Digiqole ad

Byaba ari byo ko umukinnyi Samuel Eto’o arimo kwihakana umwana we?

Muri iyi minsi Rutahizamu Samuel Eto’o yavugishaga isi yose kubera ubuhanga bwe mukureba izamu, bikubitiyeho yuko ariwe mukinnyi mu isi nzima uhembwa akayabo muri ruhago izina rye riba indirimbo dore yuko nyuma yokugurwa n’ ikipe yo mu Burusiya yitwa ANZHI y’ umuherwe ucukura gaz witwa  Suleyman Kerikov.
Samuel  ETO'O
Samuel ETO'O

Uyu Eto’o yaguzwe miliyoni 22 zaje kujyera kuri 27 dushyizemo bonus maze nawe kubwe akemera guhembwa milioni 20 zisukuye zitezwe nazo kuzazamuka mu gihe kizaza. Mukwinjira mu mateka ya ruhago nk’ umukinnyi usendereza umufuka we yanditsweho byinshi kandi bimurata, ariko ubu noneho hajemo agatotsi  kuko ngo uko yemeza igitego si ko yemeza umwana abyaye.

Aha arashyirwa mu majwi n’ umukobwa w’ umutaliyanikazi uturuka Sardegne amurega ko yanze kwemera umwana babyaranye nyuma y’ umubano wa rwihishwa. Uyu mukobwa utavugwa izina rye ariko waje kubitangaza mu kiganiro kitwa DOMENICA CINQUE  gica kuri television yo mu butaliyani yemeje yuko bamaranye amezi 7 bagatandukana amaze kumenya yuko Samuel Etò yaba amuca inyuma ariko aza kumenya yuko yasigaye amutwitiye umwana w’ umukobwa, ngo abimubwiye rutahizamu Eto’o amutera utwatsi amubwira yuko icyo yari kumufasha ari uko yavanamo inda, umukobwa nawe ahitamo gukomeza wenyine gushyika amubyaye.
Uyu munyasardegne kazi akomeza avuga yuko abyara uwo mwana ku munsi umwe hari n’undi mukobwa wari wabyariye Eto’0 umwana ariko akaza kwihakana uwo babyaranye kubera yuko yari umukobwa ahubwo akaza kwemera uwo wundi yabyaye ku wundi kuko yari umuhungu.
Uyu mutaliyanikazi arakomeza atakamba agira ati umwana wanjye Annie yakwishimira kumenya yuko se ari igihangange muri ruhago ariko Eto’o si uko abibona ahubwo ahitamo kubabaza ikibondo cye ati rwose ndashaka ko umwana wanjye yagira ise nka Eto nubwo byabayeho bibwiriranye.
Umukobwa arangiza agira ati ” Samuel Eto’o simwanga kuko yampaye impano irabagirana ariyo uyu mwana ariko nsigarana ikiniga iyo mbona yuko nteretse uyu mwana se nyakuri ati nizere yuko Eto’o yagaruka inyuma akamenya umwana we.
Iki kirego kikimara gutambuka cyanduza uyu rutahizamu kabuhariwe abantu bamwe bibaza impamvu Eto’o yaba yarakoze ibintu bimeze gutya kandi baramwemeraga nk’ umuntu wiyubaha abandi nabo ntibashire amakenga uyu mukobwa umushinja bavuga ko uyu mukobwa ari imitwe yaba yaramubyaye ku wundi munyafrika akamwitirira Eto’o.
Bati: “kuki abivuze ari uko Eto’o avuye muri iki gihugu cy’ ubutaliani?”  Icyo twakwibaza ese Samuel Eto’o azashyira yemere uyu mwana bavuga ko ari uwe? Tubitege amaso.
Emmanuel Musonera
Umuseke.com/ Milan  

6 Comments

  • AHA!!!!

  • Uru rubanza koko muri kumva atari urucabana? mubihugu nk’ibi byateye imbere ubundi ntibyakabaye bitera impaka nyinshi!!
    ADN testing niyo izarucyemura.

  • uriya mukobwa ntawakwizera ibyo avuga!!!

  • nonese ko mbona abimenyekanishije ari uko avutse yatwise amezi 2 cg n’9 nk’abandi. nibyo ntibagasebanye nabanze areke muganga abyemeze,ADN steting ibigaragaze.Abagore turabazi pe iyo bakurikiye cash.

  • eto.o ndamuzi ariyubaha ntiyabikora .

  • Bajye bareka gusebya bumvise akayabo k’amafranga agiye guhembwa none baatngiye kumusebya,kuki atamureze mbere akiri muri kiriya gihugu abakobwa bakunda kugira umutendo wogusebya abakinnyi nkuriya,Picture yo wayitirira ibyo ushaka byose ukayandikaho uko ushaka hariya se yari murukiko?

Comments are closed.

en_USEnglish