Digiqole ad

Byimana: Abarokotse barishimira ko imibiri y’ababo itagishyinguye habi

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, baravuga bashimishijwe cyane no kuba ababo bashyinguye mu rwibutso rutunganyije neza.

Urwibutso rwa Byimana mbere rwari rwubakishije imiyenzi ubu rwazengurukishijwe amatafari
Urwibutso rwa Byimana mbere rwari rwubakishije imiyenzi ubu rwazengurukishijwe amatafari

Abarokotse bo muri uyu murenge wa Byimana, batangaje ibi nyuma y’igihe kinini bavuga ko bababazwa n’urwibutso rushyinguyemo ababo rudatunganyije neza.

Imirimo yo gutunganya uru rwibutso yakozwe muri icyi cyumweru cy’icyunamo aho rwavuguruwe rugakurwaho imiyenzi rukazengurutswa urukuta rw’amatafali ndetse rukavugururwa n’ahandi.

Imirimo yo kuvugurura uru rwibutso yatwaye akayabo ka miliyoni ebyiri n’ibihumbi maganane y’amafaranga y’u Rwanda, harimo angana na miliyoni imwe yatanzwe n’akarere ka Ruhango andi akaba yaratazwe n’abatuye mu murenge wa Byimana bafatanyije n’abahavuka batahaba.

Igitekerezo cyo gusana uru rwibutso, cyafashwe kinashimangirwa mu nama yahuje ubuyobozi bw’umurenge wa Byimana n’abavuka muri uyu murenge batahaba tariki yabaye kuwa 24 Gashyantare 2013 mu mujyi wa Kigali.

Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana Nahayo Jean Marie, avuga ko imirimo yo gusana uru rwibutso yakozwe vuba cyane kugira ngo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi badakomeza guheranwa n’agahinda k’ababo bashyinguwe ahantu habi.

Gusa n’ubwo uru rwibutso rumaze gushyirwaho urukuta rw’amabuye, ngo hari indi mirimo igikenewe kugira ngo rumere neza kurushaho.

Mu mirimo isigaye gukorwa harimo nko gushyira amakaro imbere ahashyinguye no guhoma inkuta n’igisenge no gutunganya imbere ahashyinguye bizatwara amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400, gusubiramo “pavement” yo hejuru kuri “dale” izatwara ibihumbi 450, gukora inyubako ifite igisenge gitwikira ahashyinguye bizwatara miliyoni 8 na kubaka icyumba cya kabiri cyo gushyinguramo kizatwara miliyoni 3.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish