Digiqole ad

CACAFA: Amavubi vs Imisambi, amateka yerekana ko ari Dawidi na Goliyati

CECAFA ni irushanwa rishaje kurusha andi yose muri Africa. Rihuza ibihugu byo muri aka karere, ndetse rimwe na rimwe bigatumira inshuti zabyo (Zambia, Malawi, Zimbabwe…)

CECAFA yiswe gutya mu 1973, ubwo hashyirwagaho ubuyamabanga buhoraho bwo gutegura iri rushanwa. Gusa iri rushanwa rikaba ryaranakinwaga imyaka hafi 50 mbere ya 1973.

Iranzi Jean Claude ku ishoti yarekuriraga Soudan mu 1/2 cya Cecafa
Iranzi Jean Claude ku ishoti yarekuriraga Soudan mu 1/2 cya Cecafa

The Gossage Cup, uruganda rwambere rwakoraga amasabune muri aka karere, rwateguye irushanwa ruraryiyitirira, mu 1926 Kenya na Uganda zakinnye imikino ibiri, Kenya iba ariyo itsinda 2-1 cya Uganda.

Umwaka wakurikiyeho mu 1927, habaye impaka zaho bari bukinire, maze birangira batumvikanye ntiryaba. Imyaka yakurikiyeho muri 1928, 1929, 1930 kugeza mu 1946 Kenya na Uganda nizo zahuraga gusa, Uganda yiharira Kenya iyitsinda inshuro nyinshi.

Kuva mu 1947, Tanganyika na Zanzibar nazo ziyongereyemo, irushanwa ritangira gufata imbaraga, ndetse mu 1967 rihindurirwa izina ryitwa ‘East and Central African Senior Challenge Cup’. Bigeze mu 1973 bashinga Council of East and Central Africa Football Associations, CECAFA, ishingwa gutegura iri rushanwa buri mwaka.

Muri iki gihe cya Gossage Cup na Senior challenge cup, Uganda yegukanye iki gikombe inshuro 25, mu myaka 47 gusa, Imisambi ya Uganda yasaga niyihariye iri rushanwa.

Mu 1973, irushanwa rimaze kuba CECAFA, Malawi, Zambia na  Zimbabwe zinjijwe mu irushanwa mu 1975 nkibihugu byagaragazaga ubushake.

Haciye imyaka 15 basanga ibi bihugu ntibikwiye kubamo kuko bitabarizwa muri East Africa, babyemerera kujya bitumirwa nk’inshuti za CECAFA, cyane ko Zambia yo yanaryakiriye mu 1975.

Soudan, Ethiopia, Rwanda, Burundi byagiye byiyongeramo nk’ibihugu byo mukarere, umurindi waryo urakomera, amafaranga ariyongera, abarikurikira nabo baba benshi. Ubukeba nabwo buravuka.

Mu 1999, CECAFA yasabye u Rwanda, rwinjiyemo bwambere mu 1995, kuryakira, Rwanda A na Rwanda B zihagararira u Rwanda.

Rwanda B y’umutoza Nando Vacalero n’abakinnyi nka Ntare Fredy,Ndindri Mugaruka, Nshizirungu Hubert bitaga bebe, Munyaneza Juma, Gishweka Faustin, myugariro Mupindi Yves, nyakwigendera Ishimwe Claude, Mulonda JP, Ashraf Kadubiri ndetse, Jean Marie Ntagwabira n’abandi bahesha ishema u Rwanda ryo gutwara igikombe cyambere mpuzamahanga gikomeye.

Muri iki gihe, ubukeba bw’u Rwanda n’igihangange muri CECAFA Uganda bwari bumaze iminsi buvutse mu 1995, u Rwanda rukinjira muri CACAFA rwanganyije na Uganda 0-0.

Imibanire y’ibihugu byombi ubusanzwe by’inshuti, yarimo agatotsi muri iyi myaka, aho Uganda ihuriye n’u Rwanda mu kibuga ibyatsi bikahababarira.

Kuri uyu wa gatandatu Amavubi y’u Rwanda aracakirana n’Imisambi y’u Rwanda

Emmanuel Okwi rutahizamu wa Uganda afite ibitego 4
Emmanuel Okwi rutahizamu wa Uganda afite ibitego 4

Ibihugu bibanye neza, abaturage bahahirana, abayobozi b’inshuti,  by’umwihariko, iyi week end ubwo aya makipe akina, President  Paul Kagame, biteganyijwe ko aba ari i Kampala.

Birashoboka ko yawurebana na Museveni. Dore ko kuri twitter ye President Kagame kuri uyu wa kane yanditse ko ashimishijwe no kuba Amavubi atsinze Soudan, umukino yariho areba nkuko yabyanditse.

Uganda Cranes, igihangange cy’ibikombe 22 bya Gossage cup, 3 bya Senior challenge cup na 11 bya Cecafa championaship irahangana n’u Rwanda, rwageze muri Cecafa mu 1995, rukayitwara inshuro imwe gusa, amateka yerekana ko ari Dawidi na Goliati.

Muri cecafa gusa, Imisambi n’amavubi bimaze gukina inshuro 12, banganyije inshuro 2 zonyine. Amavubi yadwinze Imisambi ishuro 3,  Imisambi yo itsinda Amavubi inshuro 7 zose.

By’umwihariko muri CECAFA 6 ziheruka u Rwanda ntiruratsinda Uganda. Ku rupapuro, Imisambi wayiha amahirwe menshi.

Uretse iby’amateka, Amavubi ya Micho ahagaze neza muri CECAFA, ntaratsindwa umukino n’umwe kugeza ku mukino wanyuma, habe yemwe no kunganya.

Uganda yo, yatsitaye imbere y’Intambamurugamba (Burundi) ubwo batsindaga Imisambi ya Boby Williamson 1-0, inazamuka mu itsinda B ari iya kabiri.

Imwe mu mikino yahije Amavubi n’Imisambi muri CECAFA kuva u Rwanda rwajyamo mu 1995 ni iyi:

26-11-1995 Uganda       0-0 Rwanda

31- 7-1999 Rwanda A     1-0 Uganda (1/4 igitego cya Jean Paul bitaga Raro)

29-11-2000 Uganda A     3-1 Rwanda (Demi final i Kampala)

18-12-2001 Rwanda A     3-2 Uganda

6-12-2002 Uganda       2-1 Rwanda

14-12-2002 Uganda       1-2 Rwanda (uwanya wa gatatu ibitego bya Abdul Sibomana, Aziz Baliwuza)

10-12-2003 Uganda       2-0 Rwanda (final i Khartoum)

30-11-2006 Rwanda       0-1 Uganda

10-12-2006 Rwanda       0-0 Uganda        [4-2 pen] (umwanya wa gatatu muri Ethiopia)

11-12-2007 Rwanda       0-2 Uganda (I Dar es salaam)

1- 1-2009 Uganda       4-0 Rwanda (I Kampala)

13-12-2009 Uganda       2-0 Rwanda (kuri Final i Nairobi)

Uganda n’u Rwanda bamaze guhurira kuri Final ebyiri za CECECAFA, 2003 n’Ukuboza 2009,  Uganda yazitsinze zose ku bitego 2 kubusa buri mukino.

Kuri uyu wa gatandatu saa  haraca uwambaye.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM 

en_USEnglish