Digiqole ad

By’agateganyo, Abanyarwanda bazatora ubu ni 6 888 592

 By’agateganyo, Abanyarwanda bazatora ubu ni 6 888 592

Abanyarwanda baheruka mu gikorwa cy’amatora rusange mu 2015 aho batoye kuri 98% bemeza ivugurura ry’Itegeko Nshinga

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje kuri uyu mugoroba ko kuri listi y’itora by’agateganyo ubu hariho abanyarwanda 6 888 592 nubwo hakiri abakiyongera kuri uru rutonde. Biteganyijwe ko abari mu Rwanda bazatorera mu  biro by’itora bigera ku bihumbi 16 hari indorerezo 307 (zimaze kwiyandikisha) zirimo 31 zo mu mahanga.

Abanyarwanda baheruka mu gikorwa cy'amatora rusange mu 2015 aho batoye kuri 98% bemeza ivugurura ry'Itegeko Nshinga
Abanyarwanda baheruka mu gikorwa cy’amatora rusange mu 2015 aho batoye kuri 98% bemeza ivugurura ry’Itegeko Nshinga

Prof Kalisa Mbanda uyobora Komisiyo y’amatora yavuze ko indorerezi z’amatora zizakorera mu turere ziyandikishijemo. Indorerezi zishaka gukurikirana amatora ziracyemerewe kwiyandikisha kugera tariki 03 Kanama.

Kwiyamamaza bitarangira kuri uyu wa gatanu, abakandida batatu bari kwiyamamaza ngo bemerewe kumanika amatangazo kubyapa byabugenewe, gukoresha ibitambaro byanditseho amagambo yo kwamamaza, gutanga amabaruwa n’inyandiko zigenewe abantu benshi, gukoresha inama mbwirwaruhame n’ibiganiro, gukoresha itangazamakuru, ibiganiro mpaka  ndetse n’ubundi buryo bwose butanyuranyijwe n’amategeko.

Komisiyo y’amatora ivugako mu gihe cyo kwiyamamaza abakandida bose bagomba kuzahabwa amahirwe angana cyane cyane ku bitangazamakuru bya Leta.

Mu gihe cyo kwiyamamaza abakandida ntibemerewe gukoresha umutungo wa Leta mu bikorwa byo kwiyamamaza kandi umukandida ntiyemerewe kwiyamamaza asebya umukandida mugenzi we

Ibikorwa byo kwiyamamaza ngo si ngombwa ko bihagarika imirimo y’ubucuruzi cyangwa ibindi bikorwa by’imibereho y’abaturage, abaturage ngo nibo bagomba kugira ishyaka ryo kujya kumva imigabo n’imigambi y’abakandida.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nibagire vuba twigire munzibacyuho.Gusa ijambo inzibacyuho sinzi aho icyo cyuho bakivanye.

Comments are closed.

en_USEnglish