Imana amutwikiriye, anamumanukiraho igihe yabatizwaga… Revenons a nos moutons: Biriya bihu ubifate nka Satani cyangwa Sekibi n’ibigeragezo duhura na byo muri iyi si, urarushaho gusobanukirwa. Ariko nk’uko umwe mu bahanga mu by’iyobokamana yabivuze, uzagusobanurira iby’Imana ukumva wabyumvise, ujye umenya ko yakubwiye ikindi kitari Imana, kuko idashobora gukwirwa mu bwonko bwacu.

      Tekereza ufashe nka Hard Disk ya giga nka miliyoni, ugashaka kuyishyira kuri flash disk ya giga ebyiri. Byatanga iki? Uwitwa Saint Augustin ni we wigeze gutembera ku nyanja agerageza kumva iyobera ry’ubutatu butagatifu (le Pere, le Fils et le Saint Esprit), abona akana kariho kavomesha amazi y’inyanja agakombe gasuka mu kobo kacukuye mu mucanga. Arakabaza ati: uriho urakora iki ubwo? Kamubwira ko gashaka kuvidurira inyanja muri ka kobo kugeza ikamye. Undi aragaseka ati ubwo se urumva bishoboka? Nako karamubwira kati: Ibi nkora, ntaho bitaniye n’ibyo urimo nawe byo kugerageza kumvisha Imana ubwenge bwawe. Ni bwo yabonye ko ako yitaga akana ari intumwa y’Imana (twita umumalayika).

      Muri make, dukizwa no kwemera no kwizera, ntabwo dukizwa no kumviasha Imana ubwenge bwacu. Kandi twibuke ko na Satani yagiye ibwira Yesu inshuro nyinshi ko izi uwo ari we, imwiyama. None kumenya Imana byari biyimariye iki? Natwe hari ubwo tugwa muri uwo mutego, tubwira abantu ko tuzi Imana, ukagira ngo ni cyo cy’ingenzi. Ngayo nguko.

    • Aho Amashuli ni nde wababwiye ko iwabo wa Yezu aho mashyali abayo ngo wavuze mama kubera iki ari Njye wakurokoye ,wakuremye,ndakwitangira ,igitangaza cya mbere Yezu ubwe yamwibarije uko babyitwaramo cya nze se gukorwa ngo ni uko idée yavuye kuli Bikira Maliya umva njye mpisemo kdi nahisemo ko ambera Umubyeyi undi wese afite uburenganzira nataba mama we ubwo nyine murabyumva azamubera nyirabukwe ntacyo uhomba ni mwiza!

  • GIGI nyine arashaka kuba igihu gikingirije urumuri!

  • Nibarize Murenzi uvuga ngo dusome Bibiliya, mbese wowe uyisoma wambwira igitangaza cya mbere Yezu yakoze yarakibwirijwe nande? Ese ye ko yamuturaze ari kumusaraba kuki tutamuhesha ikuzo nkuko Imana nayo yarimuhesheje?

  • WOWE UTAMWEMERA NKUBAZE,UMUNTU AGUKUNZE AKANGA MAMA WAWE WAKWISHIMA?NI UMUBYEYI AKWIYE KURATWA!!!

Comments are closed.

en_USEnglish