Digiqole ad

Butera Knowless yerekeje i burayi, amafoto agenda anagerayo

Nkuko twabikomojeho mu nkuru yacu iheruka, umuhanzikazi Butera Knowless afite ibitaramo mu bihugu bya Belgique, Hollande na Norvège, kuri uyu wa gatatu tariki 28 Werurwe saa tanu z’ijoro nibwo yahagurutse n’indege ya SN Brussels yerekeza i Bruxelles.

Knowless n'umuzigo we ku kibuga cy'indege ahagana saa yine z'ijoro kuri uyu wa gatatu
Knowless n'umuzigo we ku kibuga cy'indege ahagana saa yine z'ijoro kuri uyu wa gatatu

Byari biteganyijweko ahaguruka kuri uyu wa kane, ariko bikaba byihutishijwe na Manager we Abdou Kitoko uri mu Ububiligi kugirango  ahagere kare yitegure neza igitaramo kiri kuwa gatandatu tariki 31 cyo gutangiza imihango ya Miss East Africa Beligium 2012 i Bruxelles.

Kugenda byabaye nk’ibitunguranye, kuko ku kibuga cy’indege hari inshuti ze nke cyane, nazo yahamagaye amasaha make mbere yo guhaguruka.

Nzagerageza kwitwara neza muri biriya bitaramo, nzabereka ko mu Rwanda naho hari umuziki ukomeye” ni amwe mu magambo macye Knowless yatangarije UM– USEKE.COM mbere yo kwerekeza aho batangira kureba ibyangombwa by’abagenzi.

Muri bake babashije kuza guherekeza Butera Knowless, harimo Producer Paster P, Producer Clement, King James, K-John, Umuhanzikazi Queen Cha, n’izindi nshuti nke.

Mu bahanzi bazaba bari muri kiriya gitaramo harimo Cindy, Jacky bo muri Uganda, RAY BLAZE wo muri Nigeria, LIL P from UK, Arrows n Spearz bo muri Kenya.

Zimwe mu nshuti nke zabashije kuza kumuherekeza
Zimwe mu nshuti nke zabashije kuza kumuherekeza
King James yari yaje guherekeza Knowless
King James yari yaje guherekeza Knowless
Producer Clement asezera kuri Knowless
Producer Clement asezera kuri Knowless
Byabonekaga ko yishimiye uru rugendo n'inshuti zamuherekeje
Byabonekaga ko yishimiye uru rugendo n'inshuti zamuherekeje
Nubwo Safi atabashije kuhagera, mushikiwe umuhanzikazi Queen Cha (ibumoso) yari ahari
Nubwo Safi atabashije kuhagera, mushikiwe umuhanzikazi Queen Cha (ibumoso) yari ahari
Nyuma yo gusezera kuri Knowless, King James na DJ K-John basigaye kuri pause ya Tuff Gang
Nyuma yo gusezera kuri Knowless, King James na DJ K-John basigaye bari Tuff
Queen Cha mushiki wa Safi mu modoka yabazanye kuri Airport
Queen Cha mushiki wa Safi mu modoka yabazanye kuri Airport
Barareba ibyangombwa bye ngo bamureke agende
Barareba ibyangombwa bye ngo bamureke agende

Photos:Muzogeye P

Nyuma yo guhaguruka, Knowless akaba yageze ku kibuga cy’indege cya Amsterdam aho yaje kwakirwa n’abandi bantu, barimo manager we Abdou Kitoko n’abandi. Aya ni amwe mu mafoto twohererejwe y’uko yageze ku mugabane w’Uburayi:

Knowless ku kibuga cy'indege cya Amsterdam yaje kwakirwa
Knowless ku kibuga cy'indege cya Amsterdam yaje kwakirwa
Knowless na Manager we Abdou Kitoko
Knowless na Manager we Abdou Kitoko
Knowless n'umwe mu baje ku mwakira
Knowless n'umwe mu baje ku mwakira

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Knowless nagende yerekane itandukaniro riri hagati y’ahanzikazi nyarwanda nabandi bahazikazi kwisi gusa ibura rya safi rinteye gutekereza. Aho ntibyaba byatewe na biff iri hagati ye na king james? Ok thanks

  • bonjour a ts je voudrai bien connaitre pourquoi safi n’etait pas là ce soir ? MERCI.

  • Imana imukomeze ibirori bye bimugendekere neza kurenza we ukuyibwira nibura mumahanga yakure bumveko mu RDA hava umuziki thenk U

  • Knowless ni umuhanzi nemera nagerayo aziyerekana nk’umunyarwanda kazi ubishobaye! congs!!!

  • ese ubu azongera ahakane ko adakundana na king james kweli

  • May God be with u Butera we komeza utsinde

  • SAFI pole sana, nubundi bwana ivanamo seti.bibaho mwana King James akunvayemoooo!!!!!!!!!

  • bite banywanyi,ririya ni ikinamico kuki King James yamuherekeje Safi akabura ? mumbwire namwe incuti yawe yagira uruzinduko nka ruriya ukagotwa kumuherekeza ra ! gusa bibaho kdi bibaye aribyo Safi wakwihangana ugashaka undi iwacu i Rwanda hari abana kabisa benshiiiiiiiiiiiiiiiiiiii bameze neza cyane kdi James nawe yaba agiye aho wavuyeee,uziiiiii niba utarakanuye gusa,King nawe abaye yarabikoze uriya ngo ni manager nawe ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa !!!!!!!!!!! ntacyo mvuze,nzaba ndeba da.Umuseke turabakunda cyane amakuru meza mutugezaho mukomereze aho.

  • safi we ihangane sha nange byambayeho !!! jyawemera ko badukatiye sha ! umunya kinigi agukuyemo da! biriya birivugira kabisa, ariko buriya unyarukiye kubuhanda ntiwahabura umwari ukwikundira byukuri, ayi weweeeeeee!!!!!! mbega safi ngo arambabaza!!!

  • uriya mutipe wifotoreje kuri knowless buriya areshyate koko!!? reba aramugera kurutugu kandi na knowless ntako yimereye! ariko ubundi buriya si umu motal? abazi kureba mumbwire jye ndabona gutwara moto byamubera

  • Na James arahebye rwose bapfaga ubusa burya ntiwagipfa na mugenzi wawe kereka waramukoye twese tukabibona!

  • Niyonsenga ndabasabye bakunzi b’UmM– USEKE abahamagara Safi ntibakarase kubya Knowless Safi umva:’chris Brown yazuye umugara kuburyo bwagaragariye isi nyuma Rihana yanyweye itabi, komeza ukorecyane na Brown yariyontego. Urban Boyz abanzi cg abakunzi mubakunde murakoze

  • yes

  • cyakoze disi kano kana kari sympathique.sinkunda indirimbo ze cyane ariko courage

  • umva man matsiko urumunyarwanda peee,ngo kurutwariro rw,isuka..unkuyeho pe,gusa jye icyonabwira knowles nuko yakomezakwiyubaha ukobikwiye akagaragaza itandukanirorye n,abandi bahanzikazi.

  • voila la difference Amsterdam vs Kanombe

  • ariko mwe musobanukiwe, ibi bintu byadutse byo kuzamura intoki 2 gusa bivuga iki?

    • hope,intoki ebyiri uzirebesha kumuntu bivuga ‘amahoro’ naho naho iyo uzirebeshaho bivuga ‘fuck off’ rumwe rwa musumbazose ni ‘fuck’
      muri make uriya muhungu intoki ze ziratubwira fuck off!!! ndibaza ariko yashakaga kuguva amahoro!!!! simbizi ariko niwe wabisobanura neza!!

  • knowless nawe byaje atangiye kuba umuhanzikazi natere imbere turamushyigikiye kabisa

  • ariko se ubundi mubona knowless aberanye na safi kweri namwe mujye mushyira mu gaciro amaburaburizo nanjye nafata king james ,mabajwe niriya ndirimbo yabo barushye bahindura amashusho yayo (ndavuga umwanzuro)

  • salut,
    Safi nibakureke sha icyonzicyo wabatanze umushi,gusa uriyamwana murikumwe umufate neza nawe nakaga pe!!!!!,gusa uziguhitamo, ariko ntukamare kubumva ngo nurangiza ubakatire?!!!!!!!!!!! buriya se king jemes ntumukuburiye!?

  • Ariko muransetsa cyaneeeeee!!!!!kuki mwumva ko Knowless ariwe ufite amakosa???kuki atari Safi waba yaragize uruhare mu itandukana ryabo (nubwo ntwabyemeza 100%)mujye mukoma urusyo mutibagiwe n’ingasire.

  • wapi yarasebye,ntamuntu urimo

  • GOd bles u Knowless

Comments are closed.

en_USEnglish