CAF yemeje ko AmavubiU20 akomeza Uganda igasezererwa kubera amanyanga
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryemeje muri iki gitondo ko ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yabashije gukomeza mu majonjora y’igikombe cya Africa nyuma y’umwanzuro wa CAF ku kirego u Rwanda rwari rwatanze rurega Uganda.
FERWAFA yari yareze Uganda Hippos (yasezereye Amavubi U20 ku bitego 3 – 2 mu mikino yombi) ko yakinishije umukinnyi James Ahebwa umuzamu wa Uganda U20 kandi afite ibyangombwa bibiri.
Ibi byangombwa ngo harimo icy’ikipe y’igihugu kirimo ko yavutse tariki ya 19 Gicurasi 1996, nyamara ngo afite n’icyo yakiniyeho imikino ya CAF Champions League mu ikipe ye ya Vipers SC kiriho ko yavutse tariki ya 27 Werurwe 1997.
FERWAFA yatangaje ko CAF yanzuye ko u Rwanda ari rwo rukomeza kubera ishingiro ry’iki kirego.
Ubu Amavubi U20 atozwa na Kayiranga Baptiste arahita asubira mu mwiherero yitegure gukina n’ikipe ya Misiri U20 mu kiciro gikurikiyeho, bahatanira kujya mu gikombe cya Africa cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Gabon umwaka utaha.
Photo/Roben Ngabo/Umuseke
UM– USEKE.RW
4 Comments
That is good news
Amavubi Oyeeeee
ARIKO KUKI IBIHUGU BYA FURIKA BIKUNDA AMANYANGA NKAYA KOKO ?AYO NI AMAHIRWE YACU IMANA IZADUFASHE DUTSINDE MISIRI .
Oye rwanda mubatsinde tu 2 byamavubi 3bya uganda ubundi igacaho kubera amanyanga
Arikio bazajye bashakira qualification mu kibuga, izi zo mumpapuro ntaho zizabageza. N’ejobundi nanone mukongera mugasezererwa.
Comments are closed.