Digiqole ad

Bwa mbere u Rwanda rugiye kujya mu irushanwa “Big Brother Africa”

Guhera tariki 7 Nzeri 2014 abakunzi ba “Big Brother Africa” barongera kwihera ijisho uyu mukino w’imibanire y’abantu batandukanye mu nzu. Bwa mbere mu mateka u Rwanda rugiye guhagararirwa n’umuntu muri iri rushanwa.

Muri iri rushanwa ry'imibanire bagenda bavanamo abantu baba mu nzu kubera imyitwarire yabo
Muri iri rushanwa ry’imibanire bagenda bavanamo abantu baba mu nzu kubera imyitwarire yabo

Ni amarushanwa y’imibanire y’abantu bavuye mu bihugu bitandukanye bahurizwa mu nzu imwe bakabana hakazahembwa uwabaniye neza abandi akanashyigikirwa n’abareba iyo mibanire yabo kuri za Televiziyo .

Abatsinze iri rushanwa barushaho kugaragara kuri za Televiziyo, mu bitangazamakuru ndetse bakamenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga cyangwa za website,

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya cyenda rizitabirwa n’ibihugu 14 uvanyemo Angola yasimbujwe u Rwanda ruzaba rugiyemo bwa mbere nk’uko byemejwe n’abategura iri rushanwa.

Ibihugu bizaba bihagarariwe ubu ni Botswana, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Rwanda, South Africa, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

Kwinjira mu barushanwa byemerewe gusa ku barengeje imyaka 21 bafite ubwenegihugu bw’ibi bihugu.  Abashinzwe iri rushanwa bari gushakisha abantu babasha gususurutsa imbaga kandi bakunda Big Brother ndetse bavuga neza icyongereza nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’iri rushanwa .

Big Brother Africa ibera muri South Africa ari naho yatangiriye, igaca kuri televiziyo ya M-Net-Africa amasaha 24 kuri 24 berekana ubuzima bw’inkumi n’abasore baba bashyizwe hamwe ngo babane mu nzu imwe.

Yatangiye mu 2003 yitabirwa n’ibihugu 12 ku nshuro ya kane ibaye hongerwamo ibihugu bya Ethiopia na Mozambique, ku nshuro ya karindwi hongerwamo Liberia na Sierra Leone, ubu ku nshuro ya cyenda igiye kuba Angola yavuyemo hajyamo u Rwanda.

Big Brother Africa 2013 yabaga ku nshuro ya 8 yegukanywe na Dillish Mathews wo muri  Namibia wahise ahabwa igihembo cya $300 000 cash.

Irushanwa rya Big Brother Africa ku nshuri ya kabiri mu 2007 rygukanywe na Richard Dyle Bezuidenhout wo muri Tanzania.

Umushyushyarugamba akaba n’uwakoraga kuri Radio, umugande Gaetano Kaggwa iri rushanwa riba bwa mbere mu 2003 yegukanye umwanya wa kane mu bantu 12 bari baryitabiriye bwa mbere. Byatumye amenyekana cyane mu karere kurusha mbere.

Hari amakuru ataremezwa neza avuga ko abantu 28 aribo bazaba bahatana. Mu mpera z’ukwezi gutaha kwa gatandatu nibwo hazatangazwa abemerewe kwinjira muri Big Brother Africa ya cyenda.

Niba ukurikirana ujya ukurikirana BBA, iby’ibyamamare n’imyidagaduro ni inde ubona akwiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa?

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Bazajyane MC Tino yabyitwaramo neza, gusa udukobwa yasangamo shahu!!!!

  • Hehehehe Tino kbs cg Frank Joe

  • Bazajyane Anita Pendo, yashobora kuhitwara neza

  • Bazajyane knowless cyangwa miss jojo, abanyamahanga barebe n’uburanga bwabo bari

  • I
    can’t wait for this show to start. However, I’m crossing my fingers and
    praying really hard, b’se we need someone of integrity and with brains
    and well- mannered to represent Rwanda. Now let the count down start.

Comments are closed.

en_USEnglish