Burundi: Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta yishwe arashwe
Zedi Feruzi umuyobozi w’ishyaka Union pour la Paix et Development (UPD-Zigamibanga) yiciwe hafi y’iwe mu mujyi wa Bujumbura arashwe n’abantu bataramenyekana. Umwuka ukomeje kuba mubi mu mujyi wa Bujumbura no mu gihugu cy’u Burundi.
Zedi Feruzi yarasiwe hafi y’urugo rwe ari kumwe n’umurinzi we ahagana saa mbili z’ijoro kuri uyu wa gatandatu muri Quartier4 mu Ngagara.
Usibye aba barashwe bagapfa abandi bapolisi bane bakomerekejwe n’amasasu y’abishi ndetse n’umunyamakuru Jean Baptiste Bireha wa Radio Bonesha FM wanyuraga hafi aho yagezweho n’amasasu ajyanwa kwa muganga.
Uyu muyobozi w’ishyaka yarasiwe imbere y’iwe n’abantu bari mu modoka nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru by’i Burundi.
Feruzi yari amaze igihe ari mu bigaragambya bamagana ko Perezida Nkurunziza yiyamamariza kuyobora igihugu cy’u Burundi ku nshuro ya gatatu.
Abigaragambya bari baratanagaje ko bafashe akaruhuko k’iminsi ibiri kugira ngo abayikora ngo bongere biyegeranye ndetse batabare abapfushije.
Kuwa gatanu w’iki cyumweru abantu babiri bishwe na za grenade mu mujyi wa Bujumbura.
Kugeza ubu abantu babarirwa mu 100 000 bamaze guhungira mu bihugu bituranye n’u Burundi abenshi bakaba bari mu Rwanda. Kugeza ubu kandi abantu 33 nibo bamaze kugwa mu midugararo imaze ukwezi kurenga i Burundi.
UM– USEKE.RW
34 Comments
ewan njye mubyukuri abarundi ndabingiye kumana kandi namwe musenga mubasengere ngo burya iyo imbeba irya umuhini iba yotata igana kwisuka
ewan njye mubyukuri abarundi ndabingiye kumana kandi namwe musenga mubasengere ngo burya imbeba iguguna umuhini iba yotota igana kwisuka
NIYOMPANVU NDATEZE KUZAGARUKA MURI GRAND LAKE…SHA MURI GRAND LAKES NA DEMOKARASI NAMBA!!!! . BINYIBUKISHIJE WA WUNDI BACIYE UMUTWE MU RWANDA 2010. IT’S VERY DESPICABLE.
ubundi se wagarukaga kumariki, nubundi ntamuntu uzi ko udahari uretse umuryango wawe
Ariko se ubundi wa mugani wazaga kumara iki?guma uhunahune aho icyo uzahakura uzakibona,aho se ni iwanyu????
Uwaroze ibi bihugu ntiyakarabye!
@nditegeka we ninde waciwe umutwe mu Rwanda ko utamuvuze? hhah iyo ntakibi kivuzwe ku u Rwanda hari abatagira amahoro kabisa, iyi nkuru yerekeranye n uburundi ariko wowe uti reka nshake icyo nsodekamo nshyiremo n u Rwanda,lol usibyeko atari ubwa 1 nkumvana ibigambo bibi ku u Rwanda,uri muri babandi badashobora kwiruhutsa badatangaje ikibi ku Rwanda,niyo havuzwe ibyiza byarwo abantu nkamwe karabarya mugashaka kumvikanisha ibibi gusa byinshi mwihimbiye nubwo hashobora kubamo bike by ukuri,ariko mujye muzirikanako nta byera ngo de mu bihugu byo ku isi byose,rero rwose iyo great lakes ntuzayigarukemo kuko abatekereza nkawe nta kizima bayigezaho bityo rero nayo ntibakeneye.
@rugira, Rwisereka ntiyaciwe umutwe harya? mujye muvuga muziga mubeshye abahinde gusa.
@gacurabwenge we ubwo niwowe wawumuciye kuko ndumva ari wowe ubizi wenyine, ntuzi se ko abantu nkamwe tukibana namwe ntaho twabahungira
Nditegeke uritegeka koko? None aho uri niho baticana? Ubu se ntiwabonye ukuntu bamwe muri police ya USA bica abirabura mu minsi ishize ya vuba? Wabonye documentaire police arimo kurasa umusivire w’umwirabura kdi yarimo kumuhunga? Nakugira inama yo gukunda igihugu cyawe ndetse ugaharanira kuza ugafasha bene wanyu kugiteza imbere naho kwicana byo ntaho bitaba
Ibi bintu bitangiye gusa nibyo mu Rwanda igihe bicaga ba Gatabazi.Inyungu Nkurunziza yavana mu kwica uyu munyapolitiki niyihe kandi abamurwanya bari bemeye kuganira nawe? Harimo urujijo rwinshi.
Turifuza amaho aba nyarwanda na barundi na bagande na batanzania na congo na kenya nibindi bihungu byoso byokwisi naho nkurunziza we narekure ubutegetsi amahoro aboneke mubarundi
nditegetse@@@we uzihamire iyo.kuko nicyatumye uhunga ninkibyo byose.nimba se warasize ukoze amabi waba ujya he.urubanza wararwiciriye.gusa nagusaba ko ijuru utazaribura.ntuzabure ibi bihugu ngo ubure nijuru.
@Ukuri, niba yarazinutswe kuba murako karere abifiyite impamvu kandi yumvikana, Niba se yanze kuza kuba mumuriro akanabivuga suburenganzira bwe? Ikibazo ahubwo wamubaza nikuki yazinutswe kuza kuba murako karere? Mujye mutanga ibitekerezo byubaka mwirinde amarangamutima musuzugura rimwe narimwe mutukana uwo muco kuri forum ugomba gucika burundi.
@ ruti we ubwo se urumva kuhazinukwa yabiterwa niki nyine? lol ni uko nawe hamuzinutswe,burya ntibazakubeshye nta muntu wazinukwa iwabo,natwe abo twitaga inshuti n abaturanyi nibo banyweye amaraso y abacu,natwe badusiga turi intere,ariko ibyo byose ntibyaduteye kuhazinukwa, iyo tugiye kugaruka sitwe twumva tuhageze , none urarushya uvuga ngo bamubaze icyahamuzinukishije,hah ni uko ahubwo yikanga ibyo azi bamuziho,abantu basize bakoze akantu nibo bonyine batarota kugaruka kuko bumva ko ibyo bakoze bibanditse mu gahanga n inyoni yahita ibamenya bakabiryozwa, naho ubundi uwo kabisa atubabarire ntazagaruke turamukize nubundi ni ukutwongerera ibibazo mu bindi
murwanda sha hari umutekano wowe udashaka gutaha ufite icyo wishinja ntubeshye ibindi
@Janvier, Ariko rwose ishyano riragwira umuntu wese afite uburenganzira bwo guhitamo ahwaba sinumvako abantu bose bazakuba mu Rwanda.Niba areba uko mu karere bimeze, Burundi,Kongo,Rwanda,Uganda akavugako atazigera yifuza kuba murako karere uti:Ubwo haribyo yishinja.Ibyo ubiherahe? Ubwo iyaba arimugihe cya za gacaca ntiwari kuba umugejejeyo?. Mu gihe mu Rwanda hazaba abantu bameze nkawe bahita basamira hejuru ibintu, ngo kanaka mu kabari yavuzeko, ngo numvise bavugango nayandi matiku aranga bamwe mubanyarwanda ndabona tukiri kure muri bwa bumwe numbwiyunge.
Komeza wowe n’ abawe mwirire uwo mutekano wanyu. N’ abari ahandi hatari mu Rwanda ntacyo babaye ubwo bumva ariho bamerewe neza kandi bafite umutekano ! IWABO W’ UMUNTU NI AHO YUMVA ATEKANYE KANDI AMEREWE NEZA MULI BYOSE ! Kuko aho kuba mu gihugu cyose wumva ko usa nk’ aho uri muli gereza, birutwa ni uko wakivamo ukajya aho wumva umerewe neza !! Ngo “Ni i Nyagasambu rirarema” . Nzarya ducye ariko ndyame nsinzire.
uwo utazagsruka muri grand lakes agume iyo yagiye ubwo nirwo Rwanda rwe rusya. Ariko yitiranya u Rwanda nu Burundi. Waba ufite amahame ya Muvoment kuko iyo hapfaga Ndadaye yishwe na barundi mu Rwanda hicwaga ibitambo bya batutsi. None uti ibibaye i Burundi bizaguca i Rwanda?
Mubyange mubyemere, bizatugora kotutavugwa mu bibazo bya Kongo nu Burundi.Huseni Rajabu yatorokeshejwe gute? abahe? Laurent Nkunda abahe?
@Isidore . Nta Rwanda nta Burundi !!! Byose ni “MABYI” na “NNYO” !!! Njye nahisemo kwibera mu gihugu kitagira Abahutu ntikigire n’ Abatutsi !!! Numva nta munyarwanda cg umurundi nasabana nawe kuko bose ni ibivume !!!!!
ufise ikinyabupfura gike cane!!!!!hafi yo kuba zero kuko uravuga amajambo adatomoye kabisa
@Ukuri we, iryo zina maze uri kureho wishyirireho shaitwani kuko ndabona ari we so, vanaho ukuri koko atari iryawe ntirishobora no kuba iryawe umuntu nyamaswa nkawe, ugize ngo iki? ngo ibivume? wowe niba uri ikivume reka kubidutwerera kuko twe turi abana b Uwiteka turi abanyamugisha kandi ntiwatuvuma Imana itaratuvumye,ngaho gumana iyo mivumo yawe kuko urababaje cyane, twe umugisha wacu turawuhorana kandi ntushobora kuwutwikiriza uwo muvumo wawe uvuze, toka mu izina rya Yesu, nabanje Imana
Burya umuntu ajya guhunga igihugu cye hari impamvu kandi mumenyeko uretse nibyo,umuntu yemerewe kuba aho ashaka kukuba ubworero mwikanga nditegetse,ntibakavuge ibigoramye ngo imihoro irakare.
Ariko u Rwanda rwagorwa rwagorwa ye! Ubu se nk’uyu wihimbye nditegeka arakurura u Rwanda muri iyi article ivuga iby’i burundi ngo bigende bite? Ubwo yabuze icyo abeshya ngo bamuhe ubuhunzi kuko ari umunyarwanda, none iby i burundi arimo kubyita grands lacs!!!! Ngo azabeshye ko bifitanye isano! Wakwiyanjiwe neza udapfanye u Rwanda ko rwiturije! Muruhurizaho amacumu y’ibinyoma ariko mujye munamenya ko burya muba muruha imbaraga zo kwirwanaho sha! Iyo bitaba ibyo ubu ruba rwarapfuye rwaribagiranye, igihe mwaruhereye!!! Imyaka ibaye myinshi, twamenye neza ko inkota zanyu n’amacumu bikirekereje.
Sha nditegeka we genda utanze ikiganiro,narebye ukuntu abantu baterana amagambo nawe wigaramiye,ndagusabye ngo ugire icyo wavuga kubiganiro byagutanzweho.
@Ruti: Oya rwose u Rwanda si prison niba ururimo ushaka kugenda ejo uzarare ugiye hanyuma u Rwanda rube rurahombye cyane nk’uko ruhomba bitavugwa kuko Nditegeka ngo atazarugarukamo! Bon debarras/ Good ridance!
Birababeje kandi biteye agahinda ari ko abanyafurika twabaye gute nukuberiki duhora mu bibazo bidashira mujye mureba ibihugu bya za burayi bavaho neza urugero France belgique
@ Nditegeka we ubuhunzi buraryana, ubwo wasanga aribwo ukibutangira, numara kuburambirwa ntegereje indi coment yawe. NAHO URWANDA RWO NIYO UTARUTURAMO UZAHORA URI UMUNYARWANDA. NIYO UTARUVUGA NEZA, ABANDI BAZABIKORA, NIYO WARWANGA NTIRI UWAMBERE KANDI NTURI N’UWANYUMA. URWANDA RUFITE ABARUKUNDA BAHAGIJE KANDI NAWE RURAGUKENEYE. EREGA SHAHU NTABYERA NGO DEEE!!!!!
Nditegeka we,umuntu afite uburenganzira bwo kuba aho ashaka, nibyo ariko ngo arashyuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeho! Bijye bitinde iwanyu ni iwanyu, iwabandi ni iwabandi! U Rwanda ni ingobyi yaduhetse twese abanyarwanda, tujye duhora turwifuriza amahoro n’ibyiza byose bishoboka. U Burundi buri mw’isanganya, abarundi bakwiye gushishoza, naho ubundi igihugu baragisenya barwanira imyanya ya politiki! Tugire amahoro.
Njyewe reka ngire inama abarundi mwihangane mureke nkurunziza iyo myaka yindi itanu naho ubundi nimutamureka murashira
abo batazagaruka mu rwanda no mu burundi ni abatinganyi. naho mu rwanda amahoro arahari. kandi mu burundi uretse amakomini 3 yo mt mujyi wa bujumbura gusa, naho ahandi amahoro arahari.
ayo makomini ni Nyakabiga,Ngagara na Musaga afite akajagari k’imiyigaragambo ahari ariko tugomba gushaka ibisubizo byamakimbirane duhoramo byanga byakunda kandi byose bizaca mu biganiro
ndasubiza rugira : uwo baciye umutwe uriya yavugaga buriya ni Rwisereka ! ndumva ari inkuru izwi na bose da si ugusebanya noneho !!
Comments are closed.