Digiqole ad

Bya gicuti, Rayon itsinze 4 – 1 Pépinière FC itozwa na Kayiranaga

 Bya gicuti, Rayon itsinze 4 – 1 Pépinière FC itozwa na Kayiranaga

Myugariro wa Rayon sports wavuye muri SunRise Ishimwe Issa Zapi arwanira umupira na Munyabuhoro Djuma watsinze igitego cya Pépinière FC

Amakipe akomeje kwitegura shampiyona ya 2016-17 izatangira mu Ukwakira, amakipe ari gukina imikino ya gicuti. Kuri uyu wa kane Rayon sports yatsinze Pepiniere FC itozwa na Kayiranga Baptiste 4-1.

Myugariro wa Rayon sports wavuye muri SunRise Ishimwe Issa Zapi arwanira umupira na Munyabuhoro Djuma watsinze igitego cya Pépinière FC
Myugariro wa Rayon sports wavuye muri SunRise Ishimwe Issa Zapi arwanira umupira na Munyabuhoro Djuma watsinze igitego cya Pépinière FC

Kuri stade de l’Amitie ku Mumena niho habereye uyu mukino wa gicuti wahuje Rayon sports na Pépinière FC yatwaye igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri.

Iyi kipe itozwa na Kayiranga Jean Baptiste yaje muri uyu mukino nta bakinnyi bafite amazina akomeye bafite, kandi nk’uko uyu mutoza yabitangarije Umuseke ngo intego yabo ni ukuzamura abasore benshi bafite impano.

Rayon Sports itozwa na Masudi Djuma yabonye umwanya wo gukinisha abakinnyi bashya nk’ umunyezamu Evariste Mutuyimana wavuye muri Sofapaka yo muri Kenya, Senyange Yvan wavuye muri Gicumbi FC, Ishimwe Issa Zapi wavuye muri SunRise FC, Mutsinzi Ange Jimmy wavuye muri Muhanga, Nova Bayama wavuye muri Mukura, Lomami Frank wavuye muri Musanze na Moussa Camara wavuye muri AS Kasserine yo muri Tunisia.

Uyu mukino watangiye saa mbiri za mugitondo, amakipe yombi yaje yambaye imyenda isa ubururu, ariko kuko wari uwa gicuti, abatoza bombi bumvikanye ko Pépinière FC yambara ‘chausible’.

Umukino watangiye abasore ba Kayiranga biganjemo abakiri bato bagaragaza ko bamenyeranye kurusha Rayon sports, byatumye banabona igitego ku munota wa cyenda (9) w’umukino, ku makosa ya Senyange Yvan, wasubije umupira ugenda buhoro ku munyenzamu Mutuyimana Evariste, bituma Munyabuhoro Djuma wa Pépinière FC awubatanga, afungura amazamu.

Iminota 20 ya mbere Nova Bayama Muhire Kevin na Fabrice Mugheni ba Rayon  sports batakazaga imipira myinshi, bigatuma Pépinière FC isatira cyane ariko ba myugariro Mutsinzi Ange Jimmy na Ndahiro Samedi (uri mu igeragezwa) bari mu mutima wa ba myugariro bakitwara neza.

Ku munota wa 40 nibwo Rayon sports yabonye igitego cyo kwishyura, gitsinzwe na Fabrice Mugheni, ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina.

Manishimwe Djabel niwe wari kapiteni wa Rayon sports
Manishimwe Djabel niwe wari kapiteni wa Rayon sports

Mu gice cya kabiri, Masudi Djuma na Nshimiyimana Maurice Maso umwungirije basimbuje, Muhire Kevin aha umwanya Niyonzima Olivier Sefu, Nova Bayama asimburwa na Nsengiyumva Moustafa, Senyange Yvan asiburwa na Eric Irambona, na Mugisha Francois afata umwanya wa Ndahiro Samedi.

Izi mpinduka zatumye ikipe ya Kayiranga itangira kunanirwa, Rayon sports ikomeza gusatira cyane. Ku munota wa 56 Irambona Eric yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon sports, ku ishoti yatereye hagati mukibuga asanga Ahishakiye Heritier warindiraga Pépinière FC yasohotse.

Stade Umumena yarimo abafana benshi, bategeje iminota 70 ngo Moussa Camara, rutahizamu mushya wa Rayon sports abonere Rayon sports igitego cya gatatu.

Uyu musore wigaragaje muri uyu mukino, yahawe umupira na Manishimwe Djabel wari kapiteni wa Rayon sports muri uyu mukino.

Mu minota 20 ya nyuma y’umukino abatoza bombi bahinduye abakinnyi bakoreshaga, bongeramo abari mu igeragezwa batarahabwa amasezerano.

Byatumye Habyarimana Faustin bita Pendo uri mu igeragezwa muri Rayon sports wavuye muri Etincelle ayitsindira igitego cya kane.

Nyuma y’uyu mukino abatoza bombi Masudi Djuma na Kayiranga JB bavuze ko bishimiye uyu mukino, kuko uberetse ubushobozi bw’abakinnyi bashya baguzwe.

Bashyize moto zabo ku ruhande bishyura 500frw bareba umukino wa gicuti
Bashyize moto zabo ku ruhande bishyura 500frw bareba umukino wa gicuti
Kayiranga Baptiste watoje Rayon sports, ubu niwe utoza Pépinière FC
Kayiranga Baptiste watoje Rayon sports, ubu niwe utoza Pépinière FC
Kayiranga ufite agapapuro n'ikaramu arareba uko abana be bitwara
Kayiranga ufite agapapuro n’ikaramu arareba uko abana be bitwara
Lomami Frank ari mu bakinnyi bashya ba Rayon sports bigaragaje muri uyu mukino
Lomami Frank ari mu bakinnyi bashya ba Rayon sports bigaragaje muri uyu mukino
Manishimwe Djabel watanze umupira wavuyemo igitego cya gatatu
Manishimwe Djabel watanze umupira wavuyemo igitego cya gatatu
Masudi Djuma yarebaga uko abakinnyi bashya bakina
Masudi Djuma yarebaga uko abakinnyi bashya bakina
Yashimiye abakinnyi be biganjemo abakiri bato uko bitwaye mu gice cya mbere
Yashimiye abakinnyi be biganjemo abakiri bato uko bitwaye mu gice cya mbere
Masudi we ntiyishimiye uko abasore be bitwaraga mu gice cya mbere
Masudi we ntiyishimiye uko abasore be bitwaraga mu gice cya mbere
Moussa Camara niwe watsinze igitego cya gatatu
Moussa Camara niwe watsinze igitego cya gatatu
Moussa Camara yitwaye neza muri uyu mukino
Moussa Camara yitwaye neza muri uyu mukino
Umunyezamu mushya wa Rayon sports Mutuyimana Evariste wavuye muri Sofapaka, yakinnye umukino wa mbere
Umunyezamu mushya wa Rayon sports Mutuyimana Evariste wavuye muri Sofapaka, yakinnye umukino wa mbere

Roben  NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ngaho babandi nabo bazatumire umukino muri aya masaha turebe ko babona abaza kubareba ra? naho batakwishyuza. Keretse babandi bazana kubareba ku gahato kuko baba bari mu kazi n’ubundi. Rayonsport Oyeeeeeeeeeeeee.

  • murakoze cyane kuhatubera muri abantu babagabo

    courage

  • nenese bareka gukora akazi ko mu bureau bakaza kuwureba nabo baje aho nuko bagakorera mu muhanda. hahahha namwe ngo mwakinye mutumire AS V club ibereke mureke izo nza vumba

    • ARIKO KUKI MUHORA MUTERANA AMAGAMBO MUGEZE KU NTEGO MWIFURIZA IKIPE YANYU N’ABANDI BAKAYIGERAHO NTIBYARUSHAHO KUBA BYIZA NA CHAMPIONNAT YACU IGATERA IMBERE. MUREKE IBITEKEREZO BIRI HASI MUTANGE IBITEKEREZO BYUBAKA

Comments are closed.

en_USEnglish