Digiqole ad

Burya abagore baba aribo bafite Tatouage kurusha abagabo

Benshi twibaza ko abahungu n’abagabo b’ibisore aribo bakunda kuba bafite ibi bishushanyo ku mibiri yabo. Nyamara burya ngo abagore n’abakobwa baba aribo bafite iriya mitako kurusha abagabo.

Tatoo z'abagore n'abakobwa ni nyinshi ariko ntiwapfa kuzibona/Photo Internet
Tatoo z'abagore n'abakobwa ni nyinshi ariko ntiwapfa kuzibona/Photo Internet

Ubushakashatsi bwakorewe muri USA bwagaragajwe kuri uyu wa kabiri na Television y’iby’imyidagaduro, bwerekanye ko mu bantu 1000 babajijwe uko bumva ibya Taouage, baje gusanga 59% bazifite bari abagore, abagabo bo ari 41%.

Gusa ariko abagore ngo bishyiraho iyi mitako mu buryo n’ahantu hatandukanye n’abagabo. Itandukaniro rinini rigaragarira mu buryo abagabo bagaragaza ibi bishushanyo kurusha abagore.

Joe Capobianco, umunyamerika umaze imyaka 20 ashushanya iyi mirimbo ku ruhu, yatangaje ko akazi ke kagenda kabona abakiliya benshi, haba aho akorera ndetse no ku Isi yose, abantu ngo baragenda bishushanyaho ari benshi.

Mu kiganiro cyitwa “Best Ink” uriya mugabo yemeje ko, nubwo nta mibare ifatika yibuka yabo yasize amabara ku ruhu, ariko ahamya neza ko abagore n’abakobwa aribo yashushanyijeho cyane kurusha abagabo.

Iyi nzobere mu gushushanya ku mpu za muntu yatangaje ko abagabo bo baba bashaka ko babashyirira taouage ahagaragara nko ku kaboko, ku kaguru, igituza n’ahandi hashobora kuboneka byoroshye, mu gihe abagore n’abakobwa bo bategeka abashushanya kubashyiraho tatouage nto kandi ziri ahantu hatagaragarira ubonetse wese.

Joe Capobianco abajijwe niba yagira umuntu inama yo kwishushanya ku ruhu, yagize ati: “ Niba ugiye kubikora, bikore. Ariko niba ubonye umwanya wo kubitekerezaho, fata umwanzuro urimo ubwenge” nicyo gisubizo yatanze.

Kwishushanya ku ruhu bireze mu rubyiruko ku isi, ndetse no mu Rwanda, nubwo ho bikiri mu mijyi cyane cyane. Buri wese ariko agira imyumvire ye kuri iki gikorwa cyo kwishushanya ku mubiri.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mubareke babikore nuko batazi ingaruka zabyo!! ubu jyewe hari umwana nzi w’umukobwa wabyishyizeho ariko ubu arashaka ko byamuvaho yabuze uko yabihanagura ku mubiri kuko byinjiye imbere mu maraso.

  • abantu benshi babona ibyadutse dakabigendamo. Hari abantu njyewe nzi babikoze bibaviramo kanseri.

    • jye nta kibazo mbibonamoo none se uraboona aka karabo atari keza wowe?

  • Tatouage ni imico yabantu babaho batagira icyo bitaho mbese bibyigenge! nta muntu muzima wubaha Imana nyamana watinyuka gukinisha uruhu rwe yishyiraho biriya bintu! muri make ni ubwibone kdi ni ukutagira ibitekerezo byagutse. iyo mbonye umuntu wabikoze mpita mufata nkumuntu ukiri umwana mumutwe cg umuntu uhubuka mubyo akora ntabanze kubitekerezaho bihagije.siby’abubahamana niby’abatizera Rurema.

  • harya ujya kubikora n’iki kimukangurira kubikora, bimumarira iki?cyangwa abandi bibamarira iki? harya byongerera ubikoze imibereho myiza? ubukungu? ubwiza Iyo agiye mu marushanwa uwarushije abandi abona igikombe? kuki abahungu bahitamo kubishyira ahagaragara , abagore bakabishyira ahataboneka? Ababikora bari mu kihe kigero cy’imyaka nimunsobanurire!!!!!!!
    Inama:Wowe ushaka kubikora ibaze:
    N’ki ngiye gukora.
    Kuki ngiye kugikora
    Biramarira iki cyangwa biramarira iki abandi?
    Ibyiza byacyo ni ibihe?
    Ibibi byacyo ni ibihe ?
    Ingaruka ni izihe?

    Urabona igisubizo witeguye no kwirengera ingaruka zabyo.

Comments are closed.

en_USEnglish