Digiqole ad

Busogo: Hafatiwe umugabo afite grenade imwe mu gikapu

UPDATED: Ahagana saa tanu n’iminota 15 kuri uyu wa 20 Gicurasi, mu murenge wa Busogo Akarere ka Musanze hafatiwe umugabo wari ufite igikapu kirimo grenade imwe ngo yashakaga kugurisha. Zikaba atari grenades nyinshi nk’uko byatangajwe mbere.

Yafatanywe igikapu kirimo za grenades nyinshi/photo grandmili.info
Yafatanywe igikapu kirimo grenade imwe/photo grandmili.info

Umwe mu bari hafi yabwiye Umuseke ko bari abagabo babiri bagendaga n’amaguru bari mu cyerekezo kiva Musanze bagana nka Rubavu, avuga ko yabonaga basa n’abagiye hafi kuko bazamukaga umuhanda n’amaguru.

Abandi bagabo babiri bambaye imyenda ya gisiviri bameze nk’abaturage baje barabahagarika. Utari ahetse igikapu yahise yiruka,  basigarana uyu warufite igikapu.

Aha hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo aho bari bageze, bafashe uwari ahetse igikapu baramukomeza babifashijwemo n’abaturage bahise bahagera.

Mu gikapu harimo grenade imwe nk’uko byemezwa na Spt Emmanuel Hitayezu, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, wavuze ko Polisi yari yamenye amakuru y’umuntu uri kugurisha grenade ikamukurikirana.

Nyuma y’uko afashwe Polisi yahise imujyana kuri station ya polisi i Busogo.

Mu karere ka Musanze hamaze iminsi havugwa gutabwa muri yombi kw’abakekwaho gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda uba muri Congo.

I Musanze mu kwezi kwa mbere grenade yaturikijwe i Musanze ikomeretsa abantu batandatu, umutwe wa FDLR uvugwaho kuba inyuma y’ibikorwa nk’ibi.

Muri Mata i Musanze mu Kagali ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza hafatiwe imbunda esheshatu n’amasasu yazo naho mu Murenge wa Shingiro hafatwa izindi ebyiri.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ubanze mu karere ka Musanze baherutse gutabwa muri yombi kubera ubufatanye na FDLR, uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve wakekwagaho gukorana na FDLR yarashwe n’umucungagereza arapfa agerageza gucika.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Bravo Police yacu

  • brovo kunzego z’umutekano nabaturage ba musanze. mukomereze aho.

  • IMANA ireberera Abanyarwanda nti humbya!!!  Mana yacu reba aho Umwanzi aturuka, wowe ureba hose icyarimwe, uturinde n’Umwanzi cyane cyane FDLR, RNC yewe n’abandi nka Kabila, Kikwete…Amen

  • Amafaranga abagizi ba nabi bagura izo Grenades zo kwica abanyarwanda bazaziguze amasuka bakaza guhinga cyangwa bakishyura amashuri bakiga ! barabeshya  nta mahoro bazagira kandi imigambi yabo mibisha ntituzayihanganira.

  • Ibi byereke n’abandi bose bafatanya n’izo nkoramahano ko ntamwanya zifitemuri icyi gihugu bizetere guhindura imigambi,zize zisabe imbabazi,hanyuma zifatanye n’abandi kubuka urwnda.Bravo ku kubashinzwe umutekano.

  • Abaducungiye umutekano turabashimye rwose, mukomereze aho, kandi mukore uko bishobotse kugirango uyu mugabo avuge abo yakoranaga nabo bose, nabo nibamara gufatwa mubabaze reseaux zabo kugirango dushobore kurandura izo reseaux zose kuva mu mizi! Abo nabo bakomeza kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu bamenye ko twese tuli maso, tuzakora ibishobotse byoose ngo iyo migambi yabo mibisha ibapfubane.

  • abantu bifuza ko tubura amahoro nka kenya,nigeria changwa irak baribeshya imana izaturinda nikibabaje ibyo bya human rights watch numvishe kuri bbc its as if they support them terrible.

  • Izi gerenadi zishobora kuba ziri kugulishwa na M23 cyangwa FARDC.Arikokare mwaduteyubwoba muvugako igikapu cyaricyuzuye gerenadi na za masotera.Ntimukajye mudukurumutima twarakanzwe bihagije.

  • Za grenade imwe ! Ariko se waba wasomye mbere yo kubishyira hanze? cyangwa wazitubije ngo zitere urujijo.

Comments are closed.

en_USEnglish