Burundi: Umusirikare yaturikije nabi grenade iramwica we n’abandi babiri
Abantu batatu nibo byemejwe ko bahitanywe n’igisasu cyaturikiye mu mujyi wa Ngozi kuri uyu wa kabiri mu gitondo. Abakomeretse benshi ngo ni abashoferi batwara Taxi. Grenade yaturikijwe n’umusirikare ngo waba yashakaga kuyitera mu bantu abikora nabi nawe iramuhitana.
Umusirikare wari ufite iyi grenade ngo niwe yaturikanye ari hagati mu bantu ndetse ngo bikekwa ko yashakaga kuyibateramo.
Uyu musirikare ngo usanzwe akorera muri camp Ngozi yari afite grenades ebyiri, maze ajya ahantu hahurira abantu benshi mu mujyi wa Ngozi.
Radjabu Songambere umuyobozi wa Ngozi yavuze ko uyu musirikare yavanyemo urudodo rwa grenade ariko ikamuturikira mu ntoki ikamwica n’abandi bari bamuri hafi.
Songambere ati “Ibintu byose birerekana ko uyu musirikare yashakaga kuyitera abantu” nubwo ngo impamvu itaramenyekana.
Hari abantu ngo bamwumvise abanza kuvuza induru mbere yo guturika. Yaba ngo yari abonye ko abikoze nabi.
Mu mezi ashize hagiye habaho guturika kw’ibisasu hato na hato i Bujumbura byahitanye ubuzima bw’abantu.
Aha i Ngozi mu majyaruguru y’u Burundi hafi n’u Rwanda, niho Perezida Nkurunziza yakuriye ni naho afata nk’iwabo.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ngo urucira (Urupfu )mukaso , rugatwara nyoko ya kwibarutse .
NIYIMVUE Peeeeee!!!!!
Inzira karengane muruhuke nta kundi Umwami Imana yacu ya bakingiye .Umusi mwiza .
Iyo itamuturikana barikuvugako ari imbonerakure za nkurunziza bakavugako ari perezida wuburundi wamutumye bikitirirwa leta yuburundi, Imana ihora ihoze abakomeza kubeshyera nkurunziza bazabona ishyano, perezida wuburundi yagundiye ubutegetsi nkuko na museveni yabugundiye nkuko nakagame yabugundiye nkuko abayobozi bose babirabura babugundira, rero nimureke nawe akandamize abarundi nkuko kagame akandamiza abanyarwanda cg nkuko museveni akandamiza abaganda. Igihe abirabura bazumvako barambiwe igitugu bazahaguruka barwane inkundura baharanire uburenganzira bwabo naho kugeza iyumunsi baracyasiznziriye
Uri bwengebucye. Hari abasirikare se hari imbonerakure? None se abasirikare ni abande? Ahubwo baba bavuga ko ari abatozwa n’umuturanyi none dore ikanzu ye bigaragaye ko icyeye!
Comments are closed.