Digiqole ad

Bwa mbere u Rwanda rugiye kurushanwa muri MISS WORLD

 Bwa mbere u Rwanda rugiye kurushanwa muri MISS WORLD

Miss Rwanda 2016 Jolly Mutesi

Mu myaka 65 iri rushanwa rimaze ribaho, nibwo bwa mbere u Rwanda rugiye guhagararirwa, Miss Jolly Mutesi azaruhagararira muri Miss World 2016 nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iri rushanwa.

Mutesi Jolly azahagararira u Rwanda ku nshuro ya mbere ruje muri aya marushanwa
Mutesi Jolly azahagararira u Rwanda ku nshuro ya mbere ruje muri aya marushanwa

Ibihugu bibiri bishya bigiye kwinjira muri iri rushanwa bwa mbere ni u Rwanda na Bangladesh.

U Rwanda ruzahagararirwa na Nyampinga warwo uriho ubu nk’uko bitangazwa n’uru rubuga, ndetse ngo uzaruhagararira yatangiye kwitegura.

Iri rushanwa rizaba mu mpera z’uyu mwaka.

Jolly Mutesi w’imyaka 19 watowe nka Miss Rwanda 2016 mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka niwe uzitabira iri rushanwa.

Mireia Lalaguna wo muri Espagne niwe uheruka kuba Miss World 2015 mu irushanwa ryabereye ahitwa Sanya mu Bushinwa.

Miss World niryo rushanwa ry’ubwiza rimaze igihe kinini kurusha andi yose abaho ku Isi. Ryatangirye mu Bwongereza mu 1951, rihangana n’andi marushanwa nk’aya yitwa Miss Universe na Miss Earth.

Uko ari atatu akaba ari amarushwa y’ubwiza avugwa cyane ku isi akagaragara henshi.

Mu myaka 65 ishize abanyafrica bane gusa nibo baryegukanye; Antigone Costanda wo mu Misiri mu 1954, Agbani Darego wo muri Nigeria mu 2001 na Rolene Strauss wo muri South Africa mu 2014.

Jolly Mutesi niwe uzahagararira u Rwanda
Jolly Mutesi niwe uzahagararira u Rwanda

Kuva yatorwa mu kwa kabiri, Miss Rwanda 2016 amaze kugaragara mu bikorwa binyuranye byo gufasha urubyiruko, gusura impubyi n’ibindi

Ishimwe Kagame Dieudonné umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda ikanakurikirana ibikorwa by’uwatowe, yabwiye Umuseke ko kuba Miss Jolly agiye kwitabira MissWorld atari ishema kuri we gusa ahubwo ari ishema ku Rwanda no ku banyarwanda bose muri rusange.

Ati “Nibwo bwa mbere mu mateka u Rwanda ruba ruhagarariwe ni igitego dutsinze. Icyo navuga ni uko dukwiye gushyira hamwe tukazamushyigikira mu buryo bwose bushoboka akaba yazitwara neza”.

Miss Rwanda Jolly Mutesi yabwiye Umuseke ko kuba ariwe wanditse amateka bwa mbere Atari ububasha bwe, ahubwo ari urukundo abanyarwanda bagiye bamwereka.

Ngo kuba azaba atwaye ibendera ry’u Rwanda bisaba gushyigikirwa n’abanyarwanda kugira ngo azaruhagararire neza.

Mutesi ati “Ubu nibwo nkeneye imbaraga z’abanyarwanda kuko njyenyine sinabyishoboza”.

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Iyo hajyayo Doriane who is bilingual, uyu we ntazarusyaho. Impamvu mvuga ibyo ni uko icyongereza n’igifaransa ari amaturufu akomeye mu marushanwa menshi.

  • Doriane n,umuhanga. niwe mukobwa wambere n,abonye mu rwanda kuva aya marushanwa y,aba uvugana ubuhanga.ubona y,ifitiye icyizeye. nk,ibintu ubona b,imurimo atri ukwinginga. kandi ni na mwiza.

  • Doriane se nihe yagiye agatsinda!!!ahhhhhhhhhhh uransekeje kbsa!! ubuse we atangiye akacyiga ashyizeho umwete byagera decembre atabasha gusubiza ko uriya mwana arumuhanga kdi ko akiri muto!!naba na orore !! Doriane we ntanahamwe yasohotse ngo atsinde!!

  • @turkey iki ntabwo aricyo gihe cyo critisizing ahubwo nicyo gihe cyo gushyigikira Uyu mukobwa tutareba we gusa ahubwo tureba ishema ryigihugu cyacu.keep it up jolly tukurinyuma.

  • ARIKO TURKEY URUMVA UZATERIMBERE KUBERA AYOMATESHWA YOG– USEBANYA DORIANE SIMWANZE ARIKO NAWE HARAYO YAGIYEMO KUKO BYARI MUGIHE CYE SOO RERO REKA NA JOLLY NAWE AGERAGEZE AMAHIRWE KUKO NAWE ARASHOBOYE CYANE NUMUNYABWENGE CYANE NOMUKUVUGA ,KANDI NINISHEMA RYIGIHUGU KUKO NUBWAMBERE ,KANDI NOKURIKIGIHE NIHAKORA UBWIZA GUSA BABIFATANYA NUBWENGE

  • Ndibutsa umu nyamakuru ko UMUTESI ORAURE YAGIYE MURI NYAMPINGA WISI AKAHASIGA NAGASHYA, UWUTUMVA BASI ASOME. Abavuga ko yazanye igikombe..na JOLLY afite amahirwe atagiye kwishushanya nabandi ba nya afrika cg kwigana aba usa. Competion ni completion ariko nawe ahireho ake ku munota wa nyuma, cg abivuge abandi ba bimutware.

  • igifaransa niba ari abafaransa bazatora ubwo nawe urabyumva.

  • Uyu mwana ni umuhanga azaduhagararira neza, nta n’aho ahuriye na Doriane kuko aho yagiye hose yaranatsinzwe, nta buhanga bwe njye nigeze mbona rwose no mu marushanwa ya Miss Rwanda uyu mwana niwe kugez ubu wagaragaje ubuhanga, mwimuca intege.

  • Uzabishobora cyane. Ariko rero nizero ko witeguye kwambara bikini, atari aho ntuzajye kwanduranya rwose. Nkwipfurije amahirwe.

  • kabisa tukurinyuma..just make sure you perfect your part kandi you will pass we are very sure

  • Umva wamawanawe MUTESI itegure kuzagenda ukabunuza kumanywa yihangu ubundi igikope tukacyegukana naho ubundi niwizanisha amasoni uzataha uririmba urwo ubonye ubundi uze nawe uduserukire mwirushanwa Vanessa amazemo iminsi nawamaukunziwe.

  • ni mubi gusa

Comments are closed.

en_USEnglish